Nyamasheke: Abakekwaho gukomeretsa no kwambura abageni bageze ku 8
Amakuru

Nyamasheke: Abakekwaho gukomeretsa no kwambura abageni bageze ku 8

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

September 15, 2025

Abantu umunani bakekwaho gutegera mu nzira abageni bakabakubita bakanabambura ibyo bari bafite byose mu ijoro ryo ku wa 10 Nzeri bamaze gutabwa muri yombi nyuma y’uko abandi batanu bagaragaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Abageni bategewe mu nzira bakanakomeretswa ni Habumugisha Fiston na Muhawenayo Jeannette bari bafite ubukwe bwo gusaba no gukwa no gusezerana imbere y’Imana tariki ya 11 Nzeri 2025, bugacya bari mu Bitaro bya Mibilizi bari kuvurwa ibikomere batewe n’abo bagizi ba nabi.

Aba bageni bahuye n’uruva gusenya bavuye kureba agatimba n’indi myambaro yagombaga kwifashishwa mu bukwe muri Santere y’ubucuruzi ya Gahuhwezi mu Murenge wa Nyabitekeri, na byo barabyamburwa.

Bategewe banamburirwa hafi y’iwabo w’umukobwa mu Mudugudu wa Mucuzi, Akagari k’Impala, Umurenge wa Bushenge, umusore we akaba yaragombaga gutaha mu Murenge wa Karengera, abanje kugeza umukobwa iwabo bari kumwe n’undi mukobwa wari wabaherekeje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushenge, Habumugisha Hyacinthe, yavuze ko nyuma y’ifatwa ry’abasore 3 ku wa Kane tariki ya 11 Nzeri, ku wa Gatanu hafashwe abandi babiri bashinja bagenzi babo bituma ku wa Gatandatu hafatwa abandi batatu.

Ati: “Ku wa 5 mu kubashakisha hafashwe uwitwa Niyobuhungiro Eric w’imyaka 29 na Ntibaziyandemye Valens w’imyaka 25, bavuga ko ubayoboye ari uwitwa Sibomana Athanase n’ubu ugishakishwa. Bakomeje kuvuga abo bafatanyije biduha gufata abandi batatu bukeye ku wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri hafatwa uwitwa Niyokwizerwa Gad w’imyaka 18, Hategekimana Valens w’imyaka 17 na Ntibaziyaremye Nkeramugaba w’imyaka 27.”

Yakomeje ahamya ko abafashwe ku wa Gatandatu basanganywe igikapu kirimo imyenda y’umugeni, impeta bagombaga kwambikana n’inkweto umusore yagombaga kwambara ku munsi w’ubukwe.

Gitifu yakomeje agira ati: “Bigaragara ko nubwo abambuwe bakanakubitwa bavugaga ko bahohotewe n’abagera kuri batandatu, barengaga kuko tumaze gufata 8 hari n’abandi bagishakishwa.”

Avuga ko hashobora kuba hari n’abandi bari muri aka gatsiko k’izi nsoresore ziteza umutekano muke, cyane cyane muri Santere y’ubucuruzi ya Bushenge, hafi ya bose bakaba ari abo mu Mudugudu wa Runyinya, akagari k’Impala.

Yanavuze ko igishimishije ari uko abafashwe babyiyemerera, bishingiye ku byo bafatanywe, bakanavuga ubayoboye n’umwungirije batarafatwa ari bo ntandaro y’akaduruvayo n’umutekano muke bamaze igihe bateza abaturage.

Abaturage biruhukije ku bw’ifatwa ry’izo nsoresore

Abaturage bo mu Murenge wa Bushenge bakomeje kugaragaza ibyishimo batewe n’ifatwa ry’izo nsoresore zikora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi no kwambura abaturage hamwe n’abacuruzi, aho biyitirira n’inzego zitandukanye.

Kuradusenge Aimable ati: “Turashimira ubuyobozi bw’Umurenge wacu n’inzego zacu z’umutekano iki gikorwa cyo gufata izi nsoresore zigize indakoreka. Zibura gukora ngo ziteze imbere zikirirwa zinywa ibiyoga by’ibikorano, nijoro zikarara zitubuza amahwemo. N’abandi bafatwe kuko byari bikabije cyane.”

Umugore udodera muri santere y’ubucuruzi ya Bushenge na we yongeyeho ati: “Uretse ko bahombeje bariya bageni bakanabatesha umwanya ariko twishimiye kuba bari gufatwa tukagira umutekano kuko nk’abagore twatahaga kare tudakoze kubera kubatinya.”

Arakomeza ati: “Niba binjiranaga abantu n’intwaro gakondo aho bakorera butangiye kugoroba bakabambura amafaranga n’inzego z’umutekano ntibazitinye, ubu noneho ubwo bahagurukiwe tugiye kujya dukora dutekanye dutahe tutikanga.”

Gitifu Habumugisha Hyacinthe avuga ko abageni bavuye mu Bitaro ku wa Gatandatu tariki ya 13 Nzeri, bateganya gusubukura ubukwe ku Cyumweru tariki ya 14 Nzeri kuko ari ko bari babyifuje, kimwe n’imiryango yabo n’abayobozi babo mu itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa 7 basengeramo.

Asaba abaturage bose guhagurukira rimwe bagafatanya n’ubuyobozi mu guhashya aka gatsiko bakajya batanga amakuru ku gihe.

Yijeje ko umurenge ukomeza kuba hafi y’aba bageni anahamya ko ubwo abafashwe banafatanywe bimwe mu byibwe n’ibindi bizaboneka.

Batatu uri batanu bafashwe basanganywe bimwe mu bikoresho bambuye abageni
Inkweto umukwe wakubiswe yagombaga kwambara ku munsi we w’ibirori
Izi ni impeta abageni bagombaga kwambara ku munsi w’ubukwe

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA