Ikamyo yari itwaye sima iyivanye ku ruganda rwa sima nyarwanda (CIMERWA), yakoze impanuka irabirinduka ikomeretsa bikomeye umushoferi wayo witwa Ntirivamunda Roger w’imyaka 48, ahita ajyanwa mu Bitaro bya Bushenge.
Iyo modoka yakoze impanuka ahagana saa saba z’igicuku gishyira iki Cyumweru tariki 11 Mutarama 2026, igeze mu Mudugudu wa Rukerereza, Akagari ka Kanazi, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke.
Umwe mu bahageze iyi mpanuka ikiba akanafasha mu gukuramo uyu mushoferi, yavuze ko byari byabanje kunanirana hakitabazwa ibyuma, yabwiye Imvaho Nshya ko umushoferi wari uri muri iyi modoka wenyine, yageze muri aka gace kamanuka cyane kanarimo amakorosi menshi, imodoka ita umuhanda irahirima, irubama, icyo hejuru kireba hasi.
Ati: “Umushoferi yari arimo wenyine. Ntituzi niba ari feri yabuze, yari yasinziriye, ari umunaniro cyangwa ikindi kibazo, twahageze dusanga yabirindutse umushoferi yahezemo ariko agihumeka.”
Yakomeje agira ati: “Kubera ko kabine (cabine) na yo yari yibirinduye, umushoferi kwivanamo ntibyari kumushobokera, byasabye ko hashakishwa ibyuma byo guca kabine ngo tubone uko tumusohoramo, ku bw’amahirwe tumusohoramo ari muzima. Yari yakomeretse bikomeye mu gahanga ariko yahise atabarwa. Imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Bushenge yaje iramutwara ajya kuvurwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruharambuga Uwimana Damas, yabwiye Imvaho Nshya ko yari impanuka ikomeye yanabaye mu masaha agoye ko umushoferi ahita atabarwa ariko ku bw’amahirwe yatabawe atarahasiga ubuzima.
Ati: “Kariya gace yaguyemo gakunze kuberamo impanuka cyane, cyane cyane amakamyo aba apakiye sima. Tubona ari ikibazo gikwiye kwigwaho n’ababishinzwe hakongerwamo ibyapa byo mu muhanda, cyangwa hagakorwa ku buryo amakamyo mbere yo kuhagera yajya abanza agahagarara.”
Yongeyeho ati: “Kuko aba apakiye cyane, yashyushye, kubanza guhora byagabanya ziriya mpanuka, n’abashoferi bakabanza kuruhuka. Hakanabaho gusobanurira abashoferi ububi bwa kariya gace, cyane cyane ku makamyo ahamanuka apakiye. Bagahora bibutswa ko atari heza, bagomba kuhaca bitonze.”
Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko umushoferi yageze muri ako gace k’umuhanda, kamanuka, karimo amakoni menshi, gukata ikoni rihari biramunanira imodoka irenga umuhanda igonga umukingo igwa igaramye.
Ati: “Umushoferi yakuwemo yakomeretse yoherezwa kuvurirwa mu bitaro bya Bushenge. Hanangiritse imodoka na sima. Tubona impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko w’ikinyabiziga bitewe n’aho yari ageze.”
Yatanze ubutumwa bugira buti: “Abakoresha umuhanda cyane cyane abashoferi, barasabwa kubahiriza ibyapa biri ku muhanda kuko haba hanarimo ibitanga umuburo. Bakirinda kubyirengagiza nkana kuko bigira ingaruka zo gukora impanuka. Gufata umwanya bakaruhuka, bakanaruhura imodoka igihe bafite urugendo kuko ari ingenzi.”