Nyirahabimana Vestine wo mu Mudugudu wa Rubyiruko, Akagari ka Rushyarara, Umurenge wa Karambi, Akarere ka Nyamasheke ni umwe mu bafite ishimwe rikomeye kuko ubuhinzi bw’icyayi bwamuhinduriye ubuzima, nyuma yo kuva mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo atagira n’urwara rwo kwishima, none akaba yinjiza 400 000 Frw ku kwezi.
Uwo mugore w’imyaka 51, ufite umugabo n’abana 5, avuga ko yahungiye mu mashyamba ya RDC mu 1994 ari umukobwa, ashakanirayo n’umugabo we wari wahunze yigaga mu wa 4 w’ayisumbuye, uyu Vestine we yarize abanza gusa, 2 yisumbuye ayiga aho yari yarahungiye. Bashakanye mu 1996.
Bahungutse mu 1998, bari mu bukene bukabije, sebukwe abaha agasambu gato kateraga, atashoboraga gukuramo ibilo birenga 10 by’ibishyimbo, 20 by’ibigori, n’udushaza duke,
Akomeza avuga ko mu 2000, umugabo we yakoze ikizamini cya Leta nk’umukandida wigenga abona impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, aba mwarimu.
Ati: “Mu 2005, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yaje mu yari komini Gatare, bamubwira uburyo ubutaka bw’ino butera, abana bakura nk’imfubyi abagabo barasuhutse kubera inzara, bajya guhaha mu bindi bice by’Igihugu bamwe ntibanagaruke, ko ariko hahinzwe icyayi ubuzima bwahinduka. Yarabyemeye duhabwa imirima dutangira kugihinga mu 2011, tunashingirwa koperative ‘COTHEGA.”
Mu 2014 gitangira kwera, kikajyanwa mu Gisovu mu Karere ka Karongi, kubera kuba kure n’imihanda mibi kigahira mu nzira, batangira gukorera mu gihombo.
Ati’’ Umukuru w’Igihugu yumvise ikibazo cyacu,ko imirima yarumbaga yatangiye kwera icyayi cyinshi, ariko n’ubundi kibapfira ubusa kubera kutagira uruganda rugitunganya. Yaratwumvise mu 2017 aduha uruganda hafi, dutangira gukora twunguka.”
Avuga ko impinduka mu mibereho zari zije, kuko udufaranga duke umugabo we yakoreraga mu bwarimu twari utwo kurya gusa, nta n’akarima batuguramo.’’
Ati: “Umugabo yakomeje akazi ke jye njya mu buhinzi bw’icyayi, mbwitaho cyane mfite inyota y’iterambere, dore ko gukora ku ifaranga ku mugore byari nk’ikizira. Ntangira kugurisha icyayi, ngana SACCO yacu y’abahinzi b’icyayi n’Umurenge SACCO, naninjira mu bimina, ayo mbonye mu musaruro w’ubuhinzi bw’icyayi nkayabitsa mfite intego.’’
Yakoze atikoresheje atangira kugura imirima noneho abona aho ahinga ahingira isoko, atera amashyamba, agura inka, avugurura akazu gato babagamo k’utwumba 3 duto n’uruganiriro, yubaka iy’ibyumba 6 n’uruganiriro, ubu akoresha abakozi barenga 35 ahemba buri kwezi.
Ati: “Impanuro za Perezida Kagame zaranyubatse cyane, nk’umugore uhinga icyayi. Ubu mfite amashyamba 5 y’agaciro k’arenga miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda uyaguranye n’ubutaka ateyeho. Mfite imirima 4 mpingamo imyaka inyuranye, nyigurishije sinaburamo miliyoni 20.’’
Yongeyeho ati: “Mfite inka 3 z’ibimasa ntaburamo 2,500,000 nkagira ingurube 3 zitari munsi ya 700,000Frw. Nabonye umugabo atakomeza kujya ku kazi n’amaguru, ngura moto agendaho kuko n’ubu umushahara we ukiri muto, kandi jye ayo nkura mu cyayi n’ibindi bikorwa by’ubuhinzi ari hejuru.’’
Avuga ko byose byavuye muri ½ cya hegitari yahawe mu 2011 ahinga icyayi. Abana be 5, umwe yatangiye kaminuza, undi arangije ayisumbuye, undi ari mu wa 6 w’ayisumbuye, undi mu wa 5 undi aracyari muto. Bose barihirwa n’icyayi.
Ati: “Kubera ko imirima yanjye nyifumbira neza, nshobora kweza ibilo 150 by’ibishyimbo, 300 by’ibigori, nkanahinga imyumbati, ibijumba, soya n’ibindi. Nkoresha abakozi barenga 35 mu mirimo yanjye yose y’ubuhinzi n’ubworozi n’icyayi kirimo, nshobora kubahemba nibura amafaranga 85,000 buri kwezi. Mu bikorwa byanjye byose amake nakwinjiza mu kwezi ubu ni 400.000.’’
Yongeraho ati: “Icyo ntekereje cyose ndakigura, icyo nshatse nkakirya, abana banjye bakabaho uko mbishaka, iwanjye hari amashanyarazi n’amazi, mu gihe mbere nabaga mu kazu gato k’ibyondo katagira amashanyarazi, ubu mba mu nzu impesha agaciro, ikoze neza.”
Agira inama abagore bagenzi be barimo n’abahunguka ubu bava mu mashyamba ya RDC, kugira intumbero y’ubuzima, bakamenya ko n’ubuhinzi n’ubworozi ari umwuga nk’indi n’umugore wawitaho wamukiza agateza imbere urugo.
Ati: “Mwumve impanuro z’Umukuru w’Igihugu, muharanire kwigira, mwiyubahishe, muteze imbere ingo zanyu, mube abagore b’umumaro ku miryango yanyu n’igihugu muri rusange.
Nk’ubu ndi mu kimina,iyo bampaye rimwe mbona arenga miliyoni n’igice. Nta wamenya ko nigeze kwicwa n’inzara nkifuza ibiryo nkabibura.”
Umuyobozi wa COTHEGA, Nderabakura Jean, avuga ko abahinduriwe ubuzima n’icyayi mu Mirenge ya Cyato na Karambi ari benshi, kuko mu bahinzi 2,193 bafite, bagihinga ku buso bwa hegitari 912.