Nyamasheke: Bifuza ko inzoga yitwa ‘Umuganda’ yacibwa burundu
Imibereho

Nyamasheke: Bifuza ko inzoga yitwa ‘Umuganda’ yacibwa burundu

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

February 24, 2026

Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Karengera, Akarere ka Nyamasheke baravuga ko babangamiwe cyane n’inzoga itujuje ubuziranenge yitwa ‘Umuganda’ kubera ibyo yengwamo n’ingaruka ibagiraho zirimo iz’ubuzima, iz’ubukungu n’iz’imibanire, bagasaba ko yacibwa burundu.

Iyi nzoga nk’uko abaganiriye na Imvaho Nshya babivuze, ikorwa mu majyani y’icyayi, umusemburo ukoreshwa mu gukora  imigati  n’amandazi witwa pakimaya, isukari nyinshi  ikaranze, umutobe muke w’ibitoki bagasukamo amazi menshi, bakanongeramo ibindi aba baturage bavuga ko badasobanukiwe neza, bituma uyinyoye atanamenya aho yaraye.

Nyirinkindi Pascal uvuga ko abona ababa bayisinze uburyo baba bameze.

Yagize ati’’ Ni inzoga basuka ukabona ifite ibara rimeze nk’iry’icyayi cya mukaru, ikaze cyane ariko kubera isukari nyinshi abayenga bashyiramo, bavuga ko uwayisomyeho yumva iryoshye kuyikura bikamunanira.’’

Yongeyeho ati: “Uwo nzi uyenga akanayicuruza muri uyu Murenge wacu, yakoze amayeri yo kugira ngo bamugane cyane, akayipima mu dukombe duto, agakombe akakagurisha amafaranga 200, abayinywa bakumva ari make ariko ntawe ujya amara udukombe 2 atarasinda ngo ananirwe no kugenda.’’

Avuga ko hari abasangwa mu miferege y’amazi, munsi y’imikingo no ku nkengero z’imihanda basinze bananiwe kuva aho bari, ababashije kugera mu ngo  bagataha batera intugunda abo basanze, amakimbirane mu miryango agatangira ubwo, ariko icitse burundu mu Murenge wabo barushaho gutekana.

Mabengeza Thamar na we wo muri uyu Murenge, avuga ko umugore  wayisomyeho  yibuka urugo rwe bukeye.

Ati: “Turashimira cyane Leta yatangiye kumena inzoga nk’izi, kuko iyi yitwa ‘Umuganda’ yo nabonye ari mbi cyane. Umugore wayisomyeho imwibagiza urugo rwe kubera uburyo ahita asinda cyane akayoberwa inzira imucyura, bamwe bagataha barandaswe n’abagabo b’abandi, abandi bakarara munsi y’imikingo. Iyi nzoga icitse burundu twagira amahoro.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera, Ndahayo Jean Claude, na we yemeza ibibi by’iyi nzoga ku buzima n’umutekano w’abaturage, akavuga ko bayihagurukiye.

Ati: “Twarabibonye, ni inzoga mbi cyane unarebye ibyo yengwamo n’uburyo yengwa, ntiyabura kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage. Hari abo tugenda dutoragura nijoro  mu miferege basinze bananiwe kugenda wababaza ugasanga ni yo banyweye, abandi  ugasanga barabyimbye amatama, uruhu rwarakushutse, ubona batakiri abantu buzuye.”

Yakomeje ati: “Uwo duherutse kuyisangana uyenga akanayicuruza mu kabari ke, yitwa Kageruka Mathias w’imyaka 74, wo mu Mudugudu wa Karehe, akagari ka Miko, twasanzeyo litiro 50 turazimena, anatabwa muri yombi. Nutwo dukombe aziheramo abaturage ni ikibazo kuko nta wamenya niba tuba dusukuye, niba yibuka koza agakombe ngo ahe undi uko uwa mbere akamaze.’’

Yasabye abaturage kwirinda iyi nzoga, kimwe n’izindi zitujuje ubuziranenge ziboneka mu Murenge wabo cyangwa ahandi zikurwa zikawuzanwamo, no kujya batanga amakuru kare aho bazumvise, kuko ubuyobozi butakwihanganira umuntu ucuruza mu baturage ibishobora guhungabanya ubuzima bwabo.

Kageruka Mathias w’imyaka 74 yafatanywe inzoga itujuje ubuziranenge atabwa muri yombi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA