Ingabo 2 zamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, n’abakiri bato 5 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bagabiwe n’Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Nyamasheke ibifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda saga miliyoni 4.
Abo bagabiwe Inka 2 z’agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1.100.000, apareye (appareil) ifotora y’agaciro ka 850.000, n’ibicuruzwa, byose hamwe bifite agaciro ka 4.150.000.
Ni igikorwa cyabaye ku Cyumweru tariki ya 2 Kamena 2024, aho ingabo 2 zamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu zahawe ziriya nka, abandi bahabwa igishoro kibafasha guhanga imirimo no kucyongera ku bari basanganywe igishoro gito.
Cyabanjirijwe no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho ku wa Gatandatu tariki ya 1 Kamena 2024, urugaga rw’abikorera ku bufatanye n’abaturage b’Umurenge wa Kirimbi, n’abaho barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho bunamiye banashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri 256 y’Abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Kabuga.
Uhagarariye urugaga rw’abikorera mu Karere ka Nyamasheke, Uzamukunda Isabelle yabwiye Imvaho Nshya ko, kuzirikana abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, ari inshingano akaba ari n’ishimwe uru rugaga rubafitiye, kuko ari bo rukesha ibyo rukora, ngo iyo badatanga ubuzima bwabo ngo bahagarike Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 amahoro agaruke, n’abikorera bataba bakora.
Ati: “Turabakunda cyane, tuzi aho badukuye n’uburyo bemeye guhara ubuzima bwabo, bagatakaza zimwe mu ngingo z’imibiri yabo baharanira ko dutekana. Umutekano ni wo utuma duhaha tukaronka, ni yo mpamvu bariya 2 twabageneye ziriya nka, basanga abandi 14 twagabiye bagenzi babo mu myaka 2 ishize kandi ziratanga umusaruro ufatika.”
Ku byerekeranye no kuremera bariya 5 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babahaye igishoro gifatika, Uzamukunda yavuze ko bashaka kuzamura amaraso mashya mu bucuruzi, abikorera bakiri bato bakaba benshi.
Ati: “Ni amahirwe akomeye cyane natwe tugize kuko twungutse abikorera bandi. Nyuma yo kubura ku maherere abagombye kuba babazamura, iby’iwabo bigasenywa bikanasahurwa, bagasigara iheruheru, bamwe muri bo bize bakaba bari batarabona akandi kazi, twagombaga gukora iki gikorwa ngo igishoro tubahaye kigire aho kibakura n’aho kibageza mu iterambere no gukomeza kwiyubaka.”
Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 201 ikorera mu Turere twa Nyamasheke, Karongi na Rutsiro Lieutenant Colonel Andrew Mugabo, yishimiye iki gikorwa cyane, avuga ko kigera neza neza ikirenge mu cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika wifuriza buri munyarwanda gutunga no gutunganirwa.
Ati: “Nyamasheke ifite PSF nziza. Nkurikije uko mukora igihe cyose dukoranye, muri Abanyarwanda beza cyane bareba kure, kuko kwishyira hamwe mugatanga ubutunzi bwanyu, mugafata mu mugongo abarokotse Jenoside, mukanazirikana abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu, byadukoze ku mitima cyane.”
Yakomeje ati: “Natwe nk’ingabo nta kindi twabitura, uretse gukomeza kubarindira umutekano, mugacuruza neza mukabona ibindi muzaha ab’umwaka utaha n’indi izakurikiraho, n’ibindi byinshi mukora bizamura iterambere ry’Akarere n’iry’Igihugu muri rusange.”
Undi wagaragaje gushimishwa cyane n’iki gikorwa ni uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyamasheke, Gasasira Marcel na we wagize ati: “Ni ibikorwa by’ubutwari dushima cyane, kubera agaciro bifite kuri twe, biha icyizere n’imbaraga zo gukomeza ubuzima abaremewe. Natwe tubijeje gukurikirana koko ko bigira aho bibakura n’aho bibageza mu iterambere.”
Sibomana Urimubenshi Etienne wo mu Murenge wa Kirimbi, avuga ko yari amaze imyaka 3 arangije kaminuza mu bijyanye n’ubutaka n’imikoreshereze yabwo, n’umugore we bafitanye umwana umwe yayirangije mu by’amahoteli n’ubukerarugendo, bombi bakaba nta kazi bagiraga kandi baba mu nzu bishyura.
Ati: “Iyi apareye ni intangiriro y’ubuzima kuko jye n’umugore twasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi, tunamaze kwiga nta n’umwe wabonye akazi, twatungwaga n’amahirwe gusa. Ngiye gutangira gufotora. Nizeye kuzagira aho ngera ubwo intangiriro ibonetse, ndishimye cyane.’’
Mukamusoni Berhtilde wacuruzaga imboga ku gishoro kitarenze amafaranga 15.000 akavuga ko yaremewe ibicuruzwa by’agaciro k’arenga 500.000 yagize ati: “Impinduka mu iterambere rifatika zirakomanga nabibonye. Ngiye kwagura imitekerereze, nkoreshe neza ubu bushobozi mpawe,nzamure urugo rwanjye. Nshimiye abikorera iki gishoro mpawe, nanjye nzabereka ko basize uzi kwinogereza.’’
Kayiranga Jean Claude w’imyaka 54 wo mu Murenge wa Kirimbi, na Ntagara Jean Réné w’imyaka 60 wo mu wa Macuba, bamugariye ku rugamba, bombi bakavuga ko barugiyeho mu 1991, ko nubwo rwabasigiye ubumuga butandukanye, ariko batavunikiye ubusa kuko igihugu baharaniraga bakirimo, ko izi nka zisobanuye byinshi ku rugamba barwanye.
Bijeje kuzifata neza zikazabasazisha neza, amata,ifumbire n’izizazikomokaho, bikazabateza intambwe yindi mu iterambre n’imibereho baharaniye igihe kirekire.
Urugaga rw’abikorera mu Karere ka Nyamasheke rubarirwamo abarenga 3000, bavuga ko bazakomeza guharanira ko imibereho y’abamugariye ku rugamba n’iy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 irushaho kuba myiza, babaremera uko bashoboye.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yagaragaje inyungu ziri muri ibi bikorwa, cyane cyane ko ubikorewe bitamuteza imbere wenyine ahubwo atanga akazi ku bandi, bikanagaragaza kureba kure k’uru rugaga mu kuzirikana umutekano bahawe n’ingabo zirimo na ziriya zahaze amagara yazo, bakaba bakorera ahatekanye.