Nyamasheke: Impanuka ya Howo yakomerekeyemo abantu 16
Imibereho

Nyamasheke: Impanuka ya Howo yakomerekeyemo abantu 16

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

February 18, 2026

Mu Mudugudu wa Rukerereza, Akagari ka Kanazi, Umurenge wa Ruharambuga, Akarere ka Nyamasheke habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Sino Truck Howo, ifite pulake RAI 599A yagonze ipoto y’amashanyarazi iragwa   imena abantu 17 bari bayirimo, 16 barakomereka bajyanwa mu bitaro bya Bushenge.

Umwe mu bahise batabara wabirebaga, yabwiye Imvaho Nshya ko byabaye mu ma saa tatu z’igitondo, ubwo aba bakozi bari mu kazi.

Ati: “Yari iri mu mirimo y’isanwa ry’umuhanda wa kaburimbo ahagiye hangirika, ita umuhanda igonga ipoto y’amashanyarazi, imena abantu 17 bose bari bayirimo b’abakozi ba nyakabyizi muri iyo mirimo yo gusana uwo muhanda. Yari irimo abagore 2 n’abagabo 15. Yakomerekeyemo 16 bahise bajyanwa mu bitaro bya Bushenge.”

Avuga ko batahise bamenya imyirondoro y’abahakomerekeye kuko bihutiye kugeza kwa muganga abakomeretse, ibindi ababishinzwe bakomeza kubikurikirana.

Umuvugizi w’ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko abo 16 bakomeretse byoroheje bajya kuvurirwa mu bitaro bya Bushenge, bamwe batangiye koroherwa bari gutaha.

Ati: “Abarimo komeretse byoroheje bajyanwa mu bitaro bya Bushenge kuvurwa, abenshi bamaze gutaha. Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko n’imiyoborere mibi y’ikinyabiziga.”

Yakomeje agir ati: “Tuributsa abatwara ibinyabiziga kwirinda uburangare kuko buteza impanuka zigira ingaruka ku buzima no ku mitungo y’abantu.”

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA