Nyamasheke: 4 bafashwe barobesha imitego yangiza utwana tw’isambaza
Ubutabera

Nyamasheke: 4 bafashwe barobesha imitego yangiza utwana tw’isambaza

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

March 28, 2026

Abasore 4 barobeshaga imitego itemewe ya Kaningini n’ibipurizo, bari baturutse mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke, barobera mu mazi y’igice cy’Umurenge wa Kagano batawe muri yombi, n’imitego barobeshaga yangiza utwana tw’isambaza n’izo bari bamaze kuroba.

Umwe mu barobyi barobera muri icyo gice yabwiye Imvaho Nshya ko, bafashwe ku makuru yatanzwe n’abarobyi n’abandi baturage bahaturiye bababonye, kandi ibyo bikorwa bakora biri mu bituma isambaza zikomeza guhenda.

Ati: “Baraduhemukira cyane twe abaroba byemewe n’amategeko. Turobesha imitego yemewe ifata isambaza nini ariko bo iyo baduciye mu rihumye bajyanamo ziriya kaningini, ibipurizo, na za supaneti, bakajya mu bigobe aho isambaza zibyarira, bakaroba utwana twazo, umusaruro ntube ukibonetse, ikaba imwe mu mpamvu n’ubu dufite ikibazo cy’umusaruro muke n’ihenda ryazo rikabije.’’

Avuga ko, nk’abarobyi biyemeje guhangana n’abo ba rushimusi bangiza utwo twana tw’isambaza, n’ababa babakingira ikibaba hose cyangwa abo bafatanya ko batazigera babihanganira, bazajya babafata bakabashyikiriza ubuyobozi n’inzego z’umutekano bakigishwa ibibi byabyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Mukamusabyimana Marie Jeanne, yavuze ko bagifatwa bashyikirijwe RIB, Sitasiyo ya Kagano bajyanwa mu kigo ngororamuco kiri muri uwo Murenge kubanza kwigishwa neza kubungabunga ibi binyabuzima byo mu mazi.

Ati: “Twabafatanye imitego 6 irimo Kaningini n’ibipurizo, abarobeshaga Kaningini baraducika dufata ab’ibipurizo, tubashyira mu maboko y’inzego z’umutekano bajyanwa kubanza kwigishwa ngo bamenye ko ibyo bakora ari bibi, n’inyungu baba bibwira ko bakuramo ntazo ahubwo bahombya igihugu cyose.”

Yakomeje agira ati: “Barangiza cyane kuko baroba utwana tw’isambaza, ahari kuzava nk’ibilo 100 by’izikuze neza bakaharoba nk’ibilo 5 by’utwo twana, bakaba banishe umusaruro w’iminsi iri imbere, isambaza zikabura kandi zifatiye runini abaturage benshi.’’

Yashimiye abaturage ko bamaze kumva ko ba barushimisi bahemuka, bagafasha ubuyobozi n’inzego z’umutekano kubarwanya no kubabuza gukomeza kwangiza, abasaba gukomereza aho, ba rushimusi bakabura amahwemo bakabireka, cyane cyane ko baba babazi, bamwe   banafitanye amasano.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA