Imodoka yo mu bwoko bwa RAV 4 ifite pulake RAG 481Y yavaga i Karongi yerekeza i Rusizi yakoze impanuka irenga umuhanda, uwari uyitwaye n’uwo bari kumwe barakomereka.
Iyo modoja yari itwawe n’uwitwa Nzayituriki Lazare w’imyaka 32 ari kumwe na Uwamahoro Jacqueline w’imyaka 34, igeze mu Mudugudu wa Nyanza, Akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Bushekeri, mu ikorosi rihari iracuranguka, irenga umuhanda, umushoferi n’uwo bari kumwe barakomereka bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Gisakura aho bari kwitabwaho n’abaganga.
Kabango Jean wari ugeze aho iyi mpanuka yabereye, yatangarije Imvaho Nshya ko yabonye imodoka imuturutse imbere yihuta cyane, igeze mu ikorosi ryo mu Mudugudu wa Nyanza abona umushoferi ibaye nk’imunanira gukata iryo korosi iracuranguka.
Ati: “Imodoka yangiritse bikomeye ku bw’amahirwe umushoferi n’uwo bari kumwe bakomereka bidakabije, ariko tubona banafite ihungabana bahita bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Gisakura imodoka iguma aho.”
Maniraho Julienne na we Imvaho Nshya yasanze aho iyo mpanuka yari imaze kubera yavuze ko ako gace gakunze kubamo impanuka cyane bitewe n’ikorosi rihari, abenshi, cyane cyane abatahamenyereye baba banavuduka bahagera kurikata bikabananira zikababirindukana, bamwe bakahakomerekera bikabije.
Ati: “Iri korosi rimeze nk’irifite ingusho kuko si ubwa mbere habera impanuka y’imodoka zirigwamo mu buryo nk’ubu, bamwe bagakomereka bikomeye, cyane cyane ko nta n’icyapa gihari cyaburira umushoferi ngo yitonde. Haragoranye cyane, tubona ubuyobozi bwazahigaho bukagira icyo buhakorera cyazigabanya.”
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Kayigi Emmanuel yavuze ko umushoferi yageze muri iryo korosi ananirwa kurikata kubera umuvuduko mwinshi yari afite, biteza iyo mpanuka, abari muri iyo modoka bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Gisakura.
Ati: “Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko kw’ikinyabiziga byakozwe n’umushoferi wa RAV 4.”
Yongeyeho ati: “Tuributsa abashoferi kwitwararika mu muhanda bakirinda amakosa. Abashoferi bakorera ijisho babyirinde kuko biteza impanuka.”