Habumugisha Fiston w’imyaka 25 na Muhawenayo Jeannette wa 21 bari bafite ubukwe bwo gusaba no gukwa bakanasezerana imbere y’Imana ku wa Kane tariki ya 11 Nzeri 2025, mu ma saa tatu z’ijoro bataha bahuye n’abagizi ba nabi barabambura, barabakubita barakomeretswa none barwariye mu bitaro bya Bushenge.
Uwahaye ayo makuru Imvaho Nshya, yavuze ko abo bageni, basezeranye mu Murenge wa Bushenge umwaka ushize, ni abo mu Mudugudu umwe wa Mucuzi, Akagari k’Impala, Umurenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke.
Ubwo biteguraga ubukwe ku wa Kane, bwo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’Imana berekeje kuri santere y’ubucuruzi ya Gahuhwezi, Umurenge wa Nyabitekeri, kuzana agatimba k’umugeni n’imyambaro y’umukwe bari bahakodesheje.
Ati: “Imvura yabasanzeyo barayugama. Kubera umuhanda mubi cyane wa Bushenge- Nyabitekeri udashobora kugendwamo na moto mu mvura cyangwa ihise, yahise mu ma saa tatu z’ijoro, barataha, bagera muri santere y’ubucuruzi ya Bushenge mu ma saa tanu z’ijoro, mu kilometero kimwe gusa ngo bagere mu Mudugudu wabo.”
Mu nkengero z’iyi santere y’ubucuruzi haba insoresore z’abajura zambura abaturage, zikabakubita zikanabakomeretsa.
Ati: “Bageze nko muri metero 400 barenze santere y’ubucuruzi ya Bushenge, basigaje nka metero 600 gusa ngo bagere iwabo, umukobwa wari waherekeje abageni yagiye kumva yumva abantu atazi baramukuruye,bamwambura imyenda, batangira kumukubita, babereka ibyuma bababwira ko nibataka babakerera.”
Yakomeje asobanura ko abo basore bari 6, babambura telefoni 2, iy’umugeni n’iy’umukwe, igikapu cyarimo agatimba n’inkweto by’umugeni, imipira 2 y’imbeho n’ibindi byari bukoreshwe, n’agasakoshi karimo amafaranga ataramenyekana umubare.
Umuntu wo mu muryango wabo yagize ati: “Twarabategereje turaheba, mu ma saa sita y’ijoro twumva ngo ubukwe ntibukibaye abageni barembeye mu bitaro bya Bushenge bakubiswe barakomeretswa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge Habumugisha Hyacinthe, yabwiye Imvaho Nshya ko 3 muri abo bagizi ba nabi batawe muri yombi.
Ati: “Ku bw’amahirwe, itsinda ry’insoresore z’abanyarugomo ryo mu Mudugudu wa Runyinya, uko bari 6, twafashemo 3 ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Shangi, abandi turacyabashakisha n’ibyo bibye.”
Yavuze ko aba bakimara gufatwa bashinje bagenzi babo 3 batafashwe ko ari bo babikoze, babazwa, ukurikije uko basubizaga bikagaragara ko babikoranye uko ari 6.
Ati: “Turihanganisha imiryango y’aba bageni n’abari biteguye kubatahira ubukwe bose. Dukurikije uburyo twabonaga batangiye kutora agatege, n’ibitaro bikaba byabacishije mu cyuma bigasanga nta bibazo bikomeye bagize mu mubiri, abapasiteri babo bavuze ko, aho kugira ngo ibyari byateguwe byose bihombe, ubukwe bwasubukurwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri.”
Ubuyobozi n’inzego z’umutekano bahise bakoresha inama abaturage, babizeza ko ikibazo cy’izo nsoresore kigiye guhinduka amateka, kuko zitakomeza kwihanganirwa, banasaba abaturage gutanga amakuru yose yafasha kumenya abari muri ubwo bugizi bwa nabi bose, ngo bafatwe babiryozwe.