Nyamasheke: Uwarobaga ‘Indugu’ yarohamye mu Kivu arapfa
Amakuru

Nyamasheke: Uwarobaga ‘Indugu’ yarohamye mu Kivu arapfa

NDOLI Sitio

April 11, 2026

Muvunanyambo Leandre w’imyaka 74 yarohamye mu kiyaga cya Kivu ubwo yari ari kuroba ibiri mu muryango w’amafi bizwi nk’Indugu.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Murwa, Akagari ka Ninzi ho mu Murenge wa Kagano, ahagana ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba ku wa Gatanu tariki ya 10 Mata 2026.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Mukamusabyimana Jeanne, yabwiye Imvaho Nshya ko umurambo w’uyu musaza utaraboneka, akaba ari yo mpamvu ubuyobozi butahita bwemeza icyateye iyo mpanuka.

Yagize ati: “Amakuru twayumvise. Twayahawe n’abaturage ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ko yarohamye mu kiyaga cya Kivu ubwo yarobaga indugu. Twafatanyije n’inzego zidufasha kumushakisha ntabwo araboneka.

Icyabiteye ntabwo twakimenya kuko niba yarobaga indugu, ari umuntu usanzwe uroba, koga arabizi ariko umuntu wari wenyine  ntabwo twamenya icyabiteye. Nituramuka tubonye umurambo, bizakurikiranwa n’urwego rubishinzwe , bazatugaragariza amakuru ariko ahari nuko yarohamye, mu gihe tugitegereje iperereza.” 

Uwo muyobozi yasabye abaturage kwitwararika mu gihe bagiye mu kiyaga kugira ngo birinde impanuka nk’izo zibaviramo urupfu.

Ati: “Ikiyaga ni ikiyaga, abantu bagomba kukijyamo cyangwa gukora imirimo y’uburobyi bitwarararika, ntakwizera ko bazi koga. Bakwiye kukijyamo bitwararika kugira ngo badahura n’impanuka yo kurohama.” 

Mu kiyaga cya Kivu hajya harohamamo abantu ariko abenshi bakunze kuba ari abaje kwinezeza cyangwa se bakiyahura, ni inshuro nkeye haboneka abarobyi barohama kuko abenshi baba basanzwe koga ku buryo n’iyo ahuye n’impanuka ageragaza kwikura muri ayo mazi.

Yarohamye arimo kuroba amafi mato yitwa indugu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA