Nyamasheke:  Inzu y’umuryango w’abantu 8 yakongowe n’inkongi y’umuriro
Imibereho

Nyamasheke:  Inzu y’umuryango w’abantu 8 yakongowe n’inkongi y’umuriro

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

November 10, 2024

Mu mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Butare, Umurenge wa Gihombo, Akarere ka Nyamasheke, haravugwa inkongi y’umuriro yafashe inzu ya  Nyirambonyimana  Thamar  w’imyaka 56, yabanagamo n’abana be 2 n’abuzukuru 5, bigakekwa ko yaba yatwitswe n’umuriro w’amashanyarazi.

Nyirambonyimana  yavuze  ko ubwo yari ari aryamye kumwe n’abana be babiri ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo, bumvise ikintu giturika umuriro w’amashanyarazi uragenda akanya gato, ugarutse inzu ihita ifatwa n’inkongi.

Ati: “Ukigaruka inzu yose yahise igurumana, mbyukana akamatora ndyamaho konyine, abaje kuzimya birabananira, banagerageza gucukura icyumba ndaramo ngo barebe niba hari n’umwenda barokoramo, bahagera  umuriro wahabatanzebyose byahiye, nta na kimwe bagikuyemo.”

Avuga ko  nta kintu yari acometse, agakeka ko byatewe n’amashanyarazi, ko ubu arara mu gakoni  gato  acanamo kuko ko katafashwe.

Yasabye abayobozi mumurwanaho bakamwubakira kuko akazu arimo gakomeje gutuma acumbikisha abuzukuru be.

Agaruka ku nzu yafashwe n’inkongi, yagize ati: “Iyi nzu yari  igikomeye, nayisigiwe n’umugabo wanjye umaze imyaka 3 yitabye Imana. Nta bushobozi mfite bwakwiyubakira indi, mfashijwe nkabona aho nsubiza umuryango naba ngiriwe neza.”

Ashimira abaturanyi be n’abayobozi bamutabaye nubwo byanze, banakomeje kumusura no kumuzanira ibyo kurya n’imyambaro.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Akagari ka Butare, Sibomana Donatien, yavuze ko na  bo nk’ubuyobozi bahangayikishijwe n’imibereho y’uyu mubyeyi nyuma yo guhisha inzu no gusembereza abana n’abuzukuru.

Yemeza ko nta n’ubushobozi afite bwo kwiyubakira uyu mubyeyi afite, bityo bakaba babitanzemo raporo mu nzego zibakuriye bakaba bategereje ko uyu mubyeyi yafashwa.

Ati: “Ubuyobozi n’Inzego z’umutekano twarahageze tubona uko byamugendekeye n’imibereho igoye arimo ubu,  twe nk’ubuyobozi bw’Akagari dukora raporo y’inzu yahiye n’ibyarimo byose, ubuzima arimo n’uko akaneye kubakirwa byihuse ngo yongere kubona aho aba n’umuryango. Dutegereje ikizavamo ariko hagati aho dukomeje gushishikariza abaturanyi be kumuba hafi, ugize icyo abona akamuha.”

Yasabye abaturage kujya bagira igihe bakazana abahanga mu mashanyarazi bakabarebera niba inzu zabo insinga zikoze neza, zujuje ubuziranenge,zitanashaje cyangwa ngo zibe zarariwe n’imbeba.

Yasabye abaturage kwirinda gushyirisha amashanyarazi mu nzu n’ababibakorera babahendura ariko batabizobereye kuko na byo biri mu bishyira mu kaga inzu nyinshi z’abaturage zikaba zakongorwa n’inkongi iturutse ku mashanyarazi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA