Ntamunoza Francine utuye mu Mudugudu wa Gabiro, Akagari ka Mataba, Umurenge wa Shangi, Akarere ka Nyamasheke, yatunguwe no kubyuka mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 16 Nzeri, asanga inka ye yatemwe n’abataramenyekana.
Bivugwa ko abo bagizi ba nabi basanze iyo nka mu kiraro bakayica umurizo, bakanayitema umutsi w’akaguru ku buryo idahaguruka, igiteje urujijo kikaba ari uko yasanze ikiraro kigikinze ndetse nta n’aho cyangiritse.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shangi Mukamusabyimana Marie Jeanne, yabwiye Imvaho Nshya ko Ntamunoza yahuye n’ibyo byago mu gihe umugabo we amaze imyaka itatu afungiye icyaha cy’ibujura.
Uyu munsi, uyu mubyeyi abana mu nzu n’abana babiri barimo umwe w’imyaka icyenda n’undi w’imyaka itatu.
Gitifu Mukamusabyimana yemeje ko yazindutse abaha amakuru ko iyo nka ye yagiriwe nabi n’abo atamenye, ubuyobozi bubishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ngo rubikoreho iperereza, hategerejwe ikizavamo.
Ati: “Aho amayobera ari ni uko twasanze ikiraro inka ibamo kitatobowe cyangwa ngo gisenywe, kikaba cyari gikinze neza nta rugi rwaciwe. Hakanibazwa niba uwo mugore ari we wakwitemera inka ngo agire abo abenshyera kuko ntawe tuzi bagirana ikibazo nta n’uwo yagaragaje, tukanibaza niba hari uwaba afite urufunguzo rw’ingufuri yaho akaba yakinguye yamara kuyitema akongera agakinga. Ibyo byose twabihariye inzego zibishinzwe reka turebe ikivamo.”
Avuga ko umugore yabajijwe akavuga gusa ko yabyutse abisanga gutyo agatabaza, ariko na we ntawe akeka.
Uyu muyobozi yavuze ko uwabikoze wese ari umugome kandi bibabaje cyane, yahemukiye nyirayo akanahungabanya umutekano n’ubukungu bw’uwabikorewe, ubw’umurenge n’Igihugu muri rusange.
Asaba abaturage gukomeza gufatanya gucunga umutekano no gushakisha uyu mugizi wa nabi kugeza abonetse akabiryozwa.
Yanabasabye kwirinda amagambo atari ngombwa bagategereza ikiva mu iperereza ry’inzego zibifitiye ububasha zabishyikirijwe kugira ngo bataba bagira uwo babeshyera cyangwa ngo icyabaye gikurure, amakimbirane, inzangano n’urwikekwe bitari ngombwa, ko ubuyobozi buhari ngo byose bubikurikirane bamenyeshwe icyavuyemo.