Nyamagabe: Hakozwe ubukangurambaga bwo  kurwanya ibura ry’amaraso mu mubiri
Imibereho

Nyamagabe: Hakozwe ubukangurambaga bwo  kurwanya ibura ry’amaraso mu mubiri

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

April 26, 2022

Mu Murenge wa  Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, habereye  ubukangurambaga ku ruhare rw’imirire myiza mu kurwanya ibura ry’amaraso (Anemia) by’umwihariko mu rubyiruko. Bwitabiriwe n’abaturage, abayobozi b’Akarere n’abafatanyabikorwa bako.

Ababwitabiriye basobanuriwe uruhare rw’imirire myiza mu gukumira ibura ry’amaraso bagaragarizwa n’ibiribwa byabafasha kwita kuri iyo mirire, hanatangwa serivisi z’ubuzima zo kuboneza urubyaro, gupima amaraso, ubuzima bw’imyororokere, kwirinda no gupima SIDA no gukingira COVID-19.

Ubu bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye bw’Akarere,  Umushinga Orora Wihaze (muri gahunda yo kunoza indyo yuzuye) n’Ingobyi Activity (muri gahunda yo guteza imbere ubuzima bw’umwana, urubyiruko n’umubyeyi).

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe  wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thadée yatanze  ubutumwa asaba abaturage kwita ku mirire myiza, bagategura  amafunguro bifashishije ibirirwa biboneka hafi yabo.

Ati: “Iyo bavuze ibiryo byiza ntabwo bavuga ibizava mu mahanga, hano iwacu birahari”.

Yasabye ababyeyi  kugira isuku ahategurirwa ibiribwa, ku bwiherero, ku bikoresho, ku mubiri kugira ngo abana babashe gukura neza bazirana n’indwara yo kubura amaraso n’izindi ndwara. Asaba abakora mu buzima n’uburezi kunganira inzego z’ibanze mu kubikurikirana.

Umuyobozi w’Ishami ry’imirire n’isuku  mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCD), Uwonkunda Irène yashimye Akarere ka Nyamagabe kagabanyije igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu ku kigero kiri hejuru,  avuga ko ubu bukangurambaga buzafasha gukomeza guhangana n’indwara ziterwa n’imirire mibi.

Inzobere mu birebana n’ubuzima zivuga ko imirire myiza ishingiye ku gutegura indyo yuzuye igomba kubonekamo intungamubiri umubiri ukeneye, hakabonekamo ibyubaka umubiri bikomoka ku matungo (inyama, amagi, indagara, amafi, amata) n’ibinyamisogwe (ibishyimbo, soya, ubunyobwa).

Habonekamo ibitera imbaraga biri mu byiciro bitatu; ibinyabijumba (ibijumba, ibirayi, amateke, ibitoki,…), ibinyampeke (ibigori, amasaka, ingano,…) n’amavuta kuko arimo intungamubiri zongerera umubiri imbaraga, akanorohereza umubiri gukurura intungamubiri umuntu afata mu mafunguro. Hari kandi ibirinda indwara; imboga (dodo, amashu, karoti, inyanya, intoryi, ibitunguru,…) n’imbuto (avoka, imineke, ibinyomoro, …).

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Habimana Thadée
Uwonkunda Irène Umuyobozi w’Ishami ry’imirire n’isuku muri NCD

TANGA IGITECYEREZO

  • Mbarushimana damascene
    April 26, 2022 at 3:39 pm Musubize

    Ibibi bintu byaribyiza cyane Kandi ubutumwa n’amasomo bahakuye nizereko bazayakurikiza maze Nyamagabe hehe nokubura amaraso

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA