Imodoka yo mu bwoko bwa taxi minimus yari itwaye abagenzi barimo abanyeshuri basubiraga ku ishuri yahiriye muri Gare ya Nyamasheke mu Karere ka Nyamasheke irakongoka, mu by’amahirwe hakaba ngta wahiriyemo cyangwa ibindi byaba byatikiriyemo uretse yo yonyine.
Bivugwa ko inkongi y’umuriro yahereye kwa shoferi ahagana saa saba n’igice, igakomereza no ku myanya y’abagenzi igashya kugeza ikongotse yose, hasigara igikanka cyayo gusa.
Amahirwe abagenzi na shoferi bagize ni uko iyo modoka yafashwe n’inkongi bose bamaze kuvamo hamwe na shoferi wayo Niyonzima Jean Pierre.
Mukashyaka Aimée wari ugiye ku ishuri, yabwiye Imvaho Nshya ko bageze muri Gare ya Nyamasheke, bakimara kuvamo n’ibyabo, we agiye gutega moto imugeza ku ishuri abona iragurumanye.
Ati: “Ntituzi icyateye iyo nkongi twabonye taxi igurumana umuriro uturutse muri moteri yayo, buri wese afata ibye yiruka, abantu bagwananaho mu muhanda, moto zibisikana n’imodoka bose biruka, ku bw’amahirwe ntihagira ukomereka bikabije.”
Yakomeje ati: “Bagerageje kuzimya hifashishijwe kizimyamoto zakuwe mu baturage biranga biba iby’ubusa, uwari ufite imodoka cyangwa ikindi kintu cyose hafi aho aragihungisha, mu kanya gato twumva moteri iraturitse umuyaga uko wahuhaga umuriro ushaka kugera ku nyubako z’ubucuruzi zari hafi aho ariko Imana ikinga ukuboko ntiwahagera.”
Niyomugabo Jacques wari uri aho muri gare, na we ati: “Abagerageje kuza kuzimya umuriro wabarushije imbaraga irashya irakongoka tuyireba twabuze icyo dukora kindi, bamenaho imicanga n’ibindi byose bashoboye birananirana, Polisi ihagera isanga byarangiye.”
Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo Cyimana Kanyogote Juvénal, avuga ko nta muntu wahiriyemo ikibazo, nta n’ikintu na kimwe cy’abagenzi cyahiriyemo, hangiritse imodoka yonyine.
Ati: “N’uwari utwaye imodoka yatubwiye ko nta kindi kibazo azi yari ifite, na we atazi icyateye iyo nkongi.”
Yakomeje asaba abashoferi kujya bagenzura ibinyabiziga byabo igihe cyose mbere yo kubikoresha, ko ishobora kuba ifite ikibazo shoferi agahaguruka atakibonye kikarinda giteza iyi nkongi.