Nyamasheke: Nyirangirinshuti wishwe atemwe ijosi yashyinguwe
Ubuzima

Nyamasheke: Nyirangirinshuti wishwe atemwe ijosi yashyinguwe

KAYITARE JEAN PAUL

May 20, 2025

Inzego zitandukanye n’Abatuye mu Murenge wa Shangi mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba baherekeje nyakwigendera Nyirangirinshuti Thérèsie w’imyaka 63, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wishwe n’utaramenyekana amutemaguje umuhoro mu ijosi.

Umuhango wo guherekeza nyakwigendera, witabiriwe n’inzego z’umutekano; Ingabo z’u Rwanda na Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba.

Abaturage bo muri Shangi mu Karere ka Nyamasheke na bo bari mu muhango wo gushyingura nyakwigendera, ari benshi.

Nyakwigendera Nyirangirinshuti Thérèsie yashyinguwe mu cyubahiro kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gicurasi 2025.

Nyirangirinshuti yishwe mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 17 Gicurasi 2025, bikekwa ko byakozwe n’uwasabitswe n’ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Inzego z’umutekano ziherutse gusaba abaturage gutanga amakuru yafasha gutahura uwishe nyakwigendera.

Basabwe kandi kujya batangira amakuru ku gihe kuko bitumvikana ukuntu umuturanyi ashobora kwicwa ntihagire uwumva ubwo bugizi bwa nabi.

TANGA IGITECYEREZO

  • Eric
    May 21, 2025 at 9:16 am Musubize

    Icyo nigikorwa cyubunyamaswa Nihashakishwe uwamwishe 😭😭😭

  • Eric
    May 21, 2025 at 9:16 am Musubize

    Icyo nigikorwa cyubunyamaswa Nihashakishwe uwamwishe 😭😭😭

  • Kamanzi
    May 21, 2025 at 4:36 pm Musubize

    Uwo munyagwa azafatwe akanirwe urumukwiye!

  • lg
    May 21, 2025 at 6:20 pm Musubize

    Abobicanyi bororwamo iki uzajya afatwa nawe ajye yicwa ntakindi naho ubundi abantu bazahora bashyingura abicanyi baraho umugambi wabo nuwo kumara abacitse kwicumu Leta nikore kuburyo nubitekereza abitinya ndetse nabandi bicanyi ubu basizoye umuti nukwica izombwebwe ntabyo kubafunga ntabyo kubarebera

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA