Nyamasheke: Arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 6 yibyariye 
Amakuru

Nyamasheke: Arakekwaho gusambanya umwana w’imyaka 6 yibyariye 

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

April 3, 2026

Manirabona Corneille w’imyaka 30 y’amavuko, wo mu Mudugudu wa Mataba, Akagari ka Nyakabingo, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke, arashakishwa akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka itandatu y’amavuko yibyariye. 

Amakuru y’uko Maniragaba yasambanyije umwana we w’imfura, yatanzwe na nyina w’umwana akaba n’umugore we Mukamana Charlotte w’imyaka 28 y’amavuko, bikimara kuba. 

Umwe mu bayobozi b’Inzego z’ibanze yabwiye Imvaho Nshya ko Maniragaba na Mukamana Charlotte bafitanye abana babiri, umuto we akaba akiri uruhinja. 

Ati: “Amakuru twahawe n’umugore yaduhuruje ni uko, ubwo bari bagiye kuryama ahagana saa yine z’ijoro, umugabo ari bwo agitaha yasinze, umugore yabanje kujya konsa umwana muto mu cyumba bararamo, umugabo avuga ko agiye kumanikira uyu mwana w’imyaka 6 inzitiramibu mu cyumba araramo. Uyu mwana wiga mu ishuri ry’inshuke arara wenyine.”

Akomeza avuga ko ubwo Maniragaba yageraga mu cyumba cy’umwana we umugore we yumvise umwana ataka cyane agiye kureba asanga umugabo we arimo kuzamura imyambaro yari yambaye irimo n’uw’imbere. 

Mukamana yabajije umwana we igituma ataka abona n’ubundi akomeje kurira, umwana amubwira ko se yari amuri hejuru ari kumusambanya. 

Umwe mu bayobozi b’Inzego z’ibanze yagize ati: “Yatubwiye ko yarebye ku gitsina cy’umwana abona umwana yangiritse cyane. Kuko nta telefoni uyu mugore afite yari kumufasha guhita atabaza vuba, yasohokanye umwana, atabaza abaturanyi n’ubuyobozi bw’Umudugudu.”

Umukuru w’Umudugudu wa Mataba, Ndamwizeye Joseph yazanye n’abanyerondo n’uwo mugore wari uvuye kubahuruza basanga umugabo yafashe imwe mu myenda ye aratorongera.

 Yabwiye Imvaho Nshya ko bakihagerana n’abaturage, Irondo n’abandi bakorana mu Mudugudu, yihutiye kujyana uwo mwana ku Kigo Nderabuzima cya Hanika, bahuta bamwohereza ku Bitaro bya Kibogora.

Ati: “Twaratabaye nihutira gufasha nyina w’umwana kumugeza kwa muganga, se turamushakisha turamubura n’ubu aracyashakishwa.”

Mudugudu Ndamwizeye akomeza avuga ko byabaye hashize iminsi itatu gusa bavuye kubunga kuko ari umuryango uhora mu makimbirane, umugore ashinja umugabo kutagira icyo amarira urugo kubera ubusinzi bukabije. 

Ubwo baherukaga muri uwo muryango,  umugabo yababwiye ko yumva urwo rugo yaruta akigendera, basiga babaganirije bakeka ko uwo mugabo yumvise.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba, Munezero Ivan avuga ko gusambanya umwana muto wibyariye ari amahano ndengakamere, uyu mugabo akaba akomeje gushakishwa ngo ashyikirizwe ubutabera.

Ati: “Yaracitse ahita agenda. Amakuru y’uko asize yangije uwo mwana we yatanzwe na nyina w’umwana. Umwana yagejejwe ku Bitaro bya Kibogora, umubyeyi yamaze gutanga ikirego kuri RIB, uwo mugabo aracyashakishwa.” 

Yaboneyeho gusaba ababyeyi kwirinda kubangamira uburenganzira bw’abana, baba ababo cyangwa ab’abandi, ko amategeko ahana yihanukiriye ababahohohotera bangiza ahazaza habo. 

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA