Nikuze Félicien w’imyaka 37 yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica se Nsengimuremyi Edouard w’imyaka 62 amutemaguje umupanga mu mutwe bikaba bivugwa ko yamuhoye ko atamuha umunani utacyemewe mu mategeko y’u Rwanda.
Umwe mu baturanyi ba nyakwigendera mu Murenge wa Karengera, Akarere ka Nyamasheke, avuga ko uyu musore yari amaze iminsi yigamba ko agomba kwica se cyangwa bakuru be babiri babonye irage bahawe na se ariko we ntaribone.
Yavuze ukuntu uwo musore yategeye se mu rugo atashye avanye umukobwa we ku ishuri, akamutemagura kuko nta wundi muntu wari hafi ngo atabare.
Ati: “Yari inshuro ya kabiri agerageza kumwica kuko mu myaka ibiri ishize n’ubundi barashyamiranye, umusore afata nanjoro ashaka kumukerera ijosi, se aritaza nanjoro imukomeretsa umutwe, abaturanyi barabunga umusore avuga ko atazabyongera.”
Bivugwa ko ubwo Nsengumuremyi yatahaga yasanze uwo muhungu we mu rugo bagashyamirana, akabwira se ko agiye kumwica nyuma yo gusingira umupanga.
Yabanje gutema se akaguru, atagishoboye kugenda ajya ku mutwe we arawujanjagura, abatabaye bafata uwo musore ataracika.
Nyiransabimana Chantal w’imyaka 30 baturanye, avuga ko yahanyuze akabona uyu musore afashe se, ashaka kumutemesha umupanga yari afite.
Ati: “Namubujije ariko mbona yarakaye cyane ambwira ko nanjye yantema, ahita amutema ukuguru, mbona birakomeye njya guhuruza.”
Nyiransabimana yagarukanye n’abo yari agiye guhuruza basanga umusaza yamaze kwicirwa iruhande rw’ikiraro cy’amatungo.
Yakomeje agira ati: “Bahise bagota uwo musore atarabacika baramufata, ashyikirizwa Polisi Sitasiyo ya Karengera.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Karengera Mbanenande Jean Damascène, yabwiye Imvaho Nshya ko umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Bushenge mbere yo gushyingurwa.
Ati: “Umusore yafashwe ashyikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Karengera igihe hategerejwe ko ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) Sitasiyo ya Ruharambuga.“
Yihanganishije umuryango wa nyakwigendera asaba abasore gukura amaboko mu mifuka bagakora aho gutegereza imitungo y’ababyeyi.
Yavuze kandi ko Se yari afite impungenge ko aramutse abamuhaye impano uwo musore wamwishe yashoboraga guhita ayigurisha kuko ni na byo yigambaga.
Nyakwigendera asize umugore, abana 5 n’abuzukuru.