Nyamasheke: Aho kwigira heza hateye urubyiruko kwitabira amasomo y’imyuga
Uburezi

Nyamasheke: Aho kwigira heza hateye urubyiruko kwitabira amasomo y’imyuga

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

May 27, 2024

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Urubyiruko cya Nyamasheke buravuga ko aho Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ikigo cy’uBubiligi gishinzwe iterambere (Enabel) yubakiye inyubako nziza urubyiruko rwigiramo imyuga, rwiyongereye kuko mbere ngo rwazaga biguru ntege, kubera kutabona aho rwigira heza.

Mu kiganiro n’ibitangazamakuru bitandukanye, umuhuzabikorwa w’iki kigo, Uwumugisha Marie Claire Salomé, yavuze ko muri 2012 ari bwo cyatangiye, gitangirira mu nyubako nke z’ibiro cyubakiwe na Leta ibinyujije muri Minisiteri y’Urubyiruko, zafashaga urubyiruko muri serivisi z’ubuzima.

Avuga ko ubuyobozi bw’icyo kigo bwariho icyo gihe, bumaze kubona ko n’aya masomo y’imyuga y’igihe gito akenewe kandi nta nyubako zo kuyigiramo zihari, bwishatsemo ibisubizo, rwubaka inzu z’imbaho n’ibibati, zimeze nk’ibihangari, urubyiruko rutangira kwigiramo imyuga ariko hakaza ruke kubera ko hatari hameze neza.

Ati: “Kuko ubushobozi bw’ikigo bwari buke, kandi ayo masomo akenewe, ibyo bibaho n’ibibati ntitwavuga ko zari inyubako mu by’ukuri, kuko abana bigiraga mu ivumbi, hari impungenge z’uko

imbaragasa zabinjirana, umutekano w’ibikoresho utizewe kuko nk’umujura yashoboraga kuza nijoro agakuraho urubaho agatwara imashini. Imvura yagwa amahuhwezi akinjiramo, bigasaba ko bihindira mu gice cyo hagati ntibabe bacyize.”

Avuga ko habaga hari n’impungenge ko umuyaga mwinshi ushobora kuza ugatwara bya bibati, bigatera ingorane zo kutabona umubare ushyitse w’abanyeshuri,bakaba batararenzaga abanyeshuri 50 babaye benshi.

Urubyiruko rwiga gutunganya imisatsi n’ubwiza ruri mu masomo

Mu 2021 ari bwo bubakiwe inyubako nziza y’ibyumba 3 byigirwamo n’icyumba cy’umukobwa cya 4, byongereye umubare w’abahiga imyuga itandukanye, irimo ubudozi, gusuka imisatsi n’ubwiza no gutunganya ikweto no kuzikora.

Ati: “Izo nyubako zagize akamaro gakomeye cyane kuko nk’ubu abanyeshuri twakira bavuye kuri 50

bagera ku 164, bigira aheza hakeye.’’

Yarakomeje ati: “Turashimira cyane Leta y’u Rwanda na Enabel kuri iyi nyubako nziza yatwaye arenga 27.000.000, ifasha urubyiruko kwiga neza rutikanga imvura n’izuba cyangwa imbaragasa, ari yo

mpamvu ruza ku bwinshi.”

Igirimbabazi Claude ni umusore w’imyaka 18 wiga ibijyanye no gutunganya imisatsi n’ubwiza. Avuga ko yishimiye umwuga we, cyane cyane ko awigira heza akanawigishwa neza, akizera ejo heza.

Ati: “Mbere abazaga kwiga bambwiraga ko bigira habi nkumva ntaza. Abaje mu ntangiriro z’uyu mwaka bambwiye ko bigira ahameze neza ndaza. Maze ukwezi kumwe ariko ibyo maze kwiga birampa icyizere cy’ejo hazaza heza, nkaba nshimira cyane Umukuru w’Igihugu Paul Kagame udahwema gushakira urubyiruko ubuzima bwiza.’’

Uwimana Jeanne w’imyaka 27 avuga ko yageze mu wa 4 w’ayisumbuye ubushobozi bukaba buke agahitamo kuza kwiga ubudozi muri iki kigo.

Ati: “Turigira ahasukuye rwose turishimye cyane kuko n’abatwigisha tubafite kandi ubona ko bakora ibyo bazi, bizaduhesha gutambuka neza mu ruhando rw’urundi rubyiruko mu gihugu, kuko natwe tuzaba dufite icyo tuzi twirata.’’

Kuva iki kigo cy’urubyiruko cyashingwa kimaze kunyurwamo n’abarenga 5000, abarangije bakaba birwanaho mu buzima hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo nk’uko na byo bivugwa n’uyu muhuzabikorwa wacyo Uwumugisha Marie Claire Salomé.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke, Mbyayingabo Athanase na we ashimira cyane Leta na Enabel babubakiye inyubako nshya ifasha urubyiruko rw’aka karere, akizeza ko ubuyobozi bwako buzakomeza gukurikirana ko abaharangirije imyuga bagira koko impinduka zigaragara mu mibereho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamasheke Mbyayingabo Athanase

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA