Nyamasheke:  Izuba ryinshi ryarishije nabi Iminsi Mikuru imiryango isaga 1000
Imibereho

Nyamasheke:  Izuba ryinshi ryarishije nabi Iminsi Mikuru imiryango isaga 1000

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

January 2, 2026

Imiryango isaga 1000 y’abaturage biganjemo abo mu Murenge wa Nyabitekeri, Akarere ka Nyamasheke, yinjiye mu Mwaka wa 2026 mu marira kubera izuba ryabaye ryinshi rikumisha imyaka yabo, ahubwo bakaba baratangiye kubona imvura ntacyo bakiramira.

Umurenge wa Nyabitekeri ni umwe mu Mirenge y’Akarere ka Nyamasheke yahuye n’izuba ryinshi muri iki gihembwe cy’ihinga, kandi uzwi nk’ikigega cy’Akarere by’umwihariko ku bishyimbo, ibigori, ubunyobwa, kawa, soya n’imboga ziganjemo inyanya.

Abawutuye bavuga ko batunguwe no kubura imvura igihe bari bayiteze kuko imyaka bahinze ari bwo yari iyikeneye cyane, maze ibishyimbo bikumagara ndetse n’ibigori bakaba babirandurira amatungo bitaruma burundu.

Ku birebana na soya n’imigozi y’ibijumba, aho byahinzwe hamwe na hamwe hahindutse intabire, ku buryo bibasaba kongera guhinga bundi bushya.

Uwimana Florence uvuga ko Noheli n’Ubunani byageraga yarejeje inyanya nyinshi zamuhaga amafaranga y’u Rwanda arenga 300 000 buri mwero, aravuga ko ubu bifashe mapfubyi.

Ati: “Twifashe mapfubyi pe! Izuba ryakomeje kuba ryinshi, ahubwo imvura iri kugwa ubu imyaka yaramaze kuma. Abahingaga cyane cyane inyanya tugasagurira amasoko, Iminsi Mikuru isoza umwaka ikagera tunezerewe, Iminsi Mikuru ntacyo twahaye abana.”

Ashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke n’ubw’Intara y’Iburengerazuba bwabasuye bukabahumuriza nubwo ntacyo kurya burabaha, bakaba bizeye ko bazabafasha nibura abana bagasubira ku ishuri ntihagire uvutswa ayo mahirwe ku bw’ibyago bahuye na byo bishingiye ku mihindagurikire y’ibihe.

Nzabonimpa Fidèle wahinze ibigori agateramo n’ifumbire yari yakuye muri Tubura ku nguzanyo, avuga ko uretse Iminsi Mikuru isoza umwaka, anahangayikishijwe n’aho azakura ubwishyu.

Ati: “Izuba ryaraduhemukiye cyane. Igihe nk’iki cya Noheli n’Ubunani wasangaga twejeje cyane, abaturuka za Kigali, i Kamembe n’ahandi baza kugura ibijumba, isoko rya Bushenge twaryihariye, ibigori, ibishyimbo, ubunyobwa n’indi myaka tuvuga rikijyana. Ariko ubu turashonje pe! Ibyo kuvuga ngo tuzabona icyo tugaburira abana byo twarabyibagiwe. Nanahangayikishijwe bikomeye no kuzabona ubwishyu bwa Tubura.”

Mukamana Séraphine wari wahinze soya nyinshi zikumagara n’aho imvura igwiriye mu mpera z’uku kwezi, ikaba ntacyo yasanze, yagize ati: “Ntituzi iby’ubwishingizi bw’imyaka, icyo bisaba ngo tujye tubigerageza, niduhura n’ibiza nk’ibi ubwishingizi butugoboke. Turi aho turarebana n’abana, amarira akagwa nta byiringiro byo kwinjira muri 2026 dutekanye, twarumiwe.”

Bavuga ariko ko hari bake babona uturimo mu ikorwa ry’umuhanda Bushenge- Nyabitekeri, ariko kubera ubwinshi bw’abababaye kandi bafite imbaraga ako kazi ntikabakwire.

Banavuga ko bahangayikishijwe no kuzabona indi mbuto mu gihembwe cy’ihinga gitaha, bagasaba kugobokwa kugira ngo bahinge kare barebe icyo bizatanga, byaba ibigori, ibishyimbo, soya n’indi, ariko  babonye imirimo bazigama ayo bakuyemo imbuto bakayishakira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabitekeri Harerimana Naphtal, avuga ko kugeza ubu hamaze kubarurwa imiryango 1 027 yahuye bikomeye n’ikibazo cy’izuba, imyaka yabo ikumagara, bagenda bagerageza kubashakira ibisubizo byatuma badahura n’inzara.

Ati: “Hari abo duhuza n’amahirwe y’akazi kagenda kaboneka. Abandi, nyuma y’imvura imaze iminsi igwa, turafatanya kureba niba hari ibihingwa byera vuba bahinga ngo bibaramire. Ntitwavuga ko nta kibazo gihari ariko nanone nta byacitse ihari. Turabegera tukabahumuriza, tureba abafite ibibazo kurusha abandi tugakora raporo tukayohereza mu buyobozi budukuriye, ikibazo kiri gukurukiranirwa hafi.”

Avuga ko nta muturage uzahungabana cyane kubera izuba ryinshi yahuye na ryo, nyuma y’aho inzego nkuru kugeza kuri Guverineri Ntibitura Jean Bosco, zibasuye zikirebera ikibazo gihari.

Yongeraho ko aya mapfa yabasigiye isomo, ati: “Isomo  rya mbere tuhaboneye ni iryo gukangurira abaturage kuzigamira iminsi mibi, ntibibwire ko bazakomeza kweza nka mbere kuko ikirere gitungurana, cyabatungura kigasanga hari icyo bizigamiye.”

Akomeza agira ati: “Icya 2 ni ukubakangurira guteganyiriza iminsi nk’iyi iba ishobora kuba mibi bafata ubwishingizi bw’ibihingwa, ni na bwo bukangurambaga turimo. Ikindi ni ugushaka uburyo ku bufatanye n’izindi nzego, hashyirwa imbaraga mu kuhira imyaka aho bishoboka no guhinga imyaka yera vuba.

Ku bibazo by’impungenge z’abanyeshuri bazasubira ku mashuri nta kintu bafite, Harerimana Naphtal yagize ati: “Imiryango ifite icyo kibazo yarabaruwe, hasigaye kuganirwaho n’abagifite n’inzego zidukuriye kigahabwa umurongo kuko si icyafatwaho  umwanzuro n’Umurenge gusa.”

Izuba ryacanye mu Tugari twose tw’Umurenge wa Nyabitekeri, hakaba n’indi Mirenge ya Kagano, Gihombo na Kirimbi na yo ifite abaturage bahuye n’izuba ryinshi bakeneye ubufasha.

Izuba ryinshi ryatumye amwe mu masambu asigara ati intabire

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA