Niyomugabo Ibrahim w’imyaka 21, wo mu Kagari ka Raro, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka
Nyamasheke wari umumotari yahitanwe na moto yari atwaye nyuma yo kugonga
inkingi yo ku ruhande rw’umuhanda.
Umwe mu baturage babibonye witwa Gato Elie yabwiye Imvaho Nshya ko hari hafi mu ma saa kumi
n’ebyiri z’umugoroba, uyu mumotari wari wenyine ava i Hanika yerekeza mu Kirambo, yageze ahitwa
ku Munimba mu kagari ka Rugari, mu ikorosi rihari, ata umuhanda agonga inkingi y’umuhanda (borne), ahita apfa.
Ati: ’’Yageze mu ikorosi rihari rikunda n’ubundi guteza impanuka, kubera umuvuduko mwinshi yari
afite kurikata biramugora agonga iyo borne ahita apfa, umurambo ujyanwa mu bitaro
bya Kibogora n’ubu ni ho ukiri kuko iwabo turaturanye ntarashyingurwa. Turacyawutegereje.’’
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yabwiye
Imvaho Nshya ko iyi mpanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko k’uyu mumotari.
Ati: ’’Impanuka ya moto yavaga i Hanika yerekeza mu Kirambo yabereye ku Munimba mu kagari ka
Rugali, Umurenge wa Macuba, Akarere ka Nyamasheke muri kaburimbo hari amakoni. Yahageze
gukata ikoni rihari biramunanira agonga borne yo ku ruhande rw’umuhanda yikubita hasi, ahita apfa. Umurambo we woherejwe ku bitaro bya Kibogora.’’
Yakomeje ati: “Impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko w’ikinyabiziga byakozwe
n’umumotari. Abatwara ibinyabiziga baributswa kugendera ku muvuduko wagenwe birinda amakosa
yateza impanuka, nko gukorera ijisho, bakanubahiriza ibyapa byo mu muhanda.”