Nyamagabe: Ubworozi bw’inkoko bwagabanyije imirire mibi
Amakuru

Nyamagabe: Ubworozi bw’inkoko bwagabanyije imirire mibi

BYUKUSENGE Annonciatte

March 7, 2026

Ubworozi bw’inkoko ni kimwe mu buryo bwagabanyije imirire mibi mu Karere ka Nyamagabe kuko imiryango 900 yari ifite abana bagwingiye n’abafite ibimenyetso by’imirire mibi, ubu bose bafite imibereho myiza kuko babonye amagi yo kurya.

Mu Karere kose muri Kamena 2025, habarurwaga ingo 900 zagaragaragamo abana bafite ibimenyetso by’imirire mibi n’igwingira kurusha abandi, zahawe inkoko 3 600, aho buri rugo rwahawe inkoko 4 ziyifasha kuva muri icyo kibazo burundu.

Mukashyaka Innocente, umubyeyi w’abana babiri, utuye mu Murenge wa Cyanika, Akagali ka Gitega, Umudugudu wa Gitega, avuga ko mu 2024 yari afite ikibazo cy’imirire mibi we n’abana be.

Ati: “Nari mfite umwana w’imyaka ine arwaye bwaki, nanjye nari ntwite mfite ikibazo cy’imirire mibi ku buryo byagize ingaruka ku mwana nabyaye ubu ufite umwaka n’amezi arindwi afite ibilo 7.”

Akomeza avuga ko muri Kamena 2025 ari bwo yahawe inkoko nk’umwe mu miryango itishoboye yari ifite imirire mibi.

Ati: “Bampaye inkoko enye, ndazorora mu mezi atatu zitangira gutera. Umwana wanjye ntiyiyongeraga n’umusatsi wari waracuramye, ariko atangiye kurya amagi yahise atangira kugira ubuzima bwiza, atangira no kugenda. Ubu maze kugira inkoko 16 mu mezi 8.”

Yongeyeho ko inkoko 10 muri 16 zitera amagi 10 buri munsi, bakarya amagi 4, akazigama 6, ari nayo agurisha buri cyumweru agakuraho amafaranga yo kwizigama mu itsinda no guhaha ikindi gikenewe mu rugo.

Nyirahweza Genereuse, utuye mu Murenge wa Gasaka, avuga ko we n’umuryango we bari bafite ikibazo cy’imirire mibi kubera amikoro make kuko baryaga ari uko yavuye guca inshuro.

Ati: “Narahingaga bakampemba amafaranga y’u Rwanda 1 500, nkabura icyo nyahahamo ngo abana barye bahage. Hari ubwo nahitagamo ko bampa ibijumba, ugasanga tubiriye inshuro zirenze eshatu twikurikiranya. Maze kubona inkoko twatangiye kwihaza mu biribwa kuko twabonaga ifunguro rifite intungamubiri.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Habimana Thadée, yabwiye Imvaho Nshya ko bari mu bukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu.

Ati: “Ni intambwe ikomeye kandi dukomeje ubukangurambaga, kuko Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo (EICV 7) bwagaragaje ko igwingira mu bana riri ku gipimo cya 29,4% rivuye kuri 51,8% twariho muri 2015. Turifuza kugabanya iki gipimo kuko kiracyari hejuru nubwo hari intambwe yatewe.”

Akomeza avuga ko basaba abamaze guhindura imyumvire kubwira abaturanyi babo akamaro k’amagi, avoka, ibinyomoro n’ibindi kuko abana bari mu mirire mibi ni bwo bayivamo.

Yagize ati: “Nimubivuge hose mu matsinda mubamo, ku nsengero n’ahandi, kuko ni bwo muzaba mudufashije mu mpinduka nziza.’’

Izo ngo zahawe inkoko n’umushinga SAIP ukorera muri RAB-SPIU hagamijwe kurwanya imirire mibi, aho imiryango ibihumbi 72 yafashijwe kuzamura imibereho binyuze mu kuyiha inkoko, imigina y’ibihumyo no kubakorera uturima tw’igikoni.

Abatishoboye bari bafite abana bagwingiye n’abagaragazaga ibimenyetso by’imirire mibi bahawe ubufasha ni abo mu Mirenge ya Cyanika, Tare, Gatare na Musebeya, bakaba barahawe ibilo 4000 by’ibishyimbo bikungahaye ku butare ku miryango 400, inkoko 3 600 ku ngo 900, ingo 1 337 zahawe imigina y’ibihumyo 26 740, bakaba barahawe n’ibiti by’imbuto birimo amatunda, ibinyomoro, avoka n’amacunga.

Abafite imirire mibi mu muryango bahawe ingemwe z’amatunda
Imwe mu miryango yahawe imigina y’ibihumyo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA