Nyamasheke: Abana 22 basibye ishuri bafatiwe mu isoko
Uburezi

Nyamasheke: Abana 22 basibye ishuri bafatiwe mu isoko

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

September 25, 2024

Mu isoko rya Rwesero riri mu Murenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, hafatiwe abana 22 bo mu mashuri abanza bari basibye ishuri biyizira mu isoko, bamwe bahaje gukorera amafaranga abandi baje batwaje ababyeyi babo imyaka baje kugurisha, bamwe mu babyeyi babeshya ko bari baje kubagurira ibikoresho by’ishuri.

Ni igikorwa cyakozwe ku wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri 2024 ku bufatanye n’urubyiruko rw’abakorerabushake, ubuyobozi n’inzego z’umutekano, nyuma y’aho bigaragariye ko hari abana benshi batangiye gusiba ishuri kandi bikiri mu ntangiriro bakiyizira mu isoko.

Umwe muri urwo rubyiruko rw’abakorerabushake yabwiye Imvaho Nshya ko muri aba bana hari ababa baje ababyeyi babo batabizi, bazi ko bagiye kwiga, kuko baba bagiye bambaye imyenda y’ishuri banafite amakayi mu bikapu, bagera mu nzira bakayikuramo bakaza mu isoko kwikorerera abantu ibyo bahashye cyangwa kubasigariraho ngo bahahe ibindi, bakabaha igiceri cy’amafaranga 100.

Icyo gihe ngo abayobozi ku mashuri baba babona abo bana basibye, ababyeyi bazi ko biga, abana bibereye mu masoko, ikibabaje kikaba ko iyo bidakurikiraniwe hafi hakiri kare, abayobozi b’amashuri ntibagaragaze ko abana basibye ngo bafatanye n’ababyeyi gushakisha aho bari, abana birundurira muri izo ngeso, bumva ari amafaranga bakorera bikazarangira amashuri bayataye.

Ati: “Icyo twasanze kibabaje cyane   uyu munsi, ni uko hari abari kumwe n’ababyeyi babo baje babatwaje ibyo bazanye kugurisha bari bunabatwaze ibyo bahaha, bamwe mu babyeyi bakavuga ko bari baje kubashakira ibikoresho by’ishuri kandi ubona ko baba bishakira ko babatwaza, ibyo kwiga kw’abana biba bisa nk’aho ntacyo bibabwiye.’’

Mugenzi we bafatanyaga na we yatangarije Imvaho Nshya ko ioi ngeso yacika habayeho ubufatanye busesuye n’ababyeyi, abayobozi b’amashuri n’ubuyobozi, abakoresha abana imirimo y’inyungu zabo bwite, bazi ko bagombye kuba bari mu mashuri, nyamara ababo batayasibye baba bakwiye guhanwa by’intangarugero, bagacibwa amande afatika kimwe n’ababyeyi basibya abana nkana.

Ati: “Abayobozi b’amashuri badakurikirana ngo bamenye abana basibye, bakurikirane mu miryango babaze impamvu, baba bakwiye gukeburwa byaba ngombwa bagahanwa. Bitabaye ibyo mu minsi iri imbere nkurikije uko nabibonye, uzajya usanga abana bibereye mu isoko aho kujya ku ishuri.”

Avuga ko iyo bikomeje bityo ari bwo usanga bamwe mu bana bageze aho bakanga ishuri burundu bagahinduka za mayibobo n’abajura mu masoko no mu ngo.

 Asanga umukwabu nk’uyu ukwiye guhoraho n’ibihano ku babyeyi basibya abana ishuri nkana bigatangwa, kuko bitabaye ibyo ireme ry’uburezi ryaba rihazaharira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Uwimana Damas avuga ko bikozwe amashuri agitangira ngo harebwe koko abana basiba aho baba bari.

Ati: “Ikibi kirimo ni uko umwana watangiye gusiba ishuri akajya gukorera amafaranga mu isoko birangira aritaye akibera uwo muri iryo soko, cyane cyane iyo abishyigikiwemo n’ababyeyi.  Umwana aba agomba kwiga amasaha yose ya ngombwa n’iminsi yose, ibikoresho bikagurwa n’ababyeyi bakabizanira abana, umwana ntakwiriye kwirizwa mu isoko ngo yagiye kugura cyangwa kugurirwa ibikoresho by’ishuri.”

Yavuze ko mu ntangiriro nk’uku nta bihano baha ababyeyi nk’abo, babigisha gusa abana bakoherezwa ku ishuri, ariko ko iyo bikomeje ababyeyi bahanwa.

Abakoresha abana bazi ko biga bo iyo bafashe bacibwa amande, abana bakigishwa ibyiza by’ishuri kuruta gukorera amafaranga bakiri bato. Ibikorwa nk’ibi bizakomeza.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA