Nyamasheke: Imibiri yabonetse hakorwa ubwubatsi yashyinguwe mu cyubahiro
Imibereho

Nyamasheke: Imibiri yabonetse hakorwa ubwubatsi yashyinguwe mu cyubahiro

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

April 15, 2024

Kwibuka Abatutsi biciwe kuri kiliziya ya Nyamasheke byaranzwe no gushyingura mu cyubahiro imibiri 8, irimo 2 yari ishyinguye mu ngo n’indi 6 yabonetse ubwo hakorwaga imirimo y’ubwubatsi ahitwa ku Gataka mu Murenge wa Kagano, Akarere ka Nyamasheke, hari bariyeri ikomeye.

Igikorwa cyo kwibuka cyabaye ku Cyumweru tariki ya 14 Mata, abitabiriye bavuga ko bibabaje kubona hakiboneka imibiri abantu bakora ibikorwa by’ubwubatsi, imihanda, amaterasi n’ibindi, mu gihe hari ababishe cyangwa abatarahigwaga babireberaga badashaka gutanga amakuru.

Uwari uhagarariye imiryango yashyinguye abayo mu cyubahiro, Bagirishya J.MV, yavuze ko bibabaje cyane kubona mu myaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ikanahagarikwa.

Yavuze ko nk’iyo bariyeri abari bayiriho bica Abatutsi batayobewe aho bajugunyaga abo bishe, ariko bakaba barabicecetse kugeza ubwo yerekanywe n’ibikorwa by’ubwubatsi byahakorerwaga.

Ati: “Hariya iriya mibiri yabonetse habaga bariyeri ikomeye cyane yarengaga mbarwa, aba dushyingura mu cyubahiro none bayibiciraho, babajugunya uko babonye.

Twashatse imibiri yabo turayibura ariko uburyo yabonetsemo namwe mwarabwumvise. Bigaragara ko hakiri ikibazo gikomeye cyane cyo kuba tutaragera ku rwego rwo kwerekana  imibiri y’Abatutsi bishwe ariko hamwe n’ubuyobozi bwiza bizagenda bikunda.”

Yavuze ko bashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda iyobowe na Perezida Kagame uburyo yabomoye imitima, igahangana n’Interahamwe zabaga muri RDC, zanyuzagamo zikagaruka zigaca abarokotse imitwe zigasubirayo.

Yavuze ko ariko nubwo abaturage ba Nyamasheke babaga bashishikajwe no gusana igihugu, bagize Padiri Nahimana Thomas wabaye Padiri Mukuru muri Paruwasi Gatolika zinyuranye muri aka Karere, agaruka ku buryo yababereye ikigusha.

Yatahurwa aho guhinduka agahunga Igihugu n’aho agereye hanze agakomeza umugambi we mubisha wo gushaka guhungabanya umutekano n’umudendezo w’Abanyarwanda, akanashaka kugira abaturage b’aka Karere akoresha vuba aha bagatahurwa.

Ko nk’abo bashaka gusubiza inyuma intambwe Abanyarwanda bamaze gutera mu bikorwa by’iterambere n’isanamitima barwanywa bifatika.

Mu buhamya bwe, Mudenge Thicien warokokeye kuri iyi Paruwasi  abicanyi bamuteraguye amacumu ariko Imana ikamurinda.

Yashimiye ingabo zari iza FPR Inkotanyi, abarokotse bakesha kubasha kuvuga bemye, bakanagira umwanya wo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati: “Iyo mvuga Inkotanyi sindambirwa kuko mba mvuga ubuzima. Nkotanyi mwarakoze cyane kutwamururaho ingoma mbi yicaga, mukatugarurira icyizere cyo kubaho, tukanabasha kugira umwanya nk’uyu wo kwibuka abacu no gushyingura mu cyubahiro nta nkomyi.”

Gasasira Marcel, uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyamasheke, yagarutse ku bacyinangiye badashaka kwerekana ahajugunywe abishwe asaba ko bafasha abarokotse kuruhuka intimba yo kutamenya aho ababo bajugunywe.

Ati: “Turasaba ko abacu bajugunywe nyuma yo kubica rubi, bakajugunywa ahadakwiriye hatabaha agaciro, ko abazi aho imibiri yabo iri badufasha rwose bakahatwereka, tukabazana, tukabashyingura mu cyubahiro, tukajya tubibuka bari ahateguye neza habasubiza icyubahiro bambuwe.”

Paruwasi Gatolika ya Nyamasheke, mbarwa baharokokeye barimo Mudenge Thicien watanze ubuhamya, bavuga ko habereye ubwicanyi burenze gusobanura, kuko batangiye kuhahungira tariki ya 8 Mata bahasanga Padiri Ubald Rugirangoga wari Padiri mukuri icyo gihe, abakingurira igikari cye binjiramo.

Ku wa 13 Mata, uwari Musenyeri wa Diyoseze Gatolika ya Cyangugu, Ntihinyurwa Thadée yarahageze asaba abatabatije n’ababana badasezeranye kuza akabaha ayo masakaramentu, baraza arayabaha, arangije afata Padiri Mukuru Ubald Rugirangoga n’abandi bapadiri arabajyana.

Abafurere bamukurikiye bo bicirwa ahitwa ku kinini.

Bavuga ko nubwo babanje kwirwanaho, itariki yabashegeshe cyane ari iya 15 Mata, ubwo abicanyi babasangaga mu gikari cyo kwa Padiri bakabatsemba, abarokotse bakinjira mu Kiliziya, ku wa 16 Mata abicanyi bakagaruka bakabiciramo.

Mu barenga 50 000 bari bahahungiye harokokeye abatarenga 50, na bamwe mu baharokokeye bagenda bicwa umugenda, n’abari bahungiye kuri Komini Kagano barahicirwa.

Depite Senani Benoit, yayabwiye ab’i Nyamasheke ko nubwo baciye muri iyo miruho yose ku bwa Leta mbi zayoboye iki gihugu, bagomba kwishimira ko iyo mibabaro yashyizweho iherezo kubera ubwitange bw’Inkotanyi n’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu.

Ati: “Jenoside yakoranywe ubukana n’ubugome bwinshi, n’abayirokotse ibasigira ibikomere bikomeye ku mitima no ku mibiri, ariko Imana ishimwe ko yahagaritswe n’ibyo bikomere bikomorwa.”

Iyi mibiri umunani yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyamasheke ihasanze indi 53 057 yose hamwe ikaba ibaye 53 065.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA