Kuva ku wa 29 Mata kugeza ku wa 17 Gicurasi, mu bitaro bya Kibogora biherereye mu Karere ka Nyamasheke abaturage bavurwaga n’abaganga b’inzobere mu gusuzuma no kuvura indwara zitandukanye baturutse mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe.
Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye n’Akarere ka Nyamasheke, MINISANTE na Polisi y’igihugu, cyagombaga kurangira tariki ya 10 Gicurasi, ariko kubera ubwinshi bw’abashakaga serivisi batangaga no kuzishimira cyongerwaho icyumweru, kirangira ku wa Gatanu, tariki ya 17 Gicurasi havuwe abasaga 13 000.
Hasuzumwe hanavurwa indwara zitandukanye zirimo iz’abagore n’abakobwa, iz’abana, izo mu mubiri, iz’uruhu, izisaba kubagwa, iz’amagufwa,I zo mu matwi, mu muhogo no mu mazuru, izo mu miyoboro y’inkari n’iz’amenyo, hanatangwa serivisi zo kuboneza urubyaro, iz’abafite uburwayi bwo mu mutwe n’izindi.
Bamwe mu basuzumwe bakanavurwa, babwiye Imvaho Nshya ko bashimishijwe cyane no kuba, ingabo z’igihugu, nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zikagarura amahoro n’umutekano, zitagarukiye aho ahubwo zininjira mu buzima bwabo zikabavura ku buntu indwara ubusanzwe ziba zisa n’izananiranye.
Mukabucyana Kézia w’imyaka 74, avuga ko akiri mu myaka 40 igiti cyamugiye mu jisho ry’iburyo, kivungukiramo,bagihanduza igikwasi, anajya kwa muganga bamuha imiti biroroha agira ngo arakize.
Avuga ko uko imyaka yagiye ihita, ryarushijeho kumukomerera, imiti ahawe ntirikize neza, rigera ubwo ritangira kubungamo amarira adakama, yumvise ko ingabo z’igihugu zaje ararizana.
Ati: “Nahageze banyitaho pe! Ntahanye icyizere cyose cyo gukira kuko ibyo bankoreye ni ubwa mbere nari mbikorewe kuva nagira iki kibazo. Nabuze uburyo navuga ibyishimo ntahanye kuko amarira narizanyemo ntashye yatangiye gukama. Ndizera ntashidikanya ko imiti bampaye gushyiramo izajya gushira nta cyo ngitaka rwose.’’
Nyirahabyarimana Elizabeth w’imyaka 87, ufite ikibazo cy’amagufwa avuga ko yari amaranye imyaka hafi 20, cyagendaga gikura uko imyaka ihita, cyageze n’aho atari akibasha kugenda cyangwa akagenda hagufi cyane, ko ntaho atari yarageze ashoboye yivuza.
Ati: “None Perezida Kagame, nyuma yo kuturokora no kuduha ubuzima, yohereje ingabo zacu ziza kutuvura. Ubwabyo kubona ari zo neretse ikibazo cyanjye, nkurikije n’uburyo banteze amatwi, bakansuzuma neza, bakamvura, icyizere mfitiye izi ngabo zacu cyonyine cyanteye kumva nkize. Ndashimira cyane umubyeyi wacu Paul Kagame. Azajye abohereza nibura rimwe mu mwaka, byadufasha cyane.’’
Abihurizaho na Mugabwambere Salathiel w’imyaka 68, wari umaranye imyaka 5 akabyimba gato mu kwaha, abanza kugasuzugura,uko imyaka ihita kigenda kiba kinini,cyari kimugejeje aho atari akibasha kumanura ukuboko kw’Iburyo neza,n’umusonga uvamo utagituma agoheka.
Ati: “Bambwiye ko ingabo zacu ziza kutuvura nza vuba none bakibaze,bampa n’imiti,nta misonga ncyumva.
Turasaba ko ibikorwa nk’ibi byaba ngarukamwaka kuko abafite ibibazo by’uburwayi bukomeye batabona uburyo bivuza neza ni benshi. Baje buri gihe, bagafatanya n’aba dusanganywe, indwara zatuzongaga zagabanyuka cyane.’’
Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kibogora Dr Umutoniwase Bernard, yavuze ko ari igikorwa bishimiye cyane kuko cyaherukaga muri ibi bitaro mu myaka 12 ishize, binagaragazwa n’uburyo cyitabiriwe n’abaturage benshi, kuko kuvura abaturage barenga 13.000 mu minsi 15 gusa y’akazi, ari igikorwa ntangarugero.
Ati’: “Kubona abaganga nka bariya ni iby’agaciro cyane kuri twe, cyane cyane ko hari zimwe mu ndwara basuzumye bakanavura tutarabonera abaganga b’inzobere, kandi umurwayi udafite ubundi bushobozi, kumubwira kujya mu bitaro bya kure,hari igihe abireka indwara ikaba yanamuhitana. Kuba barabasanze iwabo rero mu bigo nderabuzima n’ibitaro, ni igikorwa twahaye uburemere bukomeye cyane.”
Yanavuze ko nk’ibitaro, banungukiyemo byinshi kuko hari byinshi abaganga babo bakoranye babigiyeho nk’inzobere bizabafasha cyane mu kunoza imikorere, ko ibitaro nk’ibi byo ku rwego rwa 2 byigisha.
Yavuze ariko ko nubwo hari abaganga b’inzobere ibi bitaro bidafite, ashimira Leta y’u Rwanda ibinyujije muri MINISANTE, yatangiye kugikemura kuko hari abo bamaze kubona barimo inzobere mu kuvura indwara z’abagore, akizeza abaturage ko n’abo bandi,buhoro buhoro bazaboneka.
Yabasabye kwihutira kugana muganga igihe umuntu yumva atameze neza, kuko nubwo izo nzobere zaba zitaraboneka, hari uburyo ufite ikibazo yitabwaho, byaba bitamushobokeye akoherezwa mu byisumbuyeho.
Umuyobozi w’ASkarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, wakiriye abahagarariye aba baganga ku musozo w’iki gikorwa, na we yashimiye ingabo z’igihugu uburyo zikomeje kugaragaza ko zikunda abaturage kuko iki gikorwa kitakorewe muri Nyamasheke gusa, anagaragaza uburyo n’abaturage bazikunda banazifitiye icyizere, bigaragazwa n’uburyo bitabiriye ku bwinshi iki gikorwa.
Ati’: “Ubusanzwe ntibyari gushoboka ko abantu barenga 13 000 bavurwa bose mu gihe gito nka kiriya. Turabashimiye cyane, kuko bigaragara ko izi serivisi zari zikenewe cyane, zaherukaga kera.’’
Ku cyifuzo cy’uko byaba ngarukamwaka, Meya Mupenzi Nrcisse yavuze ko icyifuzo cyabo kitabura byanze bikunze kugera kuri MINADEF, MINALOC, MINISANTE ndetse no ku Mukuru w’Igihugu. Kuko basanzwe bazi urukundo ruhebuje abakunda, ahora ahangayikishijwe n’ubuzima bwabo, n’iki kizumvikana.
Icyo gikorwa cyagaragaje ko mu Karere ka Nyamasheke hari benshi bakeneye serivisi z’ubuvuzi, bigaterwa n’ibibazo by’abaganga bake cyane mu bigo nderabuzima, imihanda mibi itaborohereza kugera ku bitaro vuba n’ibindi. Meya Mupenzi yijeje ko byose bikomeje gushakirwa umuti urambye.
Umutoni Donatha
May 19, 2024 at 11:55 amMudufashe rwose buri mwaka, mujye mugaruka kuko hari benshi batabonye ayo mahirwe yo kwivuza kubera ubwinshi bw,abari bakeneye service