Dushimimana Emmanuel w’imyaka 27, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kagano mu Karere ka Nyamasheke, akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 13 wabyawe n’umugore yinjiye, bamaranye ukwezi kumwe babana.
Icyo cyaha akekwa ko yagikoreye mu Mudugudu wa Gahumba, Akagari ka Shara, Umurenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, mu ijoro rishyira ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Gahumba, Kubwimana Jean yabwiye Imvaho Nshya ko amakuru yamenyekanye ubwo yahamagarwaga n’uwo mugore amubwira ko uwo musore bari bamaranye ukwezi babana nk’umugore n’umugabo bitemewe n’amategeko, amusambanyirije umwana.
Uwo mugore wapfakaye umugabo we amusigiye abana bane b’abakobwa, yamutekerereje ko muri iryo joro ryo ku wa Kane rishyira ku wa Gatanu, baryamye ahagana saa mbiri z’ijoro kuko imvura yagwaga.
Byageze ahagana saa yine n’igice z’ijoro, uyu musore amubyuka iruhande amubwira ko agiye hanze kwihagarika, aragenda aratinda cyane.
Umugore yabonye umugabo atinze cyane agira ngo yaba yagiriye ikibazo hanze aramuhamagara. Umugabo agaruka vuba mu cyumba bararamo, umugore amubaza aho yari ari icyo gihe cyose, umugabo amusubiza ko yari ari kuri telefoni, umugore ntiyashira amakenga igisubizo amuhaye.
Mudugudu Kubwimana ati: “Uyu mugore wasigiwe n’umugabo abana 4 b’abakobwa babyaranye, yaketse ko uyu musore yaba avuye mu byumba byabo kugira uwo asambanyamo. Yarabyutse akinguye icyumba cy’uyu mwana w’umukobwa wiga mu wa 5 w’amashuri abanza, yumva ari kurira. Amubajije uko bimugendekeye amubwira ko ari uwo musore umaze kumusambanya, yamupfutse umunwa, yanamubwiye ko nasakuza cyangwa akazabivuga azamwica.”
Nyina yamubajije neza niba koko ibyo avuga ari byo, umukobwa amubwira ko yari atangiye gusinzira yumva uwo musore arakomanze, amubwira kuzamura vuba ikanzu yararanye, kandi ntamurwanye.
Umwana ataragira icyo amusubiza, Dushimimana yahise amupfuka umunwa anamukangisha ko natera amahane amugirira nuko amusambanya ku gahato.
Umugore abyumvise yahise asubira mu cyumba abaza uwo musore ukuntu yamubyutse iruhande akajya kumwononera umwana, umusore ataravuga umugore amukubita urushyi, asohoka mu cyumba, amukingiranira inyuma, atabaza ubuyobozi, abaturage n’Inzego z’umutekano.
Mudugudu Kubwimana yakomeje agira ati: “Twarahageze dusanga yamukingiraniye mu cyumba bararamo, amaze kudutekerereza uko byagenze arakingura umusore arafatwa ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Kagano, umwana agezwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyamasheke, bahamagara imbangukiragutabara imugeza mu Bitaro bya Kibogora.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Mukamusabyimana Marie Jeanne avuga ko mu gihe umusore yashyikirijwe ubugenzacyaha ngo akorerwe dosiye, umwana acyitabwaho n’ababishinzwe mu Bitaro bya Kibogora.
Ati: “Turashimira cyane uyu mubyeyi utarihereranye iki kibazo, agashyira hanze uyu musore babanaga bitemewe n’amategeko, kugira ngo uburenganzira bw’umwana bwubahirizwe.”
Yasabye abaturage kwirinda icyaha cyo gusambanya abana, aho giketswe bakihutira gutanga amakuru kugira ngo ugiketsweho akurikiranwe vuba ibimenyetso bitarasibangana.
Yanavuze ko umwana wakorewe ihohoterwa akurikiranirwa hafi, akaganirizwa akerekwa ko ubuzima bugikomeza kuko hari n’abakuramo ihungabana ribatera kwanga ubuzima n’ishuri bakaba barita.
Bivugwa ko Dushimimana wafashwe yari amaze amezi abiri agarutse aha iwabo mu Kagari ka Shara avuye muri Uganda, aho yari yarasuhukiye avuga ko agiye mu burobyi.