Abahinzi bahawe uburyo bwo kuhira kuri nkunganire ya Leta bavuga ko byabafashije kongera umusaruro bakihaza mu biribwa bagasagurira n’amasoko.
Abahinzi baganiriye na Imvaho Nshya baragaruka ku kamaro ko kuhira ku buso buto n’uburyo byabafashije kuzamura umusaruro.
Nteziryimana Vedaste, utuye mu Murenge wa Musange we ahinga inanasi n’amatunda, ahinga ku buso bungana na hegitari 3. Avuga ko kuhira ku buso buto akoresheje imirasire y’izuba byamufashije kongera umusaruro.
Ati: “Nkibona ibikoresho byo kuhira natangiye kubona inyungu zabyo kuko ubu mpinga ku butaka naguze mu mafaranga y’inyungu. Naguze ubutaka bufite ubuso bwa hegitari 3 busanga ubundi nari mfite, nakomeje guhingaho inanasi nongeramo amatunda na avoka.”
Akomeza avuga ko umusaruro wiyongereye n’imibereho yahindutse kuko ubu atabasha guhaza isoko. Nteziryimana avuga ko imibereho yahindutse kuko yubatse inzu ifite agaciro ka miliyoni 20 mu nyungu ziva mu musaruro.
Akomeza avuga ko umusaruro wiyongereye n’imibereho yahindutse kuko ubu atabasha guhaza isoko. Ati: “Kuri hegitari 2,5 nakodeshaga nabonagaho umusaruro ungana na toni imwe y’inanasi, ariko ubu nsarura toni 4 z’inanasi kuri hegitari 3. Ubu butaka buhinzeho ibiti by’inanasi ibihumbi 95 500, ariko ibiti bisarurwa ni ibihumbi 65.”
Kubana Ignace, ni umuhinzi wa avoka mu Murenge wa Cyanika, avuga ko mbere yo guhinga avoka yari umuhinzi w’urutoki, ahinga ku buso bungana na hegitari 7, ariko yuhira kuri hegitari 5.
Ati: “Ni inzira ndende kuko SAIPII itarampa inkunga y’ibikoresho byo kuhira nari nsanzwe ndi umuhinzi w’urutoki. Ntabwo nabonaga umusaruro uhagije kuko ntuhiraga, bigatuma mu gihe cy’izuba ntasarura. Ariko maze guhindura imyumvire naranduye urutoki mpinga avoka.
Ubu nta kibazo afite kuko inshuro imwe nsarura ibilo 250 ku biti 200 byatangiye kwera, ikilo kimwe bampa amafaranga y’u Rwanda 800.”
Akomeza avuga ko agitangira guhinga avoka atahise abona uburyo bwo kuhira, nabyo bikaba bitaramuhaga umusaruro uhagije kuko avoka zarumaga bikamuteza igihombo.
Ati: “Nagize amahirwe Leta igoboka abahinzi, Nakize igihombo naterwaga n’izuba kuko nta musaruro nabonaga kandi ndi umuhinzi. Mu 2024 ni bwo RAB yatanze itangazo ko abahinzi bifuza gufashwa kuhira batanga imishinga. Nanjye narawutanze, ngira amahirwe uremerwa. Bampaye moteri n’umupira umfasha kugeza amazi mu murima.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habimana Thadée, avuga ko bashyize imbaraga mu gufasha abahinzi kuhira kuko bibafasha guhinga ibihembwe byose (A, B na C) umusaruro ukiyongera.
Ati: “Turimo gutunganya ubutaka buzuhirwa kugira ngo abahinzi babone ubutaka butunganyije. Guhindura imyumvire ni cyo cya mbere kuko dufite umubare munini w’abahinzi batarumva akamaro ko guhuza ubutaka ngo babone amahirwe yo kuhira ku buso buhuje, ariko abamaze guhindura imyumvire ni bo bazadufasha mu bukangurambaga.”
Mu bishanga bigiye gutunganywa mu Karere ka Nyamagabe, ku ikubitiro hari igishanga cya Rwondo gifite ubuso bungana na hegitari zirenga 90, igishanga cya Mwogo gifite ubuso bungana na hegitari 60 mu Murenge wa Kamegeri na Nzavu gifite ubuso bungana na hegitari 120 mu Murenge wa Mugano.
Ibi bishanga byose bizaba bifite uburyo bwo kuhira. Igishanga cya Nzavu ni cyo kizatangirirwaho, kikazatwara ingengo y’imari ingana na miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda.
Abahinzi begerejwe serivisi zo kuhira binyuze mu mushinga wa SAIPII ukorera mu Kigo cy’Igihugu gishizwe guteza Imbere Ubuhinzi n’U bworozi (RAB)


