Nyamasheke: Abaturage basannye ikiraro cyari giherutse guhitana umwana w’imyaka 12
Imibereho

Nyamasheke: Abaturage basannye ikiraro cyari giherutse guhitana umwana w’imyaka 12

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

March 30, 2026

Abaturage n’ubuyobozi mu Karere ka Nyamasheke basannye ikiraro cyo ku mugezi wa Karundura gihuza Imirenge ya Kanjongo, Rangiro na Cyato cyari cyarangiritse bikomeye, kikanaza guhitana umwana w’umunyeshuri w’imyaka 12 witwaga Bizimana Ernest.

Uwo mwana cyamuhitanye ubwo yari akurikiye nyina, bava mu Murenge wa Kanjongo bajya mu isoko ryo mu Murenge wa Rangiro, aza kugwa mu mugezi. Kuri ubu icyo kiraro cyabaye nyabagendwa nyuma yo gusanwa n’umuganda w’abaturage kugira ngo kitazongera guhitana abantu ariko bakanakomeza ubuhahirane.

Ku wa 18 Werurwe 2026 ni bwo iki kiraro cyahitanye uyu mwana wigaga mu mashuri abanza, kikaba cyari cyubakishijwe ibiti 3 gusa, bitandukanye, ibindi byarakuweho n’umugezi wa Karundura wuzuraga ukagisenya.

Abatuye iyi Mirenge bavuga ko cyari giteye impungenge cyane, ariko cyane cyane igihe imvura yaguye uyu mugezi wuzuye, ibyo biti 3 bikagendaho uwihaze amagara, imvura yaba itaguye ab’imbaraga bakaba bakinyuraho na bwo bitari cyane.

Nyuma y’urupfu rwe, hategerejwe ko hashakwa ibindi biti bikomeye n’imisumari, kikubakwa neza, abaturage bahahurira ku muganda usoza uku kwezi kwa Werurwe baragikora cyongera kuba nyabagendwa.

Hategekimana Alexis wo mu Murenge wa Rangiro yabwiye Imvaho Nshya ati: “Cyakozwe neza cyane rwose, cyongeye kuba nyabagendwa twishimye cyane nk’abaturage bagikoresha. Abantu nka 50 baziye icyarimwe bagicaho, moto n’ibinyabiziga cyangwa n’abashoreye inka nta kibazo cyabatera kandi mbere ntibyakundaga.’’

Yongeyeho ati: “Dushimiye cyane ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, ubw’Imirenge ya Rangiro na Kanjongo bahakoze umuganda bakagisana, byerekana ibyo abaturage bashobora kwikorera mu kwishakamo ibisubizo, bategereje ibirambye kurushaho.’’

Ni ikiraro gikoze ku buryo umugezi utakongera kuzura ngo ucyangize, abaturage bakavuga ko bagiye kucyitaho kuko hashyizweho abashinzwe kujya bakurikirana ibyacyo umunsi ku wundi, aho kizajya cyangirika kikazajya gihita gisanwa bidatinze.

Nyirashyamba Vestine w’imyaka 60, yavuze ko nk’abakecuru n’abasaza bahanyuranaga ubwoba bwinshi, bamwe bakagwa mu mugezi ntubatware igihe utuzuye, waba wuzuye bigasaba ko bagira ababambutsa, ariko ubu barawambuka nta nkomyi. Ati: “Turishimye cyane, turambuka neza noneho nta bwoba. Dushimiye abateguye uyu muganda n’abawukoze bose badukuye mu bwigunge tukaba twongeye kugenderanira nta mpungenge.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro, Mutesa Jean Claude, avuga ko yageze muri uyu Murenge mu Gushyingo, umwaka ushize agasangana abaturage iki kibazo, ariko kuko hari icyo kiraro kindi cyo mu kirere bamwe bakagicaho, bagasanga ariko n’iki ari ngombwa.

Nyuma yo kuhaburira ubuzima bw’uriya mwana, byagaragaye ko ari ikibazo gitangirwa raporo, hanzurwa gutegura umuganda w’abaturage wo kugisana birambye. Ati: “Cyasanwe neza, impungenge ku bagikoresha zirashira. Twanafashe gahunda yo gushyiraho abagikurikirana, buri myaka 2 kikajya kivugururwa ku buryo kitazongera kubera imbogamizi abaturage.” Yasabye abaturage gukomeza kucyitaho kubera akamaro kibafitiye, babona hari ikibazo gifite bagatanga amakuru kare ngo gikemurwe.

Ni ikiraro cyari giteye ubwoba abacyambukaga
Cyari giherutse gihitana umwana w’imyaka 12
Ikiraro cyabaye nyabagendwa nyuma yo kugisana

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA