Nyamasheke: Abanyerondo 2 bafatiwe mu iduka bari kwiba
umutekano

Nyamasheke: Abanyerondo 2 bafatiwe mu iduka bari kwiba

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

September 27, 2025

Abanyerondo 2 Ndayishimiye Elie w’imyaka 19 na Dusingizimana Emmanuel w’imyaka 25, bari mu irondo ry’umwuga ryacungaga santere y’ubucuruzi ya Banda, mu Mudugudu wa Gahira, Akagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo nyuma yo gufatirwa na bagenzi babo mu iduka biba.

Bafatiwe mu iduka rya Bankundiye Odette wari umaze iminsi aza agasanga ibicuruzwa  byagabanyutse, abona byibwe, yareba akabona nta rugi bishe nta n’aho batoboye bikamuyobera akanagira isoni zo gutabaza avuga ko bamuhindura umutekamutwe kuko ntaho yabonaga banyuze.

Yagize ati: ’’Nari maze kubura ibicuruzwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 300 000. Najyaga nza mugitondo ngasanga uko nabisize si ko mbisanze, byibwe. Ariko kuko nabonaga nta rugi bishe cyangwa ngo bagire aho batobora, bikanyobera simbisakuze cyane kuko nanjye nari ntaramenya ubyiba n’uburyo byibwa mu gihe twari tuhafite abanyerondo b’umwuga duhemba buri kwezi.’’

Aba bajura bivangaga mu irondo nk’uko Bankundiye Odette yasobanuriye Imvaho Nshya, uko abo bajura bafashwe.

Ati: “Mu ma saa saba z’ijoro, bacunze bagenzi babo ku jisho, bajyayo kandi bagenzi babo na bo ntibari bazi ko biba, babababuze kandi bari kumwe, barakomeza bakora akazi  kabo, bageze ku iduka ryanjye bumva ibintu bibomboranamo n’amatara yaka, baregera barebye barababona bahita batabaza, abatabaye babasangamo nanjye baba barampamagaye turabafata.’’

Yongeyeho ati; “Nubwo babafashe ntacyo barakuramo, sinshidikanya ko ibyo maze kubura by’agaciro k’arenga 300 000Frws byose ari bo babyibye. Ndifuza ko bandiha ibyanjye byose byibwe.’’

Umwe mu banyerondo bagenzi babo yabwiye Imvaho Nshya bari bamaze iminsi bumva amakuru ko uwo mucuruzi abura ibintu nijoro  bikabayobera batazi ko abajura bababagamo.

Ati: “Jye na mugenzi wanjye twiyemeza kuzacunga bariya bandi kuko hari igihe  batwibetaga  tukayoberwa aho bagiye, ntitubashire amakenga. Ni bwo  iri joro twabaguye gitumo  mu iduka biba, n’ubundi bari batwibese, turabafata tunatanga amakuru.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro, Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko bashyikirijwe ubugenzacyaha.

Ati: “Twbafashe bari kubibazwa kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo. Hari uburyo bakinguraga bakongera bagakinga nyir’iduka ntarabukwe ariko akavuga ko abura ibicuruzwa, baza gufatwa na bagenzi babo bari bafatanyije irondo barimo biba, babura uburyo basohokana ibyo bari bamaze kurundanya.’’

Yavuze ko bibabaje cyane  kubona abanyerondo ari bo bahindukira bakiba aho barinze,  ko icyaha nikibahama bazariha ibyibwe byose bakanakurwaho icyizere cyo kongera kuba abanyerondo b’umwuga.

Ati: “Nk’abari bashinzwe gucunga umutekano wa santere y’ubucuruzi, babihemberwaga si bo bakwiye gufatwa bawuhungabanya, biba ibyo bashinzwe gucunga. Ni imyitwarire mibi itakwihanganirwa igihe byaba bibahamye. Bazanariha ibyabuze mu iri duka byose.’’

Abanyerondo babiri bibaga mu iduka bafashwe na bagenzi babo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA