Abagera kuri 40 b’Akarere ka Nyamasheke bahoze bangiza Pariki y’Igihugu ya Nyungwe, bayitwika bakayihigamo inyamaswa n’ibindi bibi baravuga ko nyuma yo kubumbirwa mu makoperative bakanahabwa akazi ko kuyibungabunga bahindutse bakaba batakwemera uyangiza bareba.
Bamwe muri bo batuye mu Kagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro, bemeza ko bakoze ubushimusi kuva bakiri abana, ariko nyuma yo guhinduka bagisemo kubungangunga Pariki n’urusobe rw’ibinyabuzima.
Aha i Banda ni ho hagaragara benshi mu bahoze ari ba rushimusi muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Kugira ngo batangire guhinduka, bahawe akazi kabatunga batangira kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga Pariki.
Murekezi Emmanuel w’imyaka 45 utuye mu Mudugudu wa Gahira, Akagari ka Banda, avuga ko yatangiye ubuhigi muri Nyungwe afite imyaka 10 gusa.
Mu muaka 32 yamaze ari rushimusi akeka ko yambuye ubuzima inyamaswa zirengs 250 zirimo ifumberi, ishegeshi, ingurube z’ishyamba, isiha n’izindi nyinshi.
Anemera ko hari igihe we na bagenzi be bajyaga guhakura ubuki, kubera kwikanga ababafata bagasiga batazimije umuriro ishyamba rigashya.
Uretse ubuhigi no guhakura, yemeza ko bacukuraga n’amabuye y’agaciro, gutema mo ibiti babazagamo imbaho bakanakuramo amakara n’ibindi, kugeza ubwo yabifungiwe igihe kinini kubireka bikanga.
Ati: “Twavutse turi abahungu bane mu rugo twese tuba ba rushimusi, twica inyamaswa karahava, tugurisha inyama zazo izindi tukazirya, tuninjira mu bicukuzi bw’amabuye y’agaciro.”
Avuga ko yafatanywe amabuye y’agaciro yari amaze gucukura agafungwa amezi 6, afunguwe mu gihe gito cyane asubiramo noneho afatanwa inyamaswa yari yishe afungwa umwaka n’amezi 2.
Avuga ko uko abakozi ba Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bakomezaga kubigisha yaje guhinduka, ubu ni umwe mu barwanya uwakwangiza Pariki wese.
Ati: “Naje guhinduka Pariki impa akazi, ubu ndahembwa buri kwezi amafaranga atagira ingaruka. Badushyize mu makoperative turabungabunga pariki, tumaze gufata benshi bayangiza kuko uburyo bwose bakoresha tubuzi.”
Avuga ko ubu ari bwo afite inyungu nyinshi kuko ayo yabonaga icyo gihe yahitaga ayanywera inzoga ngo hatazagira umubaza aho yayakuye, ariko ubu ayo abonye arayabika akamugirira akamaro ku buryo amaze kwibonera ikibaza yaguze amafaranga 350.000, abana be 4 babayeho neza, anaba mu kimina yitegura guhabwa 300.000.
Ati: “Mfite n’ingurube 2 mu rugo n’ibindi ngenda ngeraho. Iyo nkomeza kwangiza Nyungwe nashoboraga no kugwayo kuko hari igihe twikangaga nk’abarinzi ba pariki tukiruka hakaba abahanuka ku mikingo cyangwa bafatwa mu biti bakagwa bakahakura ubumuga bukomeye.”
Yicuza kuba yaranze kujya mu ishuri kubera gukunda kwangiza ishyamba, n’ubu akaba atazi gusoma no kwandika, iyo yiga akaba ubu aba afite ubuzima bwiza cyane.
Yishimira ko we n’abavandimwe be bose bahindutse, bakaba ari bo bagenda barata ibyiza byo kubungabunga Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.
Mugenzi we Ntabomvura Vénant w’imyaka 34, wamaze imyaka 5 yangiza Nyungwe akaba yemeza inyamaswa zirenga 150, atavuze ibindi bibi yakozemo nko kuyitwika bahakura n’ibindi, akishimira ko yabivuyemo, akaba akora ahembwa ari umurinzi wayo.
Ati: “Jye nakoraga rwihishwa mu buryo bukomeye cyane ku buryo nta wari kuzarabukwa. Ni jye wizanye, niyereka abakozi ba pariki, mvuga ibibi byose nakoragamo, ko mpindutse, inyungu zose nahakuraga nziretse niyemeje kuyirinda.”
Avuga ko ubu ari ho abayeho neza kuko afite akazi ahemberwa buri kwezi, akaba muri ashobora kuguza amafaranga muri Koperative akiteza imbere.
Amafaranga yakuye mu kazi yahawe yayaguzemo na we ikibanza cy’amafaranga 350.000, yubakamo inzu ubu ataha iwe.
Bose kimwe na bagenzi babo, avuga ko bamaze gusogongera ku byiza biva muri iyi Pariki, bavuga ko n’abandi baturage bibageraho kuko bubakirwa amashuri n’inzu zo kubamo, bakishyurirwa mituweli, bakabonamo akazi n’ibindi byinshi bituma nta wayangiza bareba ngo baceceke.
Ntibabarira Jean Pierre ushinzwe ubushakashatsi no kubungabunga iyi pariki, yababwiye ko banagomba kwishimira ko n’Isi yose yayimenye ikayishyira mu murage wayo, bikazatuma amadovize ahava arushaho kwiyongera no kubageraho ku bwinshi.
Avuga ariko ko nubwo abaturage barenga 78/100 bamaze gusobanukirwa neza akamaro ka Nyungwe, hari abagihirahira bakajya kuyangiza.
Ati: “Hari abanzi b’iterambere bakiyangiza kuko nk’umwaka ushize wa 2023 hano mu iBanda hafashwe imitego 2160 itemewe, Kitabi hafatwa 1223, Bweyeye hafatwa 2218.”
Yakomeje ati: “Muri uyu mwaka, kuva muri Mutarama kugera muri Kamena, hano mu i Banda hafashwe imitego 1057, Bweyeye hafatwa 914, Kitabi hafatwa 256 kandi iyo yose ni ko yica inyamaswa.”
Yashimiye aba baturage ariko ko kubyerekeye n’inkongi y’umuriro umwaka ushize iwabo nta yahagaragaye, avuga ko bagomba gukomeza ingamba kuko umwaka ushize hafashwe abahigi 10, bakaba bakwiye gukora ku buryo mu myaka mike iri imbere ibi bigihari biyangiza byazaba byabaye amateka, cyane cyane ko 70/100 by’abaturage bahabwa akazi muri iyi pariki ari ab’Umurenge wa Rangiro iyi Banda irimo.
Umuyobozi wungirije ushinzwe kuyihuza n’abaturage Ndikuryayo Damien yabijeje ko Pariki izakomeza kubateza imbere mu buryo bwose izashobora nibakomeza ubufatanye bagahashya ibikorwa byose biyangiza.
Abasaba gufata neza ibyo bagejejweho, gukomeza gutanga amakuru ku washaka kubaca mu rihumye wese akayangiza no kororera mu biraro bikomeye kugira ngo hatagira inyamaswa ibangiriza amatungo bakahakura urwitwazo rwo kuyihohotera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro Munezero Yvan yijeje ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ko abaturage ayoboye bamaze gusobanukirwa neza ibyiza byo kuyibungabunga, n’inyungu ziyiturukamo zibageraho neza, mu minsi mike iri imbere ibyo kuyangiza bikazaba byarabaye amateka.
Niyoniringiye Venuste
July 30, 2024 at 11:18 amTwifuzako mwajya mudusura Kenshin mu i Banda