Uwizeyimana Laurent w’imyaka 35 wari utuye mu Mudugudu wa Kamonyi, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato na Iyakaremye Emmanuel w’imyaka 45 wari utuye mu Mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Vugangoma, Umurenge wa Macuba bagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Cyato.
Umuturage wo mu Mudugudu wa Nkomero, Akagari ka Murambi, Umurenge wa Cyato byabereyemo, avuga ko abo bombi, bikekwa ko bari kumwe n’abandi, bitwikiriye ijoro mu mvura nyinshi bajya gucukura bitemewe amabuye y’agaciro ya koluta asanzwe ahacukurwa, muri zone ya Kampani yitwa Pyramide mu Rugogo, ikirombe kibatengukiraho barapfa.
Ati: “Byamenyekanye mu ma saa cyenda z’urukerera, ubwo abo dukeka ko bari kumwe na bo, bavugije induru muri iryo joro, mu mvura ngo abaturage batabare hari abantu 2 bagwiriwe n’ikirombe, bahita babura n’ubu nta wabamenye. Tugiye kureba koko dusanga cyaguye, habaho ubutabazi, tubasangamo bapfuye.’’
Umunyamabanga Nshingwbikorwa w’Umurenge wa Cyato, Munyurwa Venant, yahamirije Imvaho Nshya aya makuru. Yagize ati: “Turacyafite abaturage bitwikira ijoro bakigabiza ibirombe by’amabuye y’agaciro ngo bagiye gucukura, bishobora kubaviramo ibyago bikomeye binarimo kuhaburira ubuzima. Amakuru twamenye, tuyahawe n’abaturage ni uko bariya bapfuye mu ma saa cyenda z’ijoro ikirombe bikekwa ko bacukuragamo ayo mabuye bitemewe kibagwiriye.’’
Avuga ko imirambo yabo yahise ijyanwa mu bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma, ikaba itarashyingurwa. Anavuga ko muri uwo Murenge hari kampani 2 zihacukura amabuye y’agaciro. Iya Pyramide yabanje kuhacukura ibikora nk’ubushakashatsi. Ubu icyangombwa cyo kuhakora ubwo bushakashatsi cyari cyararangiye, bari mu gusubiranya ubutaka.
Ati: “Mu gihe bari gusubiranya hari abitwikira ijoro, bakajyamo gucukura kuko abarinzi bayo bakora amanywa gusa, bagataha mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Nyuma yo kubona ko hari abo bitwikira ijoro bakajya gucukura, tugiye kuvugana n’abayobozi b’iyi kampani harebwe uburyo abarinzi bakora na nijoro kugira ngo hakumirwe ubu bujura n’izi mpanuka zihaturuka.’’
Yongeye kwihanangiriza abaturage bigabiza ibi birombe bitwikiriye ijoro cyangwa imvura, cyane cyane muri iki gihe cy’imvura nyinshi ubutaka bworoshye cyane. Yasabye abaturage kujya batanga amakuru hakiri kare igihe baketse ko hari abarimo bacukura, hagakumirwa icyaha kitarateza izindi ngaruka.