Abantu 6 barimo 5 bo mu muryango umwe, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba mu Karere ka Nyamasheke bakurikiranyweho guhisha amakuru y’ahari umubiri wa Nyirankunzebo Siforo, wicanywe n’umwana we wari ufite ibyumweru 2, akagaragazwa n’intonganya zo mu kabari.
Musaza wa Nyirankunzebo Siforo, witwa Nirere Zacharie, utuye mu Mudugudu wa Nduba, Akagari ka Karengera, Umurenge wa Kirimbi mu Karere ka Nyamasheke, yabwiye Imvaho Nshya ko bari abana 9 mu muryango wabo, muri Jenoside yakorewe Abatutsi hicwa 8 asigara wenyine. Muri abo 8 yashyinguye 4 gusa, abandi 4 barimo na Nyirankunzabo, kugeza ubu yari atarabona imibiri yabo.
Avuga ko intandaro y’amakuru y’aho uyu mubiri wari uherereye, yabaye umugore wa nyirarume witwa Nyirandekwe Adalie w’imyaka 78, wamusanze mu kabari kari mu Mudugudu wa Karambi mu Kagari ka Karengera, akamubwira kumusomya ku rwagwa yasangiraga n’abandi, Nirere akamwihorera.
Ati: “Yakomeje gusa n’unyiyenzaho arambwira ngo ndamwima ku nzoga naramumariye ishyamba nditemagura, mubwira ko ntaryo ntema. Arambwira ngo’Ese ubundi wowe abishe abandi bagusigiye iki? Anongeraho ko azi aho mushiki wanjye Nyirankunzebo ashyinguye.”
Yavuze ko, akimara kubimubwira,anakubitiyeho ko abavandimwe be 5 bose bari bahungiye mu rugo rw’uyu mukecuru muri Jenoside kuko umugabo we yari nyirarume wabo, bose bakicwa, hakaboneka imibiri y’abavandimwe be 3 gusa,uyu mushiki we n’ako kana yari amaze ibyumweru 2 gusa abyaye imibiri yabo ikabura, atashidikanyije kuba amakuru ayafite.bAbibwira ubuyobozi bwa Ibuka muri uwo Murenge, na bwo buyaha izindi nzego.
Avuga ko uyu mukecuru yabonye bitacyoroshye ashaka guhakana ariko inzego zikomeza gucukumbura, amakuru atangwa n’abandi, bagiye kureba aho baberetse,mu isambu yakuwemo iyo mibiri 3, mu Mudugudu wa Rugote, uwo mubiri bawubona bakubise isuka imwe gusa kandi hahingwaga na nyirarume wundi, murumuna w’umugabo w’uyu mukecuru, baragiye basibanganya ibimenyetso.
Ati: “Twawubonye nshimishwa n’uko ngiye gushyingura mushiki wanjye mu cyubahiro, nshengurwa ariko n’uko hari ibice bimwe byawo nabuze, nkeka ko babikuyemo basibanganya ibimenyetso.
Ngasaba ko bazabigaragaza, bakanambwira aho abandi bavandimwe banjye 3 ntarabonera imibiri bajugunywe na yo igashyingurwa mu cyubahiro.”
Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Kirimbi, Ntirenganya François, avuga ko uwo mubiri wasanzwe mu isambu ya murumuna w’umugabo w’uwo mukecuru, akanaba nyirarume wa Nirere Zacharie na Nyirankunzebo Siforo,wari umusirikare mu ngazo zatsinzwe, wahingwaga n’umwe mu bavandimwe be witwa Mubumbyi Filemon, n’ubundi ahegereye aho imibiri 3 yabonetse.
Yavuze ko abantu 6 bahise batabwa muri yombi.
Ati: “Abafashwe ni uwo mukecuru Nyirandekwe Adalie, barumuna b’umugabo we 4 bakanaba ba nyirarume ba Nirere Zacharie, ari bo Mubumbyi Filemon wahingaga iyi sambu, ahinga hejuru y’uwo mubiri agaceceka, agahisha amakuru, Bizimana Aimable bivugwa ko yari ruharwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binakekwa ko ari we wishe uwo mwishywa we Siforo, Niyomugabo Epimaque na Karama Paul, bose bakekwaho guhisha amakuru.’’
Yongeyeho ati: “Hiyongeraho Biziyaremye Bosco wakoze Jenoside, bavugaga ko yamwireze ariko ntagaragaze aho uwo mubiri uri, akavuga ko mu bo yireze uwo atarimo, na we yafashwe ngo agire amakuru atanga yisumbuyeho.
Twatangajwe no kubona uwahingaga iyi sambu atubwiye ko uwo mubiri wari uri hafi y’iyabonetse, twahagera, bakubise isuka imwe gusa uhita uboneka, byerekana ko utari kure,n’amakuru bari bayafite, barayacecetse.’’
Umubiri wabonetse wajyanywe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kirimbi gutunganywa ngo uzashyingurwe mu cyubahiro.
Ntirenganya François akomeza avuga ko nka Ibuka bababazwa n’uko ako gace gakomeje kubonekamo imibiri myinshi idatangirwa amakuru, ikaboneka bahinga cyangwa hari abivananyemo, baba bari mu kabari cyangwa ahandi, akabona ari ingengabitekerezo ya Jenoside icyokamye bamwe mu baturage baho.
Ati: “Mbibonamo ubugome bukomeye n’ingengabitekerezo ya Jenoside igishinze imizi muri uyu Murenge, kuko nka kariya gace kaguyemo Abatutsi barenga 400 nyamara urwibutso rwa Jenoside rwa Kabuga rushyinguyemo imibiri 135 gusa, indi tutazi aho iri, ababishe n’abareberaga bacecetse, bakayerekana bivuyemo nk’uko mu kabari n’ahandi.’’
Yishimira kuboneka k’uyu mubiri, ko bibaruhuye nk’abarokotse bagifite intimba y’iyi mibiri yose batabona, asaba ubuyobozi gukomeza gukangurira abaturage bafite amakuru y’ahari indi mibiri kuhagaragaza, kuko nk’aba bazaga kwibuka,ubutumwa butangwa bakabwumva, bakinangira kugeza amakuru amenyekanye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi, Habimana Innocent na we yavuze ko bibabaje cyane kubona imyaka 31 ishize abantu babitse amakuru y’ahari iyi mibiri bakahaceceka,ko ari ingeso mbi cyane, yuzuye ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: “Abafite ayo makuru rwose bisubireho bayatange. Barahari, baranayafite, ikibazo ni ukubohoka bakayatanga kandi nta gihe batabisabwa. Bamenye ko utanze amakuru ku bushake nta ngaruka bimugiraho, ariko uwo bimenyekanye ko atayatanze, ayazi, abikurikiranwaho.”
Yihanganishije umuryango wa Nirere Zacharie wari umaze iyi myaka yose utazi aho umubiri w’umuntu wawo wajugunywe nyamara uri hafi aho, abagatanze amakuru bararyumyeho kandi ko abo bayacecetse babaye ibigwari.