Nyamasheke: Abahinzi b’icyayi barishimira izamuka ry’igiciro cyacyo

Nyamasheke: Abahinzi b’icyayi barishimira izamuka ry’igiciro cyacyo

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

March 23, 2024

Abahinzi b’icyayi bibumbiye muri koperative ya COOPTHEVIGI,bagihinga mu mirenge ya Kagano, Bushekeri, Ruharambuga na Karengera mu Karere ka Nyamasheke, barishimira ko bwa mbere mu mateka yabo babonye igiciro gisumba ibindi byose bigeze kugira, aho umuhinzi ahabwa amafaranga 375 ku kilo cy’amababi mabisi,agacyura 292.

Baganira n’Imvaho Nshya, bamwe muri bo bavuze ko kuzamuka kw’iki giciro babikesha gukurikiza inama zose bagiye bagirwa muri ubu buhinzi, bagaharanira kongera umusaruro mu bwinshi no mu bwiza nk’uko babisabwaga, ubuyobozi bwite bwa Leta, uruganda na koperative yabo bakababa hafi, byanatumye bongera ubuso bukava kuri hegitari 329 mu 2020, ubu bakaba bafite hegitari 440.

Banavuga ko babikesha imbuto nziza bahawe n’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura rubareberera, n’inararibonye mu buhinzi bw’icyayi zibasura mu mirima buri gihe zikabigisha uburyo cyitabwaho, kuzikurikiza,kimwe no kuba uruganda rwaravuguruwe,rugashyirwamo imashini nshyashya.

Umuyobozi w’iyi koperative Niravuguziga Drocella, yatangarije Imvaho Nshya, ko kuzamuka kw’iki giciro

byazamuye umuhinzi cyane kuko byazamuye amafaranga yinjiza, bituma anashobora kuguza menshi muri SACCO yabo igihe ayakeneye, umuhinzi akaba ahagaze neza mu iterambere, atifuza gusubira inyuma.

Ati: Imbaraga tuzikura mbere na mbere kuri Perezida Kagame bigaragara ko ashishikajwe cyane n’izamuka ry’umuhinzi w’icyayi, kubera umutekano usesuye dukoreramo, imigabane ya 10% yaduhaye mu ruganda, andi 5% yaduhaye yadufashije kugura imodoka nshya ya 40.000.000 bituma umuhinzi akora yumva ko ashyigikiwe.”

Ahamya ko bari mu makoperative ya mbere ahagaze neza mu gihugu ku biciro, byazanye impinduka kuko mu bahinzi 1 386 bari bafite, kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Werurwe bongeyeho abandi 120.

Nyiraneza Brigitte w’imyaka 43, avuga ko ubuzima bwe bwose yatunzwe n’icyayi kuko yavutse iwabo bagihinga na we agakomerezaho.

Ati: “Ndashimira cyane Perezida wacu Paul Kagame kuko mbere ntacyo umuhinzi yacyuraga ari yo mpamvu icyayi kitahabwaga agaciro cyane. Aho binogerejwe n’imicungire y’umutungo wacu ukarushaho kunozwa, reba ibyo tugezeho nk’ubu mpemba abakozi 9 bahoraho mbikesha inyungu nkura muri ubu buhinzi.’’

Akomeza avuga ko byamufashije kurihirira abana 2 yareraga bakiga kaminuza, yubatse inzu nziza n’ibindi. Nta muhinzi w’icyayi ubwirizwa gutanga mituweli, Ejo Heza n’andi basabwa cyangwa ngo abure kwizigamira.

Akumva gukomezanya n’iyi miyoborere myiza n’imbaraga nyinshi mu bwiza n’ubwinshi bw’icyayi bizabageza n’aharenga aho bari ubu.

Nsanzubuhoro Gratien Sangano w’imyaka 69, uhinga icyayi kuri Hegitari 3 ze bwite n’izindi 3 akodesha, avuga ko aya mezi 3 igiciro kizamutse, yarengeje abakozi 20 ahemba, ko n’ibikomeza azanageza kuri 30.

Ati: “Uko icyayi cyagiye kizamura igiciro nagiye nongera umubare w’abakozi mpemba. Ubu mpemba abakozi 20 bankorera mu cyayi gusa,nkabahemba inshuro 2 mu kwezi. Igiciro nigikomeza kwiyongera ndateganya guhemba abakozi 30 kuko nimbona imbuto uko mbishaka nzongera ubuso. Tuzakomeza kumva inama tugirwa nk’abahinzi, ntituzigera dusubira inyuma.”

Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura Kanyesigye Emmanuel, avuga ko kuzamuka kw’igiciro guterwa n’ibintu byinshi agashimira abahinzi imbaraga bashyizemo ngo intego bari bihaye inarenge.

Umwaka ushize bari bahuye n’urubura n’izuba ryinshi bituma bagera kuri 98% gusa ku ntego yabo, ariko uyu mwaka mu mezi 3 gusa bageze ku 118%, bivuze ko nibakomeza n’igiciro kigakomeza kuzamuka.

Ati: “Byose biraturuka ku mbaraga mushyiramo no kumva inama mugirwa. Uko igiciro gikomeza kuzamuka turabona amafaranga menshi n’imibereho y’umuhinzi igahinduka nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika adahwema kubitwifuriza. Murabona ko umusaruro warenze intego twari twarihaye. Mukomereze aho uruganda muri kumwe muri byose.’’

Yababwiye ko nk’ibi bitagerwaho n’umuntu umwe abasaba gukomeza ubumwe n’ubufatanye bibaranga, kuko hagikenewe umusaruro mwinshi cyane n’igiciro kirenze icyo bagezeho, abibutsa kwita ku gusibura imiferege ijyana amazi mu mirima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, urimo icyicaro cy’iyi koperative n‘uruganda,

Nsengiyumva Zablon, akavuga ko kwita kuri ubu buhinzi byanazamuye imibereho y’abandi baturage bahabona akazi, ko ubuyobozi butazahwema gushyigikira ibikorwa nk’ibi bizamura imibereho ya benshi.

Abahinzi b’icyayi bavuga ko ari ubwa mbere igiciro kizamutse cyane

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA