Nyamagabe: Basobanukiwe akamaro ka Nyungwe biyemeza kuyibungabunga
Imibereho

Nyamagabe: Basobanukiwe akamaro ka Nyungwe biyemeza kuyibungabunga

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

September 2, 2025

Abaturage b’Umurenge wa Buruhukiro,akarere ka Nyamagabe bavuga ko nyuma yo kubona no gusobanukirwa akamaro Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ibafitiye biyemeje gufatanya n’ubuyobozi kuyibungabunga, bakumira bakanatanga amakuru kare aho bakeka abashobora kuyangiza.

Mu byo bavuga bayikesha harimo inzu mberabyombi y’urubyiruko bubakiwe ku biro by’Umurenge wa Buruhukiro irufasha mu bikorwa bitandukanye, ubuhunikiro bw’ibirayi bwitezweho gukemura ikibazo cy’ibirayi byangirikaga kubera kubura aho bihunikwa, imbuto yabyo  igahora ari ikibazo, abaturage 100 batishoboye barihirwa mituweli buri mwaka, abana barihirwa ay’ishuri n’ibindi bikorwa remezo bubakirwa.

Mukankurunziza Liliane w’imyaka 28 avuga ko nk’urubyiruko bashimira Ubuyobozi Bukuru buruzirikana.

Ati: “Nk’urubyiruko tumaze kumenya ko ntako bisa guturira iyi Pariki. Nyuma yo kubakirwa inzu mberabyombi  yagutse, ntitubunze imitima dushaka gukora igikorwa kireba iterambere ryacu, umusore cyangwa umukobwa ugiye gushyingirwa akayihabwa ku buntu, n’ibindi byinshi tuyikoreramo,byaduteye gukunda Nyungwe  cyane, ntawahirahira ngo ayangize tureba’’

Umurerwa Isabelle na we yagize ati: “Tunahereye ku bo iyi pariki ifasha kwiga ibishyurira ay’ishuri ikanabaha ibikoresho, abatishoboye bakabona mituweli bakivuza igihe barwaye, amashuri twubakiwe,n’ibindi buri wese yibonera, byatumye nk’urubyiruko tuyiyumvamo, nta wajya kuyitwika cyangwa kwangiza inyamaswa n’ibimera biyirimo tureba.’’

Twagirayesu Théoneste, umuhinzi w’intangarugero w’ibirayi, wahoraga ahangayitse,kimwe na bagenzi be iyo babyezaga, bibaza aho babihunika, ashima ibikorwa byo kwita ku musaruro wabo bakesha Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Ati: “Batwujurije ubuhunikiro bwiza, bwagutse, ibirayi byacu ntibizongera gupfa ubusa ku mwero ngo tubigurishe nk’ababisahuranwa kubera impungenge zo kwangirika, usange mu ihinga tubuze imbuto n’ibyo turya, twarabimariye ku isoko kuri make. Ikibazo kibaye amateka kubera Pariki y’Igihugu ya Nyungwe na Perezida wacu udukuda, nta kizayihungabanya duhari.”

Abo baturage bavuga ko izo nyamaswa bicaga mbere bazirya,zabaye inshuti zabo kuko bazi ko ibyiza zibazanira ziriho,zibyara izindi, biruta inyama z’umunsi umwe baziryagaho banazishe zitiyongera.

Aganira  n’Imvaho Nshya nyuma y’ubukangurambaga ubuyobozi bw’iyi pariki bwakoze muri Buruhukiro bugamije gukangurira abaturage gukomeza kuyibungabunga,

Ndikuryayo Damien,Umuyobozi wungirije wa Pariki y’Igihugu ya Nyungweushinzwe kuyihuza n’abayituriye, yashimiye muri rusange abaturage b’Imirenge y’Akarere ka Nyamagabe   n’ab’utundi Turere iyi pariki ibarizwamo, impinduka mu myumvire mu kuyibungabunga, akarusho kakaba ko banabitoza abana babo.

Ati: “Urebye uburyo mbere nko mu bihe nk’ibi by’impeshyi twabaga tubarura amahegitari n’amahegitari y’inkongi z’umuriro muri iyi Pariki, uyu mwaka, uretse mu Karere ka Nyaruguru hahiye are zitagera kuri 45, ahandi hose kugeza ubu tukaba nta nkongi turumva, biragaragaza impinduka z’ubu bukangurambaga n’ibindi bikorerwa abaturage ngo bakomeze kuyiyumvamo  no kuyigira iyabo,bitewe n’inyungu  bayibonamo.’’

Avuga ko uretse 10% aturuka mu bikorwa by’ubukerarugendo asigara mu bayituriye, ubuyobozi bw’iyo Pariki bubakorera byinshi  bibateza imbere,cyane cyane abibumbiye mu makoperative, bukanagira igihe ngarukamwaka buhura na bo mu bukangurambaga, bibukiranya  uko umwaka wagenze mu kuyibungabunga, akavuga ko byatanze umusaruro ufatika, urimo izi mpinduka mu kuyibungabunga no mu mibereho yabo.

Anavuga ko ubuyobozi bwayo bwiyemeje kujya butangira mituweli abaturage 2 300 bayituriye batishoboye mu Mirenge 23 yose iyi Pariki iherereyemo, mu Turere 5 irimo.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thadée, yabashimiye imyumvire bahinduye mu kuyibungabunga bakanabitoza abo babyaye, n’umusaruro babyaza ibyo bagenerwa biyiturutseho.”

Ati: “Nyungwe ni iyacu, tuyibungabunge, tugire ijisho ridahuga ku washaka kuyangiza wese kuko ibi byose mwishimira byayivuyemo uruhare rwanyu rwabaye runini. Iyo rutabaho ntibyari gushoboka.’’

Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ifite ubuso bwa  Kilometero kare 1 019. Iherereye mu Turere 5 ari two Nyamagabe na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo na Rusizi, Nyamasheke na Karongi mu Ntara y’Iburengerezuba.

Ibonekamo urusobe rw’ibinyabuzima biboneka hake cyane ku Isi, ikiraro  cyo mu kirere ba mukerarugendo bagendaho n’ibindi byinshi byayishyirishije mu murange w’Isi.

Bavuga ko inyungu bayibonamo batakwihanganira uyangiza bareba
Abayobozi banyuranye bifatanyije n’abaturage mu bukangurambaga bugamije kubungabunga Pariki y’Igihugu ya Nyungwe
Umuyobozi wa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ushinzwe kuyihuza n’abaturage, Ndikuryayo Damien
Umurerwa Isabelle avuga ko inzu mberabyombi bubakiwe na Pariki y’Igihugu ya Nyungwe yabateye kurushaho kuyikunda

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA