Inzu y’umuryango w’abantu 5 ya Abizeye Pascaline w’imyaka 40, iri mu Mudugudu w’imiturire w’icyitegererezo wa Bushekeri, mu Kagari ka Buvungira, Umurenge wa Bushekeri, Akarere ka Nyamasheke,yafashwe n’inkongi y’umuriro, mu cyumba aryamamo ibyarimo birashya birakongoka.
Uwari uri hafi y’iyi nzu uri mu batabaje igishya, yabwiye Imvaho Nshya ko bakeka ko byatewe n’amashanyarazi kuko bari kuzimya basanze itara ryo mu cyumba cya Abizeye Pascaline ryaturitse rigashya, rikongeza supaneti, ikongeza matola, icyumba cyose kiragurumana ibyarimo ntiyakuramo na kimwe.
Yagize ati: “We ntiyari ahari, yari ari mu mirimo ye isanzwe hafi aho, nta muntu wari uri mu nzu. Twabonye umwotsi mwinshi urenga amabati, dutekereza ko ihiye, turamuhamagara araza arakingura tubona umuriro mwinshi ugurumanamo abaturage bose bari bahari barahurura tuwuzimya utarakwira ibyumba byose.’’
Ibyabaruwe byahiriyemo ni igitanda, matola, n’ibindi biryamirwa,imyambaro na rido, byose hamwe by’agaciro k’amanyarwanda 223.000.
Abizeye Pascaline yatujwe muri uwo mudugudu akuwe mu manegeka inzu yabagamo yaramuguyeho, yabwiye Imvaho Nshya ko nta kindi afite araraho, akeneye gutabarwa.
Ati: “Ibyari mu cyumba ndaramo byose byahiye birakongoka. Sinishoboye ku buryo nabona amafaranga yo kugura ibibisimbura. Ndasaba ubuyobozi bw’Umurenge ko bwankorera ubuvugizi nkagobokwa, nkareba ko nakongera kubona icyo ndyamaho n’icyo nambara.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, Harindintwali Jean Paul, avuga ko nubwo hakekwa amashanyarazi, iperereza ryatangiye ngo hamenyekane neza icyateye iyi nkongi, agashimira abaturage bahise batabara inzu yose itarashya ngo hahiremo byinshi, cyangwa ngo ikongeze izindi hashye nyinshi.’’
Avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge, ku bufatanye n’abaturage, bugiye kureba uburyo yafashwa kubona ibisimbura ibyangiritse, cyane ko byari bitaraba byinshi cyane.
Ati: “Ntiyishoboye, tugiye kureba uburyo, ku bufatanye n’abaturage, twamubonera ibiryamirwa muri wa muco wacu mwiza w’Abanyarwanda wo gutabarana, tunasaba abaturage kujya bagenzura insinga z’amashanyarazi z’inyubako zabo ko zujuje ubuziranenge, kuko nubwo iperereza rikomeje ariko n’ikibazo cy’insinga zitujuje ubuziranenge gikekwa.”