Moto ifite pulake RJ 951 yari itwawe na Nshimiyimana Pierre w’imyaka 21 yaguye mu modoka ifite pulake RAF478C, itwawe na Nkurunziza Fabrice w’imyaka 28, umumotari n’uwo yari atwaye barakomereka.
Ni impanuka yabereye mu Mudugudu wa Hangari, Akagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke.
Dukuze Claude wari aho impanuka yabereye, yabwiye Imvaho Nshya uko yabonye iba.
Ati: “Bahuriye mu ikorosi riri mu muhanda werekeza ku ishuri ribanza rya Ruhengeri. Kubera ko umumotari yirukankaga cyane, agwa muri iyo modoka. Yagushijemo ukuguru kw’ibumoso ku buryo bamujyanye ku kigo nderabuzima cya Cyivugiza tubona gusa n’aho kwavunitse.”
Yakomeje ati: “Umugenzi yari atwaye yakomeretse mu gahanga na we tubona arembye cyane, bose bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Cyivugiza, nta byakurikiyeho namenye. Moto yangiritse cyane, imodoka imeneka gusa ikirahuri cy’imbere. Abari mu modoka nta wagize icyo aba.”
Umuforomokazi wo ku kigo nderabuzima cya Cyivugiza, Ndatimana Petronille wabakiriye, yabwiye Imvaho Nshya ko bahageze bigaragara ko bababaye cyane, bahita boherezwa ku bitaro bya Kibogora.
Ati: “Batugezeho ubona ko igufa ry’ukuguru kw’ibumoso k’umumotari ryacitsemo kabiri, atabasha kugenda, umugenzi yari ahetse na we yakomeretse mu gahanga ariko avuga ko ababara cyane mu mutwe, imbangukiragutabara ibajyana mu bitaro bya Kibogora ngo bacishwe mu cyuma harebwe uko amagufa y’imbere ameze, banahabwe ubuvuzi bwisumbuyeho.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Munyurwa Venant, yavuze ko bakimara kumenya iby’iyo mpanuka bihutiye gutabara, umumotari n’uwo yari ahetse byagaragaraga ko bababaye cyane bajyanwa kwa muganga, moto ijya kubikwa kuko na yo yari yangiritse cyane.
Ati: “Uko bigaragara umumotari asa n’uwizeye umuhanda agendera ku muvuduko uri hejuru, mu ikorosi rihari ahahurira n’imodoka itwara icyayi ayigwamo akomerekana n’uwo yari ahetse.”
Yavuze ko bakomeza gukurikirana ubuzima bwabo aho bari kwa muganga, bakanakomeza imiryango yabo kandi bakabwira abatwaye ibinyabiziga kutirara ngo ni uko imihanda nk’iyi y’icyaro itabamo ibinyabiziga byinshi, kuko impanuka idateguza.