Nyamasheke: Abasore 3 bafashwe bamaze kwamburira mu nzira umuturage 90.000 Frw
Amakuru

Nyamasheke: Abasore 3 bafashwe bamaze kwamburira mu nzira umuturage 90.000 Frw

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

May 12, 2024

Abasore 3 bivugwa ko bari barazengereje abaturage b’Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, babamburira mu mayira amafaranga, telefoni n’ibindi, bafashwe n’irondo ry’abaturage mu ijoro rishyira tariki ya 11 Gicurasi, bamaze kwamburira mu nzira umuturage amafaranga y’u Rwanda 90.000.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Uwimana Damas, yavuze ko abo bagabo bafashwe n’irondo ry’Umudugudu wa Rwesero, Akagari ka Rwesero.

Umwe mu bafashwe afite imyaka 24, uwa kabiri akagira imyaka 22, nah o uwa gatatu 21.

Bari baravuye mu miryango yabo, bajya kubana mu kizu kitabagamo abantu muri santeri y’ubucuruzi ya Kamina muri uyu murenge, ari ho bavaga bajya muri ibyo bikorwa bihungabanya umudendezo w’abaturage.

Ati: “Bafashwe n’irondo ry’Umudugudu, bamaze kwambura umuturage wabaguyemo  nijoro aho bategera mu nzira, amafaranga 90.000 n’igikapu yari atwaye. Babaye bajyanywe mu Kigo cyakira abakekwaho gukora ibikorwa bibi bibangamiye umudendezo w’abaturage (Transit Center), mu gihe  uwambuwe yari ataratanga ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ngo giherweho bakurikiranwa.”

Gitifu Uwimana Damas, avuga ko atari bo bonyine bakekwaho izi ngeso mbi muri uyu murenge, ko hari n’abandi biganjemo urubyiruko rukoresha ikoranabuhanga rya telefoni mu bwambuzi bushukana.

Aburira buri wese wishora muri ibyo bikorwa, ko yabireka inzira zikigendwa kuko bitazamuhira.

Yagize ati: “Urubyiruko rwose turarukangurira gukora imirimo myiza, itagize uwo ibangamiye kuko irahari. Nta mpamvu yo kwishora mu bikorwa by’ubwambuzi, gutobora inzu z’abaturage n’ibindi bikuririra ingaruka mbi ubyishoyemo, kuko ari abaturage bacu,irondo,n’izindi nzego dukorana,tutakwihanganira abantu nk’abo babura gukora ibyiza bibateza imbere, bakishora mu bugizi bwa nabi.”

Yashimiye irondo ryakoze akazi karyo neza rikabafata kuko abaturage bari bamaze iminsi bataka,avuga ko umutekano ureba buri wese, ko ntawe uzakora ku by’abandi mu nzira nk’izo mbi ngo abiheze.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA