Abahinzi bo mu Karere ka Nyamagabe bavuga ko bishimiye gahunda ya Leta yo kuzamura umusaruro w’ubuhinzi kuko izabafasha kwihaza mu biribwa no gusagurira isoko, bitandukanye nuko bajyaga beza umusaruro wose bakawujyana ku isoko.
Muri gahunda ya guverinoma y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere harimo kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi hashyirwaho Ibyanya Bigega bizwi ku izina rya FOBASI (Food Baskets Sites) byo gukoreraho ubuhinzi mu buryo bwihariye hagendewe ku mahame y’igenamigambi n’imicungire y’icyanya cyahariwe ubuhinzi.
Abahinzi baganiriye na Imvaho Nshya bavuga ko nubwo basanzwe bahinga ku buso bunini, ariko nta genamigambi aba bahinzi bafite.
Nyirahweza Génèreuse, ni umuhinzi w’ibigori mu gishanga cya Muzirantwago. Avuga ko kongera umusaruro ari ingenzi kuko usanga ku isoko umusaruro w’ibigori ari muke.
Ati: “Dushimishijwe nuko umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi ugiye kwiyongera tubigizemo uruhare. By’umwihariko ibigori ni byo byiganje mu buhinzi bwo mu gishanga cyacu, ariko ku isoko igiciro cya kawunga kigenda kizamuka bivuze ko umusaruro ukiri muke. Ikindi twumva Ibyanya Bigega bizakemura ni imyumvire ya bamwe muri bagenzi bacu batumva akamaro ko guhuza ubutaka ngo bahingire hamwe n’abandi.”
Akomeza avuga ko abatumva akamaro ko guhuza ubutaka usanga bafite ubuso bunini budahinze mu bishanga, ariko ubuso bwose nibuhingwa bizatanga umusaruro.
Niyonsaba na we ni umuhinzi w’ibigori mu gishanga cya Mwogo giherereye mu Murenge wa Kamegeri, avuga ko nubwo igishanga bahingamo gifite ubuso bunini, ariko nta genamigambi n’imicungire bafite.
Ati: “Nkurikije uko abayobozi badusobanuriye gahunda ya FOBASI, bizadufasha kongera umusaruro. Nta genamigambi dusanganywe ku mihingire n’imicungire y’igishanga duhingamo. Nubwo turi muri koperative, ariko nta gahunda ihamye twagiraga.”
Mu kiganiro Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habimana Thaddée, avuga ko kongera umusaruro bizatuma abahinzi bihaza mu biribwa atari uguhingira isoko gusa.
Ati: “FOBASI ni gahunda ya Guverinoma igamije guteza imbere ubuhinzi no kongera umusaruro. Iby’ingenzi bizitabwaho ni uburyo bw’imihingire, harimo kubahiriza ingengabihe y’ubuhinzi, kurwanya isuri, gukoresha ifumbire, ubwishingizi, gufata neza umusaruro no kuwubika, kuko dufite site 47 zifite hegitari 1,480 z’ubuso bw’Ibyanya Bigega.”
Akomeza avuga ko Ibyanya Bigega bizaba binafite uburyo bw’imicungire kuko bizaba bifite ubuso buzwi, abahinzi bari mu matsinda cyangwa bibumbiye muri koperative, n’ubuyobozi bwa site
Ati: “Dufite ubuso bunini buri mu bishanga budahingwa. Gahunda ya FOBASI ntabwo yemerera umuntu udaturiye igishanga kugihingamo. Bivuze ko imirima cyangwa ipariseri zazaba ziri muri gahunda ya FOBASI, zigenewe abahinzi b’i Nyamagabe gusa. Umuntu utuye mu kandi Karere cyangwa indi Ntara, ntabwo azahabwa umurima. N’abayifite batayihinga izahabwa abari hafi kuko bizasubirwamo itangwe bundi bushya. Twizeye ko umusaruro uziyongera nk’uko tubyifuza.”
Ibihingwa byiganje muri Nyamagabe ni ibirayi, ibigori, ibishyimbo, umuceri n’imboga, bihingwa mu gishanga cya Mwogo gifite ubuso bungana na hegitari 60, icya Rwondo gifite hegitari 9, n’icya Nzavu cyihariye ubuhinzi bw’umuceri gifite hegitari 120.
Ubuso buzahingwaho muri gahunda ya FOBASI ni hegitari 1,480, zikaba ziri kuri site 47.