Nyamasheke: Umubiri w’uwazize Jenoside washyinguwe mu cyubahiro, wabonetse kubera abatonganye bakawushinjanya 
Imibereho

Nyamasheke: Umubiri w’uwazize Jenoside washyinguwe mu cyubahiro, wabonetse kubera abatonganye bakawushinjanya 

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

April 13, 2026

Ku wa 12 Mata 2026 hashyinguwe  mu cyubahiro umubiri wa Ngerageze Théophile wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gihe yari afite imyaka 36 ari umucuruzi w’ikawa. Uwo mubiri  wabonetse ku wa 14 Mata 2025 biturutse ku mukecuru w’imyaka 75 witwa Nyiraneza Berthe watonganye na muramukazi we Mukabucyana Béatha w’imyaka 50 bakawushinjanya. Umukazana wa Nyiraneza  Berthe witwa Musanabera Esther wabumvaga yahise atanga amakuru yatumye uyu mubiri uboneka.

Aganira na Imvaho Nshya, murumuna wa nyakwigendera Ngerageze, witwa Harubwira Cassien yavuze ko uyu mukuru we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yari akiri ingaragu, yari afite amafaranga miliyoni 3 n’ibihumbi 400 yari agiye kuranguza ikawa yacuruzaga. Jenoside igitangira yarahizwe cyane, yihisha ku muturanyi wabo.

Interahamwe zarahamuvumbuye, yiruka azihunga agwa mu zindi zamujyanye ku rusengero rwa EMLR mu yari segiteri ya Mukoma zirahamutemagurira zimujugunya mu bwiherero zigira ngo zamwishe, ntizanamusaka. Yatangiye gutaka ahamagara nyirasenge witwaga Kanzoga wari utuye hafi y’urwo rusengero ngo bamukuremo bamujyane kwa muganga, ko afite amafaranga menshi ari bwivuze. 

Ntiyamenye ko uwo nyirasenge bamumenesheje bakamusenyera bakanamwicira abana, ntawe uzi aho ari. Ati: “Izo nterahamwe zari zamutayemo mu gitondo. Zumvise ko avugira muri ubwo bwiherero, anavuga ko afite amafaranga menshi ziraza zigota ubwo bwiherero kugeza nijoro, ngo hataba hanagira ubumukuramo ayo mafaranga akayatwara.”

Avuga ko byageze mu ma saa tatu z’ijoro uwitwa Seburahima Isaac wari Interahamwe ifite ingufu, araza amukura mu bwiherero, amujyana iwabo kwa nyina, afatanya na mushiki we witwa Mukabucyana Béatha n’abandi bo muri uwo muryango baramwica, bamwambura ya mafaranga, bamucagaguramo ibice,  babita ahanyuranye harimo ubwiherero butanu bw’iyo miryango.

Uwo Seburahima Isaac n’umugore we Nyiraneza Berthe bahunganye n’abana babo 7, Seburahima agaruka ari umucengezi muri uyu Murenge wa Nyabitekeri mu 1996 araharasirwa, arapfa, umugore we ahungukana n’abana nyuma.

Ku wa 14 Mata 2025, ubwo uyu Nyiraneza Berthe yatonganaga na muramukazi we Mukabucyana Béatha, yaramubwiye ati: “Ko unyise Nyirabayazana nawe nibakubaza uwo mwishe muri Jenoside mukamukururira mu bwiherero uzamwerekana.”

Musanabera Esther wumvaga izo ntonganya za nyirabukwe na nyirasenge w’umugabo we, yumvise bazanyemo iby’umubiri w’uwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, atanga amakuru yatumye uyu mubiri uboneka, batatu batabwa muri yombi, ariko Nyiraneza Berthe we bavuga ko azajya abazwa ari hanze kubera uburwayi bwe.

Murumuna w’uwo nyakwigendera Ngerageze witwa Harubwira Cassien yagize ati: “Bamwishe nabi utwaye buri gice anatwara kuri ya mafaranga. Ibice by’umubiri we twabisanze mu bwiherero butanu bunyuranye, birimo igice kimwe twasanze mu bwiherero barateye insina hejuru zinafite ibitoki.”

Arakomeza ati: “Ducukuye mu bwiherero bwa murumuna wa Isaac tuhabona ukundi kuguru. Kwa Isaac na ho mu bwiherero tuhakura amaboko, ahandi  mu muryango wabo tuhakura igice cy’ukuguru, ahandi tuhakura igice cy’umusaya n’amenyo n’ibimenyetso by’umupanga yatemwe bikigaragara. Umutwe wo urabura kuko Nyiraneza Berthe yababwiye ko bawujanjaguye cyane ku buryo utaboneka. Hari n’ibindi bice tutabonye.”

Avuga ko igikomeje kubashengura umutima ari uko uyu Nyiraneza Berthe wamaranye aya makuru imyaka 31 yose, akayatanga muri 2025  atari ku bushake, acyidegembya hanze ngo ni uko akuze cyane, anarwaye Diyabete, ariko bifuza ko na we yasanga abandi batatu bakurikiranwa bafunze bakabibarizwa hamwe.

Anasaba ko ayo mafaranga bivugira ko yari afite miliyoni 3 n’ibihumbi 400 bamucuje, kuko ari umuryango umwe wayamucuje, bayagarura agahabwa umubyeyi wabo ugeze mu myaka 95, akamutunga, agasaza neza. Yashimiye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwakurikiranye iki kibazo uyu mubiri ukaboneka, ukaba washyinguwe mu cyubahiro, n’uburyo bwakomeje kubafata mu mugongo.

Umuhungu wa nyakwigendera, Hagenimana Jimy, yavuze ko nubwo atabashije kubona se kuko yishwe, we afite imyaka 4 gusa, yashimye Leta yamukujije mu cyimbo cya se, akiga, akaba akorera igihugu, akaba yanabashije gushyingura mu cyubahiro umubyeyi we.

Ati: “Nubwo ntabashije kumubona ngo andere, ndashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yandeze mu cyimbo cye, ngakura, nkiga, ngahabwa imirimo nkaba nkorera imirimo muri Polisi y’Igihugu. Ndubatse, mfite abana 2, nkomeje kwiyubaka.”

Yongeyeho ati: “Murabizi neza mwese uburyo umubiri w’umubyeyi wanjye wabonetse bigoranye cyane, abamwishe bazi n’amakuru y’aho bamushyize bamucagaguyemo ibice bakayaceceka, ariko ndishimira ko uyu mubiri wabonetse, ngashima ababigizemo uruhare bose ngo uboneke nanjye nshyingure umubyeyi wanjye mu cyubahiro.”

Mu gushyingura uwo mubiri mu cyubahiro, Tuyishime Valens watanze ikiganiro kijyanye no kwibuka na Nsabimana Donatien watanze ubuhamya, bagaragaje ko Ubuyobozi bubi bwishe igihugu mbere ya Jenoside, bwateye umwiryane mu Banyarwanda, Abatutsi bakitwa inzoka, mu mashuri bakigana ubwoba budashira kugeza muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bavuze ko isura igihugu gifite ubu itizanye, yaharaniwe n’abana b’igihugu, bari mu ngabo za RPA- Inkotanyi, bahagarika Jenoside, imiyoborere myiza irimakazwa, ibyo Abanyarwanda bari baravukijwe barabibona, kwicwa urw’agashinyaguro biba ikizira, buri wese asigara ashishikajwe n’iterambere.

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Nyamasheke, Gasasira Marcel yihanganishije umuryango washyinguye uwawo mu cyubahiro, n’imiryango ifite abayo bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Mukoma. Ati: “Abatwiciye abacu umugambi wabo wari uwo kuturimbura twese tugashiraho. Warabapfubanye rero kuko twarokotse. Turashimira ingabo zaturokoye, zikatwubaka mu buryo bwose, twongera kugarura icyanga cy’ubuzima.”

Yanashimiye abagize Uruhare bose mu kurokora Abatutsi bicwaga, agaya abijanditse muri Jenoside. Yasabye abaturage kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, anongera gusaba ababa bafite amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kuyatanga babyibwirije.

Uyu mubiri washyinguwe mu cyubahiro usanze muri urwo rwibutso imibiri 568 yari irushyinguyemo. Yose hamwe iba 569. Kubera amateka, asharira yabereye muri aka gace, yatumye ruri mu nzibutso 10 z’aka karere zizasigara mu ihuzwa ry’inzibutso.

Senateri Umuhire Adrie waje kubafata mu mugongo, yashimiye ubuyobozi bwasanze aya mateka adakwiye kwibagirana bukahagumisha urwo rwibutso. Na we yihanganishije umuryango washyinguye uwawo, ahumuriza abarokotse, abasaba gukomeza gutwaza gitwari, anibutsa ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari inshingano ya buri wese. Ati: “Ndashimira cyane Hagenimana Jimy utaraheranywe n’agahinda ko kubura amakuru y’umubyeyi we kugeza umubiri we ubonetse mu buryo namwe muzi.”

Yavuze ko hari abakirekereje ngo bagarure Abanyarwanda mu icuraburindi, birirwa bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aboneraho gusaba cyane cyane urubyiruko gushirika ubute bakandika basubiza abo bacyokamwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside, bagahangana n’abashaka guhungabanya ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Umubiri wa Ngerageze Theophile wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 washyinguwe mu cyubahiro
Hagenimana Jimy washyinguye umubyeyi we mu cyubahiro

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA