Urugendo rwa Mukantabana Philomène w’imyaka 54 mu rugendo rwo kwiyubaka nyuma yo gupfusha umugabo we amusigiye abana 5 barimo babiri b’impanga z’ibyumweru bibiri, rwabera bamwe nk’inzozi cyangwa amakabyankuru, ariko kuri we ni ubuhamya bujyanye no guhindura imitekerereze.
Uyu mubyeyi utuye mu Mudugudu wa Rugomero, Akagari ka Jurwe, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke, yatanze ubuhamya bw’uko yaje kwigobotora ubukene bukabije yasigiwe no kubura umugabo we warwaye ibyabo bigashirira mu kumuvuza.
Ni ubuhamya uyu mubyeyi ukomoka mu Murenge wa Uwinkingi, Akarere ka Nyamagabe, yatanze ku Cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2026, ubwo Akarere ka Nyamasheke kifatanyaga n’Isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore (International Women Day).
Nyuma y’igihe yamaze aca inshuro, Mukantabana avuga ko yahinduye imitekerereze yiteza imbere abikesha ubudozi. Icyo gihe ubuzima bwari bumaze kumusharirira cyane kuko yari ataranakomera nyuma yo kubyara abana b’impanga kandi nta n’umurimo yagiraga.
Ati: “Ubuzima bwaranshaririye cyane kuko yapfuye ntacyo njye nkora, murambirijeho kuri twose, nisanga mu bukene bukabije abana bagiye kumfana n’inzara.”
Kubera ko n’imirima mito yari asigaranye itari kwera adafumbiye kandi nta tungo yagiraga akuraho ifumbire, yabonye atahinga iwe ngo azagire ikimuramira, atangira guca inshuro ngo arebe ko yabona icyo abana bararira.
Ati: “Umuhinzi yari amafaranga 350 ku munsi, ibiciro by’ibiribwa bitaratumbagira cyane, nayacyura ngahaha ariko n’ubundi akaba make. Nigira inama y’uko uwo mpingiye azajya ampa ibiribwa akaba ari byo ntahana kuko hari uwangiriraga impuhwe nk’ibijumba akongeraho kimwe cyangwa bibiri, ariko ku mafaranga ntacyo yakongeraho.”
Guca inshuro yabimazemo imyaka itanu ariko abona ntacyo byamugezaho cyane ko abana be bigaga mu mashuri abanza atabasha no kubona ibikoresho by’ishuri.
Ijoro n’amanywa yabaga yashobewe atekereza icyo yakora, kuko yari ahangayikishijwe n’amaherezo y’abana be, cyane cyane ko umuryango yashatsemo na wo utari wishoboye bihagije ku buryo wamugoboka, n’iyo akomoka ari kure nta na telefoni afite ngo abe yabahamagara.
Ati: “Muri icyo gihirahiro naje kumva ko Leta iri kwandika abashaka kwiga imyuga, niyandikisha kwiga ubudozi muri santere y’ubucuruzi ya Tyazo aho nagendaga amasaha arenga 8 kugenda no kugaruka, ariko nkomeza umutsi kuko nta yandi mahitamo nari mfite, niga amezi 6.
Kugira ngo abana bataburara yiga, ya mirima ye yayihaye abayihinga bakagabana imyaka yeze, bikanafasha kubona ibikoresho by’ishuri.
Yarangije kwiga abura imashini adodesha asubira guca inshuro ahingira abaturanyi, yinjira mu kimina yatangaga amafaranga 200 mu cyumweru.
Uko yabonye imashini ubuzima bugatangira guhinduka
Hashize umwaka ajya kuri Paruwasi Gatolika ya Yove mu Murenge wa Cyato, bamuha imashini akoresha, akishyura amafaranga y’u Rwanda 1500 ku kwezi.
Akomeza avuga ko muri iyi mashini ari ho umugisha we watangiriye kuko abakiliya bamugannye ku bwinshi ava mu kimina cy’amafaranga 200 mu cyumweru, ajya mu bimina bitatu buri kimwe ari amafaranga 1000 mu cyumweru.
Yanatangiye kugana Umurenge SACCO abitsa amafaranga make anaguza, abana ba mbere bamaze kujya mu yisumbuye, akomeza guhangana n’ubwo buzima ariko noneho atagihingiririza cyangwa ngo aburare.
Muri bya bimina besheje umuhigo, bamuha amafaranga y’u Rwanda 182 000 aguramo imashini ye bwite y’amafaranga 80 000, n’umukobwa we wari ugeze mu yisumbuye amwishyurira amafaranga y’ishuri ndetse na we amwigisha kudoda anamugurira imashini ye.
Ati: “Icyanga cy’ubuzima cyari cyaragarutse, abana mbona icyo mbagaburira, Mituweli nyishyura, n’ibindi dukenera tubibona. Nishimira aho ngeze ubu kuko umwana wanjye umwe yiga muri kaminuza, undi yarangije ayisumbuye arikorera mu Mujyi wa Musanze, impanga ziri mu yisumbuye, abiga ni jye ubarihira.”
Avuga ko afite inka n’amatungo magufi, imirima yarayongereye, inzu ye yarayivuguruye, afite ishyamba n’ibindi bitandukanye.
Aha aragira ati: “Navuye ku guca inshuro ubu ndatanga akazi. Nigishije imashini abarenga 20, muri bo abatagira imashini zabo baraza nkabaha akazi iyo nakabonye kenshi. Mu bo nahingiraga hari abashobora kumpingira nanjye ubu. Mbaze abo nkoresha mu mirima no mu budozi mu kwezi sinjya munsi y’abantu 15 nkabishyura neza.”
Mu ntego afite harimo gutangira ubucuruzi bw’ibitenge, uje kumugurira igitenge akanamuha ayo kukimudodera, kwigisha abakobwa be b’impanga uyu mwuga igihe bazaba barangije ayisumbuye akabagurira imashini zabo bakadoda, abasore akaba yagurisha iryo shyamba akabongerera igishoro, akanakomeza ibindi bikorwa by’iterambere.
Avuga ko aho avuye n’aho ageze mu iterambere abikesha umutekano n’imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame, agashishikariza abahura n’ibibazo birimo no kubura abo bashakanye kudaheranwa n’agahinda ahubwo bakubaka icyizere cy’ejo hazaza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro Mutesa Jean Claude, avuga ko bishimishije cyane kubona umugore yishakamo ibisubizo nyuma yo kubura umugabo.
Ati: “Byose birashoboka hamwe n’imiyoborere myiza ya Nyakubahwa Perezida Kagame. Iyo ubushake no kwiyemeza bihari ntakinanirana. Uyu mugore ni urugero rwiza rw’ibishoboka.”
Yashimye abagore kuri ubu bishimira intambwe bagezeho babikesha gukura amaboko mu mufuka.
Ubuyobozi bw’Inama y’Igihugu y’Abagore buvuga ko nubwo hakiri imbogamizi abagore baho bagihanganye na zo, bishimira ko hari benshi bafite ubuhamya bw’aho bivanye n’aho bigejeje babikesha ubuhinzi, ubworozi, ubudozi n’indi myuga.


