Nyamasheke:  Akagari kamaze imyaka 5 mu nzu ya Koperative kujuje ibiro
Amakuru

Nyamasheke:  Akagari kamaze imyaka 5 mu nzu ya Koperative kujuje ibiro

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

August 7, 2025

Abaturage b’Akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke bari bamaze imyaka 5 bahererwa serivisi mu nyubako nto ya Koperative y’Abahinzi b’Ikawa barishimira ko bagize uruhare mu gusana ibiro bishya byatwawe n’umuyaga.

Ibyo biro byuzuye bisanwe n’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 8 n’ibihumbi 600, arimo uruhare rw’abaturage rwa miliyoni zisaga ebyiri n’ibihumbi 450 mu gihe andi yatanzwe n’Akarere.

Abaturage bavuga ko muri 2020 ari bwo bimukiye mu nyubako ya koperative ubwo umuyaga watwaraga igisenge cy’ibiro by’Akagari kabo, amatafari amwe y’igikuta akavaho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, bubonye biyoberanye bufata icyemezo cyo gukodeshereza abaturage iriya nyubako ya koperative.

Bavuga ko ubuto bwayo kuko yari yaragenewe guhunikwamo ikawa, bwatumaga Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari (SEDO) n’abunzi babyiganira mu kumba kamwe, umuturage uzanye ikibazo cy’ibanga bigasaba ko uwo agitura basohoka akajya kukimubwirira hanze, imvura yagwa ntibikemuke kuko nta n’aho bagiraga bugama.

Mukamurenzi Christine, yagize ati: “Twishimiye cyene kongera kubona aho duhererwa serivisi hagutse kuko ibi biro bishya bifite ibyumba 4 bisanzwe hakiyongeraho icyumba cy’inama mu gihe mu nyubako ya koperative y’abahinzi ba kawa icyo cyumba cy’inama kitabagaho. Buri wese utanga serivisi ku rwego rw’Akagari agiye gukora yisanzuye n’uzanye ikibazo agitanga uko ashaka.”

Musabyimana Gaspard, umunyamuryango w’iyi Koperative, na we ati: “Akagari kabonye aho gakorera heza, hagutse natwe abanyamuryango ba koperative dusubijwe inzu yacu tureka gusembera kuko twari twayitanze ngo akagari gakoreremo ari nko kubura uko tugira. Ariko ubwo ibiro byiza bibonetse n’inzu yacu tugiye kuyisubiramo birashimishije cyane.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi Habimana Innocent, yashimiye abaturage kwihangana bagize imyaka isaga yose bihanganye Akagari kamaze gasambutse n’iyo bihanganiye mu gukorera akadasobanutse.

Ati: “Ubu noneho bagiye guhabwa serivisi batinubira aho bazihererwa kandi serivisi umuturage akenera ku kagari ni nyinshi. Muri iyi nyubako hanateganyijwe icyumba cyazakorerwamo igihe haba hagize umukozi wiyongeramo bitiriwe bisaba kongera kubaka.”

Yongeyeho ati: “Turanashimira cyane ubuyobozi bw’Akarere kacu bwumvise icyifuzo cyacu kakaduha ingengo y’imari yo kukubaka, abaturage bakayongera hanarimo imiganda, ari byo byanatumye n’aho kugama haboneka n’icyumba kinini cy’inama, abayobozi bakaba batazongera gutanga serivisi babyigana n’abo baziha.”

Yabasabye gufata neza iki gikorwa remezo bari banyotewe, bakagana ubuyobozi bukabaha serivisi bakeneye, n’abayobozi bakanoza serivisi babaha kuko icyari imbogamizi kivuyeho.

Akagari ka Nyarusange gatuwe n’abaturage barenga 6.450, bakenera serivisi za buri munsi zirimo n’izitangwa n’abunzi bajyaga babura aho bazibahera, na bo bakishimira ko habonetse kandi hasobanutse.

Bishimiye kongera gukorea mu biro by’Akagari bivuguruye

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA