Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe buratangaza ko umuhanda uhuza Umurenge wa Mushubi n’umujyi wa Nyamagabe wangijwe n’ibiza by’imvura nyinshi imaze iminsi igwa, ugiye kongera gusanwa ugahita uba nyabagendwa mu gihe kitarenze iminsi ibiri.
Uwo muhanda wangirikiye mu Kagari ka Rugano ku ya 4 Werurwe 2026, nyuma y’uko imvura nyinshi yateje inkangu igasenya igice cy’umukingo wawo.
Ibyo byahise bihagarika ubuhahirane n’ingendo z’abaturage baturuka mu Mirenge ya Mushubi na Musebeya berekeza mu mujyi w’Akarere ka Nyamagabe.
Ngarambe Faustin usanzwe utwara abantu kuri moto mu Karere ka Nyamagabe, aganira na Imvaho Nshya yavuze ko kuba uyu muhanda wangiritse byatumye ibiciro by’ingendo byiyongera ndetse n’urugendo bakoraga bajya Musebeya cyangwa se Mushubi rwikubye hafi kabiri.
Ati: “Kuva Nyamagabe mu mujyi ujya i Mushubi cyangwa se Musebeya kuri moto byari ibihumbi 8 kuri moto ariko ubu byabaye ibihumbi 13 kuko birimo kudusaba kujya guca aho bita i Kibumbwe, ukambuka iteme rya Rukarara, ugahinguka Gatandaganya kugira ngo ugere Musebeya cyangwa se i Mushubi, urumva ko rero haba umugenzi cyangwa twebwe birimo kutugora.”
Nishimwe Annonciata atuye mu Murenge wa Musebeya, avuga ko asanzwe akora akazi ko gucuruza imbuto ariko akaba ajya kuzirangura i Nyamagabe, ngo kuko bakunda kujya kurangura ku wa Kane ngo uyu munsi byabagoye kubona uko bajyayo kuko inzira byabasabaga kunyuramo ni iyakure.
Yagize ati: “Ku wa Kane ni bwo tujya gushaka aho dukura imbuto i Nyamagabe, ni yo tuzibuze tujya i Huye kuko ni hafi, rero uriya muhanda ni wo twakundaga kunyuramo nubwo utari mwiza cyane, ariko uyu munsi ntitwagiyeyo kuko moto bagucaga ibihumbi 10 bakubwira ko andi ari ay’abantu bari buyiterure, ubwo rero urumva ko byatwiciye urugendo kuko ahandi wanyura amafaranga y´ingendo ni menshi cyane. Nibaturwaneho turebe ko twakongera kubona uko tugenda.”
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iki kibazo cyamaze gushakirwa umuti, nyuma yo kuvugana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) kugira ngo gitange ubufasha mu gusana uyu muhanda.
Habimana Thadee, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, yavuze ko ibikorwa byo kuwusana bigiye gutangira vuba kandi ko ikibazo kizaba cyakemutse bitarenze iki cyumweru turimo.
Yagize ati: “Ni byo koko uyu muhanda umaze iminsi igera kuri ibiri utari nyabagendwa, ariko twamaze kuvugana na RTDA kugira ngo badufashe gukuraho umukingo waguye mu muhanda. Turabizeza ko hagati y’ejo n’ejobundi ikibazo kizaba cyakemutse, bityo umuhanda wongere gukoreshwa n’abaturage.”
Yakomeje avuga ko uyu muhanda atari wo wonyine wangijwe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri aka karere, kuko hari n’ibindi byangiritse birimo imyaka y’abaturage n’inzira zimwe na zimwe abaturage bakoreshaga bajya mu mirimo yabo.
Ubuyobozi bw’Akarere kandi burasaba abaturage kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi, bakirinda kunyura ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Yagize ati: “Hari igihe imvura igwa abaturage bagahitamo kugenda mu nzira babona ko zishobora kuba zarangiritse cyangwa zishobora kugwamo inkangu. Ibyo si byiza kuko bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Turabasaba kwitwararika cyane muri ibi bihe.”
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko nubwo umuhanda wari umaze iminsi ugaragaza ibimenyetso byo kwangirika bitewe n’uko amazi y’imvura yari amaze kuwucengera, ikibazo cyagaragaye cyane ku wa Gatatu ubwo igice cyawo cyatwarwaga n’inkangu kigahagarika ingendo n’ubuhahirane.
Uyu muhanda uva ku isoko rya Mushubi werekeza Musebeya ukomeza werekeza mu mujyi wa Nyamagabe, ukaba ari imwe mu mihanda y’ingenzi ikoreshwa n’abaturage mu bikorwa by’ubuhahirane no kugera ku serivisi zitandukanye.
Biteganyijwe ko mu minsi ibiri iri imbere ibikorwa byo gukuraho umukingo waguye mu muhanda no kuwusibura bizaba byarangiye, bigatuma wongera gukoreshwa nk’uko byari bisanzwe.

