Abaturage b’Umurenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke barataka ibihombo batewe n’izuba rikabije ryabateye mu gihe batari biteze, imyaka yabo ikaba yarumagaye.
Bamwe muri abo baturage batangiye kurandura iyo myaka bakayigaburira amatungo itarapfa ubusa, kubera ko nta cyizere cy’uko imvura ishobora kuyihembura kabone nk’ubwo yagwa ubu.
Bavuga ko babuze imvura mu gihe imirenge begeranye ho igwa, ariko bo ibishyimbo, ibigori, ibijumba, soya, ubunyobwa, amateke, inyanya n’indi myaka yose bahinze nta na kimwe bazasarura, bikabatera impungenge z’inzara.
Abavuganye na Imvaho Nshya, bagaragaje ko ubwo bateraga iyo myaka irimo kumagara imvura yaragwaga ariko batamgira kuyibura mu mpera z’ukwezi k’Ukwakira.
Ibyo byatumye ibishyimbo, bigori, ubunyobwa, soya, ibijumba, ibirayi, n’indi myaka yuma, bakavuga ko nubwo imvura yagwa ubu ntacyo yaramira.
Mugabekazi Laurence waranduriraga ibigori amatungo, ibishyimbo bye bikaraba ari ururabo, yagize ati: “Abahinze ibishyimbo mbere byumagaye bitangiye kuba uduteja duhita duhuhwa, ibindi nk’ibi byanjye ubona byuma ari ururabo. Ururabo hafi ya rwose rwarahungutse n’ubwo imvura yagwa ntacyo yaramira kuko ururabo rwahungutse rutongera kumera.”
Yarakomeje ati: “Ibigori byumye bitangiye kuzamuka. Ntibishobora kuharenga nubwo imvura yagwa byararangiye. Ni yo mpamvu nk’ibyanjye usanze mbirandurira amatungo.”
Ntakirutimana Déo ufite abana 6, avuga ko ahangayikishijwe n’ikizabatunga, yagize ati: “Ibishyimbo nari nizeye nk’imifuka 2, ibigori nizeye nibura imifuka 3, n’indi myaka yose nahinze nizeye umusaruro uzantungira umuryango none izuba rirabyishe byose. Iki gihe twabaga turya umushogoro ariko ntawo twabonye. Ukwezi kwa 12 twari kuzaba turya imitonore y’ibishyimbo, mu kwa Mbere dusarura ariko nta cyizere.”
Sibomana Athanase Imvaho Nshya yasanze yahirira inka imigozi y’ibijumba yumagaye, na we ati: “Twatabiye ibijumba muri Gicurasi, ubu twagombye kuba tubisarura. Imigozi yarashiririye, yabaye umuhondo kubera izuba ryacanye muri uyu murenge. Nari niteze nibura imifuka 5 y’ibijumba muri uyu murima kuko ari yo nsanzwe mpeza none nta n’ikilo nzasarura nubwo imvura yagwa uyu munsi.”
Uwimana Florence wajyaga weza inyanya agurisha amafaranga y’u Rwanda arenga 300.000 agatunga abana be 5, na we ati: “Ni zo zantungiraga abana ariko dore zarumagaye. Nashyizemo ifumbire n’imiti bimpenze. Hano nta bwishingizi bw’ibihingwa tugira ngo turabugana. Twifashe mapfubyi, dukeneye izindi mbaraga na ho ubundi twamaze gutangira kwiheba.”
Mukamuganga Séraphine wahinze soya, ibigori n’ibishyimbo na Nzabonimpa Fidèle uvuga ko yahinze ibigori akuye muri Tubura, bavuga ko n’ifumbire ari ho bayikuye, bagomba kwishyura, bakibaza icyo bazishyura mu gihe batazasarura.
Mukamuganga ati: “Sinsinzira kubera impungenge z’ikizantungira abana 4. Abafite abana bari mu mashuri abacumbikira baribaza icyo bazabagaburira nibataha, abafite abiga bataha ntibabona amafaranga yo kurya ku ishuri kuko n’uwakabonye akazi mu murima w’undi ntibishoboka.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri, Harelimana Naphtal, avuga ko ari ikibazo giterwa n’imihindagurikire y’ibihe kibahangayikishije cyane.
Ati: “Ni ikibazo tuzi, kiduhangayikishije cyane nk’ubuyobozi. kiri mu murenge wose. Mu yindi Mirenge irahagwa twe ntihagere. Izuba ryaracanye bigaragarira buri wese, imyaka yarumagaye, nta cyizere cyo gusarura nk’uko bigaragara. Icyo tugiye gukora ni ukukimenyekanisha mu zindi nzego kuko bigaragara ko abaturage batazasarura.”
Avuga ko bibahaye isomo ryo gutekereza uburyo bwo kuhira imyaka hakoreshejwe imigezi mike ihaboneka n’ikiyaga cya Kivu, hakaba ariko impungenge ku batabituriye, bazakomeza guhura n’iki kibazo igihe cyabagezeho.
Ati: “Kuhira imyaka no kuyifatira ubwishingizi byari hasi cyane kuko amapfa nk’aya atakundaga kutugeraho, ariko uku kuma kw’imyaka kuratwigisha ubukangurambaga ngo bamenye ko n’ibyo bindi bikenewe.”
Umurenge wa Nyabitekeri utuwe n’abaturega barenga 36.000 batunzwe hafi ya bose n’ubuhinzi n’ubworozi.







