Abana biga muri GS Umucyo Karengera, mu Karere ka Nyamasheke, bavuga ko kuba iryo shuri nta bibuga bihari bakiniraho, bibadindiza mu mikino, impano zabo zagombaga kuzamuka zigapfukiranwa, bagasaba ubuyobozi bw’iri shuri gukemura icyo kibazo.
N’ababyeyi bavuga ko atari byiza kuba abana badakina kuko nta bibuga by’imikono ndetse n’ibikoresho by’imikino nk’imipira n’ibindi.
Nyabyenda Siméon uhafite umwana mu wa 5 avuga ko bishimira uburyo abana babo bafashwe ku ishuri ariko kuba batagira ibibuga bakiniraho, nta n’ibikoresho by’imikino bihagije bihari ari ikibazo badakwiye kwicarana cyangwa gufata nk’igisanzwe.
Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Imyigire, imyitwarire, imirire n’ibindi abana bakenera ku ishuri muri rusange turabishima. Ariko kuba nta kibuga, nta bikoresho by’imikino, nta n’umwarimu uzobereye mu by’imikino wabatoza bakagera kure muri uru rwego biratubabaza nk’ababyeyi.”
Avuga ko abana bababwira ko amasaha yo gukina baba bicaye aho ntacyo bakora, bikanatuma nta yandi mashuri aza kuhakinira, impano zabo zigasinzira, kuba abana babo badakina ngo bidagadure hari byinshi bahomba cyane.
Mukangoga Suzanne ufite umwuzukuru we wiga mu wa 5 kuri iryo shuri, avuga ko kuba abana badakina,ari ikibazo gikomeye cyane.
Ati: “Kuba abana bacu barenga 800 batagira ibibuga, mu gihe cy’imikino basa n’abigunze, batagaragara mu ruhando rw’abandi bana mu marushanwa mu mashuri, ko n’iyo basohokeye ishuri ari ugukoresha cyimeza.”
Avuga ko amashuri ateza imbere imikino, afite ibibuga, ibikoresho bihagije n’abigisha b’inzobere b’iyo mikino, usanga akunzwe n’abana.
Ati: “None se ko imyaka yo kugaragaza izo mpano no kuzizamura ari iyi, niba batabikora uwari kuzatungwa na byo azabikora ryari,azigishwa na nde?’ Gukina bituma abana barambura ingingo, basabana bakazanaba inshuti z’igihe kirekire kuko hari umukino bakinanye ku ishuri.”
Yongeyeho ko umwana ashobora kuba afite nk’ihungabana yabuze uwo abwira,ukarimenyera muri uko kutegera abandi ngo bakine,imico ye,uburyo aseka cyangwa ahora yijimye,yigunze n’ibindi, agasaba ishuri gukemura ikibazo cy’ibibuga n’ibikoresho, abanyeshuri bakajya bakina.
N’abana bavuga ko ari ikibazo kibakomereye nk’uko byemezwa na Kwizera Bien Aimé uhagarariye bagenzi be.
Ati: “Kirahari kiremereye cyane. Ntidukina kuko ibyakadufashije ntabyo. Turasaba ubuyobozi bw’ishuri kugikemura kuko amasaha yo gukina tuyapfusha ubusa,twicaye aho gusa, byorora ubunebwe kandi yagombye kuba ingenzi mu buzima bwacu, tukagira impungenge z’ingaruka zizabivamo.”
Umuyobozi w’iryo shuri Uwihanganye Samuel,avuga ko nta bibuga ishuri rifite kandi ko ari agace k’imisozi, ariko ko bagiye gukora ibishoboka byose,intangiriro z’umwaka utaha w’amashuri zikazasanga hari ibibuga byubatswe.
Ati’’ Ni ikibazo gikomeye cyane natwe tubona,bitewe n’impamvu nyinshi zirimo imiterere y’aho ishuri riri mu misozi miremire kubaka ibibuga bigoye no kuba igihe ryubakwaga iby’imikino bitaratekerejwe cyane. Ariko turizeza abayeyi ko abana bazagaruka gutangira umwaka utaha hari ibibuga byabonetse.’’
Na we avuga ko kudakina kw’abana bigira ingaruka nyinshi zirimo uko kutidagadura,kudakuza impano zabo,kuba ishuri ritamenyekana ku kigero ririho kuko hari amashuri yamenyekanye cyane kubera guteza imbere imikino no gutwara ibikombe n’imidali byinshi, hagiye kubakwa ibibuga no gushaka umwarimu w’imikino ubizobereyemo.