Nyamasheke: Batiri ya telefoni yatwitse inzu y’umuryango wa batanu
Ikoranabuhanga

Nyamasheke: Batiri ya telefoni yatwitse inzu y’umuryango wa batanu

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

February 16, 2025

Nawe ushobora kuba uri mu batazi ko batiri ya telefoni ishobora guteza impanuka zirimo guturika ikaba yagukomeretsa cyangwa ikaba yanateza inkongi y’umuriro igihe cyose ishyizwemo umuriro urenze ubushobozi bwayo, cyangwa mu gihe ishaje.

Nubwo guturika kwa batiri za telefoni bibaho gake cyane, ariko inkongi y’umuriro iziturutseho ntikiri inkuru mu Rwanda. Inzu y’umuryango w’abantu batanu wo mu Mudugudu wa Rugeyo, Akagari ka Raro, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, yafashwe n’inkongi y’umuriro bikekwa ko yaturutse kuri batiri ya telefoni yacometswe mu buryo budasanzwe.

Impuguke mu by’ikoranabuhanga zivuga ko izo batiri zikozwe mu kinyabutabire cya Lithium-Ion zishobora gukurura inkongi cyane cyane iyo zishaje, zisharijwe kurenza urugero, igihe zishyizwe ku bushyuhe bwinshi cyane cyangwa hakoreshejwe sharijeri zitujuje ubuziranenge.

Ibyo ngo bituma batiri ishyuha cyane bikarangira irekuye ibishashi by’umuriro bikongeza ibintu bishobora gushya biri hafi aho.

Inzu yahiye ni iya Nteziryayo Edouard, wari wasize acometse batiri ya telefoni ukayo yayikuye muri telefoni, bikaba byamusize mu gihombo by’ibifite agaciro k’ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda byahiriye mu cyumba yari icometsemo ari na cyo araramo.  

Nteziryayo Edouard yabwiye Imvaho Nshya ko yasize acometse iyo batiri ya telefoni nto yari atunze mu cyumba araramo na ko akagasigamo mu masaha ya mugitondo.

Umugore we ngo yari yagiye guhinga, mu gihe we yari agiye kwahira ubwatsi bw’ingurube guhera saa mbili aho yagarutse ahagana saa sita z’amanywa, maze agasanga inzu ye irimo gucunshumukamo umwotsi mwinshi.   

Nteziryayo ati: “Nageze hafi y’urugo mbona inzu iracumba umwotsi nyoberwa ibyo ari byo, nkinguye mbona harashya icyumba ndaramo ngikinguye nsanga palafo yose yahiye. Natabaje abaturanyi baraza bamfasha kuzimya ariko biba iby’ubusa, icyakora turengera ibindi byumba ntibyashya.”

Yavuze ko yagiye kureba batiri yasize acometse mu cyumba araramo agatelefoni yasize ku ruhande, na sharijeri byose asanga byahiye ari na byo byafashe inzitiramubu, matela, imyenda n’inkweto byose byari mu cyumba.

Ati: “ Narebye ya batiri nasize ku muriro mu cyumba, agatelefoni nasize ku ruhande n’umugozi ( chargeur),  nsanga byose byahiye bifata supaneti, matora, imyenda n’inkweto  byanjye, ibitenge 3 by’umugore n’ibindi byose byari birimo birashya birakongoka.”

Kuri ubu arimo kuryama ku musambi mu ruganiriro, ahatahiye, bakaba bagize amahirwe yo guhabwa ishuka n’umugiraneza ari nay o barimo kwiyorosa.

Avuga ko amahirwe yagize ari uko ibyumba abana bararamo bitafashwe n’inkongi, akemeza ko ibyamubayeho byamusigiye isomo ryo kwigengesera mu buryo ashyira umuriro muri batiri ya telefoni.

Yavuze ko mu bimuteye igihombo harimo no kuba yakoreshaga sharijeri itujuje ubuziranenge, akaba yanize ko azajya acomeka telefoni gusa igihe ahari.

Gucomeka batiri za telefoni zitandukanyijwe na telefoni byitwa “Ibinnyata”, bikaba ari ubwa mbere biketsweho gutwika telefoni mu Karere ka Nyamasheke.

Ni uburyo bafata umugozi wa sharijeri bakawucagagura, bagahambira kuri za batiri ubundi bagacomeka bahuje insinga n’umutwe wa batiri.

Umuturanyi wa Nteziryayo yabwiye Imvaho Nshya ati: “Dukoreshwa inama kenshi, ubuyobozi bukatubuza gucomeka za batiri z’amatelefoni  muri buriya buryo, cyangwa gusiga ducometse ibintu tukigendera ariko imyumvire iracyari ikibazo.”

Yavuze ko ibyago by’umuturanyi wabo bibasigiye isomo rikomeye ryo kujya birinda ubwo buryo bacomekamo batiri za telefoni, no kwirinda gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga bitujuje ubuziranenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvénal, yongeye gusaba abaturage kwirinda gucomeka batiri cyangwa ibintu bishaje, batizeye ubuziranenge bwabyo.

Ati: “Turabasaba kudakinisha amashanyarazi bacomekaho ibikoresho bishaje cyangwa bitujuje ubuziranenge kuko ingaruka zishobora kuba nyinshi.”

Yavuze ko bakoze raporo bakayishyikiriza ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke mu rwego rwo kureba icyo uwo muturage yakorerwa mu bijyanye n’ubufasha.

Abaturage bo muri Nyamasheke bagenda basobanukirwa ingaruka z’imikoreshereze mibi y’ibikoresho by’ikoranabuhanga

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA