Imvura yaguye amajoro 2 yangije bikomeye umuhanda Kigarama- Muhombori, uhuza Imirenge ya Gihombo na Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke, inkangu yamanuye ibitaka bifunga umuhanda, abahatuye bakavuga ko byahagaritse ubuhahirane no kugera ku isoko rya Karengera ryaremye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026.
Uyu muhanda abawuturiye basanzwe binubira ko udakoze neza, nyuma y’ubuvugizi bwagiye buwukorwaho ngo abawunyuramo babashe gukoresha ibinyabiziga binyuranye bagenderanira n’ibindi bice by’Igihugu, ubuyobozi bw’Umurenge wa Gihombo buravuga ko muri iyi minsi hari kampani y’urubyiruko yari yaratangiye kuwutunganya.
Umuturage wo mu Mudugudu wa Mubuga, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Gihombo, yabwiye Imvaho Nshya kuri uyu wa Gatanu ati: “Kugenda byabaye ingorabahizi uyu munsi ubaye uwa 2. Imvura nyinshi yajemo inkangu iwuzuzamo itaka ryinshi urangirika ku buryo bukomeye cyane. Turi kugerageza kuwusibura mu muganda w’abaturage ariko kiracyari ikibazo.’’
Mugenzi we wo mu Kagari ka Nyarusange, Umurenge wa Kirimbi na we ati: “Ni umuhanda udufatiye runini kuko agace k’Akagari ka Mubuga muri Gihombo kavamo byinshi dukenera. Nk’ubu kuri uyu wa Gatanu isoko rya Kirimbi ryaremye. Twagombaga kugira byinshi duhaha byaturutse muri ibyo bice bya Muhombori ariko ntibishoboka. Turasaba ko hashyirwamo imbaraga nyinshi ukongera kuba nyabagendwa kuko turahangayitse cyane.”
Uretse idindira ry’ubuhahirane uyu muhanda unakoreshwa n’abajya gushaka serivisi ku biro by’Akagari ka Mubuga, abanyeshuri bajya banava kwiga muri GS Gitsimbwe n’abandi bawukenera ku mpamvu nyinshi zinyuranye, bakomeje gusaba ko watunganywa neza ukoroshya ubuhahirane, n’izi nkangu za hato na hato ziwufunga zigakumirwa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihombo, Niyitegeka Jérôme, avuga ko koko iyo mvura yamanuye inkangu ikawangiza cyane kandi ukoreshwa n’abaturage benshi buri munsi, ko hashyizwemo umuganda watangiye gusibura ibyo bitaka.
Ati: “Imvura igihita twashyizemo umuganda w’abaturage watangiye gukuramo ibitaka byari byawufunze kuko byari byafunze ibice byinshi byawo. Kuri uyu wa Gatanu umuganda wakomeje ku bufatanye na Kampani y’urubyiruko iri kuwutunganya ngo turebe niba bigera ku wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026 warangiye cyangwa hari aho ugeze.’’
Avuga ko hari gukoreshwa imbaraga nyinshi ngo wongere ube nyabagendwa, akibutsa abaturage kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi, kuko aka ari agace k’imisozi miremire, utuye ahashyira ubuzima bwe mu kaga akahimuka hakiri kare n’igihe umuhanda wangiritse gutyo bakihutira kuwusibura ngo utangiza imigenderanire n’ubuhahirane bw’abaturage.

