Nyamasheke: Aborozi barishimira kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo
Amakuru

Nyamasheke: Aborozi barishimira kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo

MUTETERAZINA SHIFAH

December 12, 2025

Aborozi bo mu Karere ka Nyamasheke bishimiye kwegerezwa serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo binyuze muri gahunda yo gutanga ibikoresho ku ba veterineri bigenga, bavuga ko mbere bagorwaga no kubona iyo serivisi mu buryo bwihuse.

Ni bimwe mu bikubiye mu buhamya batanze kuri uyu wa 12 Ukuboza 2025, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda y’ikoranabuhanga izajya yifashishwa n’abaveterineri mu gutanga serivisi, yahujwe n’iyo gutanga ibikoresho ku bakora uwo mwuga bigenga.

Bahate Maritha utuye mu Murenge wa Ruharambuga, avuga ko uburyo bw’ikoranabuhanga bugiye kubafasha kujya batabariza amatungo yabo mu buryo bwihuse kurusha uko byahoze.

Yagize ati: “Twishimiye ko serivisi n’abaveterineri zatwegereye. Nigeze kurwaza inka ndamuhamagara ambwira ko aza nimugoroba yahageze nahangayitse.”

Ariko nishimiye ko ikoranabuhanga ryaje tukaba tuzajya turyifashisha tumenyekanisha ibibazo amatungo yacu afite veterineri akabimenya aho ari hose.”

Mugenzi we Nkurunziza Viateur, avuga ko iyo gahunda ari nk’ubutabazi.

Ati: “Nishimiye iyi gahunda kuko hari ibyago tutazongera guhura nabyo. Nigeze kurwaza inka 6 indwara yitwa igifuruto mpamagara veterineri yangezeho atinze, zimwe zirakira ariko ebyiri zarapfuye, urumva nk’umworozi worora kinyamwuga narahombye, ariko ubu ntibizongera.”

Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, igaragaza ko hari abaganga b’abanyamwuga 6 220, barimo abadogiteri veterineri 660, Impuguke mu bworozi 320, n’abatekinisiye 5 240 muri abo 80% ni abikorera, mu gihe 12% ari abakorera Leta, ari nayo mpamvu hashyizweho gahunda y’ikoranabuhanga yo gutanga ibyangombwa no kwandika abaveterineri bigenga mu rwego rwo kurushaho kwegereza izo serivisi aborozi.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Kamana Olivier, avuga ko hakozwe inyigo bikagaragara ko uko umubare w’aborozi wiyongera n’uw’abatanga serivisi z’amatungo wiyongera.

Ati: “Uko ubworozi butera imbere ni nako  abakenera iyo serivisi biyongera. Mu nyigo yakozwe mu mwaka wa 2023, byagaragaye ko serivisi zose z’ubuvuzi bw’ubuhinzi n’ubworozi zitatangwa n’umukozi umwe ubushinzwe mu  Murenge cyangwa mu Karere.”

Yasabye abaturage guhagarika kwivurira amatungo kuko ibigo bifite abatanga izo serivisi bigiye kwiyongera kandi bifite ibikoresho byujuje ubuziranenge.

Ati: “Borozi hari bake muri mwe bakivurira amatungo, mwabonye ko ibigo bitanga izo serivisi bihari kandi uburyo bwo kubageraho bworoshye, mubigane babavurire amatungo kinyamwuga, bakabaha n’inama.”

Dr Kamana avuga ko iyo urinze amatungo neza uba urinze abantu mu buryo butaziguye kuko 70% by’indwara umuntu arwara aba yazikuye ku matungo, bityo amatungo akwiye kwitabwaho cyane.

Ibikoresho byatanzwe uyu munsi byahawe abaveterineri, n’ibyahawe ibigo by’abaveterineri bigera kuri 34, birimo ibikonjesha inkingo, bifite agaciro k’asaga miliyoni n’ibihumbi 120 Frw kuri buri wese.

Imibare ya OMS igaragaza ko indwara zituruka ku matungo, buri mwaka zihitana abantu bari hagati ya miliyoni 2 na 2.5.

Abakora ubuvuzi bw’amatungo bigenga bazajya bitabwaho banahabwe ubujyanama n’abaveterineri bari basanzwe bari ku rwego rw’Umurenge n’Akarere.

Mu bikoresho abaganga b’amatungo bahawe harimo telefoni zizabafasha gutanga serivisi byihuse
Dr Kamana Olivier yasabye aborozi guhagarika kwivurira amatungo
Bahate Maritha avuga ko asezeye ku bihombo kuko begerejwe serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA