Nyamasheke: Bagowe n’ibilometero 15 bakora bajya kugura inyama
Amakuru

Nyamasheke: Bagowe n’ibilometero 15 bakora bajya kugura inyama

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

May 29, 2024

Abaturage b’Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke bagowe no kurya imbonekarimwe y’inyama kuko aho bazihahira hababera kure, aho bibasaba gukora ibilometero birenga 15 kugira ngo bazigereho.

Bavuga ko ahari busheri y’inyama ari muri Santeri y’ubucuruzi ya Tyazo mu Murenge wa Kanjongo, ubu kubona inyama bikaba bitaborohera mu gihe kuri ubu ibyo kubagira amatungo ku makoma.  

Nzamwita Sylvère wo mu Kagari ka Jurwe, avuga ko kuva iwabo ujya mu i Tyazo no kugaruka batanga amafaranga y’u Rwanda arenga 8.000 kuri moto, kubera umuhanda mubi cyane kandi muremure wa Tyazo-Cyato.

Abatayafite bagenda n’amaguru mu gihe cy’amasaha 8 kugenda no kugaruka. Ati: “None se watanga amafaranga 8.000 cyangwa ugakora urugendo rw’amasaha umunani ujya kugura ikilo cy’inyama? Icyakora ugura nk’ibilo 3 cyangwa birenga afite nk’umunsi mukuru woroheje cyangwa ari nko kuri Noheli, wabonye abashyitsi. Yabikora, ariko ni ikibazo gikomeye cyane.”

Avuga ko borora zikaribwa n’abandi kuko bo ibagiro rya kijyambere ribonwa n’abashoboye kujya mu i Tyazo, abandi bakaba baryumva mu makuru.

Mugenzi we wo mu Kagari ka Muarambi, avuga ko hari umucuruzi w’inka ujya ubaga rimwe na rimwe, iyo hari abamubwiye ko bazakora umunsi mukuru ari benshi izisagutse n’abandi baturage bakaboneraho.

Ati: “Kubona akanyama k’inka, ihene cyangwa ingurube nk’iyo ushaka kugaha abana nko mu biruhuko, ni ugutuma umumotari, cyangwa abasore bakazindukira mu i Tyazo bakazizana ku mugoroba, bakazirarira kuko kumanywa bitashoboka.”

Undi wo muri uyu Murenge Imvaho Nshya yasanze muri santere y’ubucuruzi ya Tyazo azigura, yagize ati: “Kurya akanyama i Rangiro ni umushinga mu yindi. Inkoko zirahenze n’uyoroye ntiyayibagira abana ngo bayirye kuko aba yumva ari nk’urugo ashenye. Inkwavu na zo zirya umugabo zigasiba undi kuko urworoye aba avuga rikijyana. N’izo nka twavugaga ko zihendutse nagenze ibilometero birenga 15 nza hano kuzigura.”

Yarakomeje ati: “Yego n’ubukene burahari kuko iwacu ntacyo gukuraho ifaranga ku muturage usanzwe wabona. Ariko hari abakozi ba Leta n’abandi bakora imirimo ituma bagura ako kanyama. Uwakwiyemeza kubaga inka yashira rwose. Gusa n’umuhanda mubi utuma nta rujya n’uruza ruhaba, utera ibi byose, ariko ubuyobozi bw’Akarere buzi ko dufite icyo kibazo.”

Bikorimana Jean Pierre ucururiza inyama z’inka muri santere y’ubucuruzi ya Tyazo, avuga ko ikilo cy’imvange ari amafaranga 4.000  icy’iloti kikaba amafaranga 4.500.

Mu bakiliya babona abenshi avuga ko ari aba Kagano, Kanjongo na Rangiro, n’abandi baturuka hirya no hino barimo Abanyekongo.

Mu ba Rangiro ngo abenshi bazituma abamotari, aho usanga buri gihe aberekezayo batwara ikilo cyangwa izirenga kuri moto bavuga ko bazibatumye.

Imvaho Nshya imubajije impamvu batageza serivisi n’aho i Rangiro na Cyato kure, ati: “Twahomba kuko nta muhanda uhari.  Igihe ikibazo cy’umuhanda kizaba cyakemutse kubakayo ibagiro ryiza ntibyatinda.”

Niyonsenga utwara moto Tyazo-Rangiro, yabwiye Imvaho Nshya ko nta munsi n’umwe adatwara inyama azishyiriye abazikeneye bamutumye.

Ati: “N’izi ni uwazintumye mushyiriye. Tubaha iyo serivisi ariko natwe twaruhurwa n’uko Akarere kakemura iki kibazo kuko natwe turakibona.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse, avuga ko amabagiro ya kijyambere ari hake cyane muri aka Karere, ko bujuje iry’ingurube ku isoko rya Rugali mu Murenge wa Macuba ahabarizwa n’ibagiro ry’inka.

Yahishuye ko  bateganya kubaka nibura ibagiro rihuza imirenge ibiri, ati: “Gahunda ihari ni iyo kuzajya hubakwa amabagiro agezweho nk’aho mu Mirenge ataragera kandi bigaragara ko ahakenewe. Ariko sintekereza ko hari uwashatse akanyama akakarara kuko nta bagiro rimwegereye rihari.”

Yakomeje abasaba kuba bishakamo ibisubizo mu gihe bagitegereje kubakirwa umuhanda no kwegerezwa ibagiro kuko biri muri gahunda. Ati: “Uko ubushobozi buboneka bizagenda bibageraho nubwo ntababwira ngo ejo cyangwa ejobundi.”

Bamwe mu batuye Umurenge wa Rangiro bavuga ko ibimasa borora bakubita amaguru babijyana mu masoko ya kure, abashaka kurya inyama bakazigarukana.

Bifuza ko habonetse uburyo abakunda akaboga bakabona hafi byabafasha cyane kandi byagira uruhare rukomeye mu kurwanya imirire mibi, no kuruhura abafite intege nke.

TANGA IGITECYEREZO

  • Philemon
    May 30, 2024 at 8:15 pm Musubize

    Mujyire mudufashe rwose natwe ktuhumye twiteze imbere byihuse.

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA