Nyamasheke: Imibiri 2 y’Abazize Jenoside  yashyinguwe mu cyubahiro
Imibereho

Nyamasheke: Imibiri 2 y’Abazize Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

April 11, 2026

Mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko hibukwa abiciwe kuri Paruwasi Gatulika ya Hanika n’ahandi, mu yahoze ari Komini Gatare, ubu ni Mirenge ya Macuba na Karambi mu Karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Mata 2026, mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Hanika, hashyinguwe mu cyubahiro, Imibiri 2 yari ishyinguye mu ngo. Ni imibiri yari ishyinguye mu Kagari ka Rugali, Umurenge wa Macuba muri aka Karere ka Nyamasheke.

Sibomana Vianney washyinguye mu cyubahiro nyina umubyara, yavuze ko gutinda kumwimurira mu Rwibutso ari uko yari atariyakira, yumvaga kuba ashyinguye mu rugo bihagije. Ati: “Mama bamwicanye n’abandimwe banjye batanu. Twari abana batandatu, nsigara jyenyine. Bamwishe turi kumwe ndamwishyingurira. Abavandimwe banjye babiciye hamwe babajugunya mu cyobo kimwe.”

Arakomeza ati: “Nyuma ya Jenoside bo twabazanye hano mu rwibutso, we numva aho ashyinguye ari aho, ahubwo imva ye nzayitunganya neza akahaguma”. Avuga ko aho inzego zinyuranye zitangiye kumusura kuko yahoraga mu bwigunge, zikamuganiriza, zikamuhumuriza, zikamubwira ibyiza byinshi biri mu gushyingura mu rwibutso, akabyumva, agafata icyemezo cyo kumushyingura mu cyubahiro kuri uyu wa 11 Mata 2026, aho yumvise ari bwo aruhutse neza kuruta uko yibwiraga mbere.

Ati: “Nubwo najyaga nza kwibuka abavandimwe banjye bashyinguye muri uru rwibutso, nahoranaga intimba idashira yo guhora mbyukira ku mva y’umubyeyi wanjye, uko nyibyukiyeho intimba ikarushaho kuba ndende. Ubu ni bwo numva nduhutse kuko inshuti zamperekeje, zimfata mu mugongo numva, ntari jyenyine.”

Niyoyita Evelyne na we washyinguye mu cyubahiro se umubyara, yavuze ko kumutindana aho yari ashyinguye mu rugo ari uko umuryango wari utarumvikana ku byo kumuzana mu rwibutso ngo ashyingurwe mu cyubahiro. Ati: “Nyuma yo kubiganirizwaho n’izindi nzego, twagize umwanya wo kubiganiraho mu muryango dufata icyemezo cyo kumusangisha abandi barimo n’ab’imiryango yacu bashyinguye hano mu rwibutso rwa Hanika. Turumva twishimye cyane.”

Aba baturage bishimira ko imibiri y’ababo iruhukiye mu rwibutso harimo inyungu nyinshi zirimo ko uwo mubiri urushaho kwitabwaho, uwibuka agafatwa mu mugongo akarushaho guhumurizwa. Hakaba no kuba uwashyinguye uwe yumva ari mu bandi, n’izindi nyungu nyinshi zibirimo, bagasaba n’abandi batarabohoka ngo bajyane mu nzibutso abagishyinguye mu zindi mva kubikora.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse yavuze ko aha kuri Paruwasi ya Hanika mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hari hahungiye abasaga 15,000 bakaza kuhicirwa n’Interahamwe n’ingabo zari ia Leta ya Habyarimana.

Mukamana Fausta waharokokeye aho kuri Paruwasi yatanze ubuhamya avuga ko, hari hahungiye Abatutsi benshi bari bahizeye amakiriro, abenshi barahicirwa, abandi bicwa umugenda barimo abajugunywe mu kiyaga cya Kivu, umugezi wa Karundura n’ahandi bigoye kubona imibiri yabo. Kugeza ubu uru rwibutso rushyinguyemo imibiri 8,442. Indi irenga 6,000 ntiyabonetse kuko abahahungiye hafi ya bose bahiciwe.

Mukamana Fausta uri muri mbarwa baharokokeye, umuryango we hafi ya wose ugashirira kuri iyi kiliziya, abandi barimo nyina umubyara bakagwa mu biturage hirya no hino, mu buhamya bwe, yavuze ko nubwo yasaga n’uwapfuye mu by’ukuri kubera inzira y’urupfu yanyuzemo, rutamuheranye, ariho kandi yariyubatse.

Ati: “Nariyubatse kubera Leta nziza dufite itwitaho ikaduhumuriza, tugatekana, buri wese agakora ibimuteza imbere. Narabyaye, abana bariga, ndiho, ndakora ngatunga umuryango. Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi turashima Imana na Leta nziza dufite irangajwe imbere na Perezida Kagame, yatugaruriye icyizere cyo kubaho.”

Ikibazo cy’imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro n’icy’iyabagishyinguye mu ngo, cyagarutsweho n’uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyamasheke, Gasasira Marcel wabanje kwihanganisha abashyinguye ababo uyu munsi no gushimira abarokotse Uburyo bakomeje gutwaza.

Ati: “Turashimira aba bateye intambwe yo gushyingura ababyeyi babo mu cyubahiro hano mu rwibutso, tukanakomeza gusaba ababa bafite amakuru y’ahakiri imibiri ishyinguye ahatari mu nzibutso cyangwa itaraboneka kuyatanga na yo igashyingurwa mu cyubahiro.”

Depite Karemera Emmanuel wanatanze ikiganiro cyo kwibuka yavuze ko kwibuka ari ngombwa, kuko ari inkingi ya mwamba mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kutibagirwa amateka mabi yaranze iki gihugu.

Nk’uwarokokeye muri aka gace ari na ho iwabo, Depite Karemera Emmanuel yagaragaje ubugome bwagakorewemo kuva kera, ku ngoma mbi zayoboye igihugu, zikakigeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abana babuzwa kwiga, abize babura akazi, abakarimo batotezwa, abantu bariho batariho, kugeza biciwe gutsembwaho mu 1994. Ashimira Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda irangajwe imbere na Perezida Kagame yahinduye ibyo byose amateka. Ati: “Turasaba cyane cyane urubyiruko kugera ikirenge mu cy’uwabohoye igihugu, uyu munsi tukaba dutekanye.”

 Yihanganishije imiryango yashyinguye uyu munsi, aboneraho gusaba abaturage bose kugendera kure urwango, ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bagaharanira kubyaza umusaruro amahirwe y’iterambere bafite, bagaharanira gukomeza ubumwe bwabo, birinda icyabuhungabanya aho kiva kikagera.

Mukamana Fausta watanze ubuhamya yashimiye ingabo zari iza FPR Inkotanyi zabohoye igihugu mu bwitange bukomeye, Abanyarwanda bakaba batekanye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA