Nyamasheke: Ikiraro bamaze imyaka 5 batabariza cyahitanye umuturage
Amakuru

Nyamasheke: Ikiraro bamaze imyaka 5 batabariza cyahitanye umuturage

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

September 8, 2025

Ntirenganya Théogène w’imyaka 39 wo Mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Gatare, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke, yahitanywe n’ikiraro cyasenyutse mu gihe abaturage bamaze igihe batakira Akarere ko icyo Kiraro kibateje inkeke.

Ni ikiraro kiri hejuru y’akagezi kitwa Mutovu, kigabanya Umurenge wa Macuba n’uwa Kirimbi cyari kuri metero 100 gusa uvuye mu rugo rw’uyu muturage cyahitanye.

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Rugarama, bavuga ko uyu mugabo yatashye ava mu kabari yari yagoroberejemo gaherereye mu Kagari ka Kimpindu, Umurenge wa Kirimbi ku mugoroba wo ku wa 6 Nzeri 2025, hakaba hatari kure cyane y’urugo rwe.

Umwe muri abo baturage bavuganye n’a Imvaho Nshya, yagize ati: “Nta wamenye amasaha yatahiye kuko yatashye wenyine ariko hari nijoro. Ntitwanamenya niba yari yasinze. Mugitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 7 Nzeri 2025, abana bogaga muri ako Kagezi babonye umugabo akaryamyemo atanyeganyega, bamwegereye babona baramuzi.”

Yakomeje agira ati: “Kuko munsi y’iki kiraro ari mu bitare by’amabuye, basanze yabikubisemo umutwe n’agatuza, yabihagamyemo, yakomeretse ibyo bice, yapfuye, baradutabaza turaza dusanga koko ari we yapfuye. Yari hafi kugera iwe kuko ako kagezi kari kuri metero 100 gusa uva iwe.”

Mugenzi we na we ati: “Twaketse ko yahanutse kuri icyo kiraro akagwa muri ibyo bitare by’amabuye akabihagamamo, akabura gitabara bikamuhitana. Hari n’abakeka ko yaba yishwe akajugunywamo.”

Bivugwa ko iki kiraro atari ubwa mbere kigushije abantu, amahirwe akaba ko mbere abenshi bagwagamo kumanywa bahabona bagakomereka ntibapfe, ariko kubera ko ari harehare kandi ari habi cyane, n’impungenge z’uko cyazabahekura barazihorana.

Undi muturage wo muri aka kagari ka Gatare, ati: “Tumaze imyaka irenga itanu dutabaza Umurenge ngo udukorere ubuvugizi cyubakwe neza kuko cyangiritse bigaragara. N’ibyo twagerageje gukora nk’abaturage bikaba imfabusa. Nta kwezi kwari gushize ababishinzwe ku Karere baje kukireba. Bararebye tubona barafotoye baranapimye, ntibagira icyo batubwira baragenda, twari dutegereje ko gikorwa.”

Impungenge z’aba baturage zinashingiye ku kuba amazi y’akagezi icyo kiraro kinyura hejuru agenda yiyongera uko imvura irushaho kuwa ari nyinshi, ubu n’ibiti bageragezaga gushyiraho bikaba bitagikunda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Macuba Munezero Ivan, avuga ko iby’urupfu rw’uyu muturage bikiri mu iperereza ry’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) n’isuzuma rya muganga byose bikaba bigitegerejwe ngo hamenyekane ukuri ku rupfu rwe.

Yagize ati: “Mbere na mbere turihanganisha umuryango wabuze uwabo. Kiriya kiraro yaguyeho gisanzwe kizwi ko kimeze nabi, kinyura hejuru y’akagezi ka Mutovu kagenda kaguka uko iminsi ishira, munsi yacyo ari mu bitare by’amabuye. Bishoboke ko yahageze,bigakubitana n’ijoro no kuba yanyoye, akakinyereraho agahanuka akagwa muri ibyo bitare agapfa.”

Yavuze ko nk’ubuyobozi bamenye ahagana saa tatu n’igice z’igitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025, atanzwe n’abo bana bogaga, nubwo hagikorwa iperereza.

Yahamije ko Umurenge ugiye gukora ubuvugizi bwihuse iki kiraro kikubakwa kitarahitana benshi, ati: “Ubuyobozi bubishinzwe ku karere bwari buherutse kugisura, nta n’ukwezi kwari gushize buhavuye, bwirebera imiterere yacyo bunakurikije impungenge z’abaturage. Icyo tugiye gukora ni ubuvugizi ngo ikorwa ryacyo ryihutishwe, twirinda ko hazongera kugira undi gihitana kuko kiduhuza n’Umurenge wa Kirimbi kandi gikoreshwa cyane.”

Yavuze ko igihe bagitegereje ibiva ku karere kabo, bagiye kureba uburyo ku bufatanye n’abaturage hakorwa Umuganda wo gusanasana ibishoboka mu bushobozi bwabo.

Icyakora abaturage bavuga ko bakeneye igisubizo kirambye cyaturuka mu kugikora neza kuko ngo iby’isanasana bibavunira ubusa.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA