Bizimana Ernest wigaga mu mashuri abanza, wo mu Mudugudu wa Gakenke, Akagari ka Susa, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, yanyereye ku kiraro agwa mu mugezi ahasiga ubuzima.
Yanyereye ubwo yari ajyanye na nyina bari kumwe n’umuturanyi wabo bagiye ku isoko rya Rushwatiriri riri mu Murenge wa Rangiro, ubwo banyuraga ku biti 3 by’ikiraro cy’umugezi wa Karundura agwamo umugezi uramutwara, aboneka mu bilometero 2 yapfuye.
Umwe mu basore bamurohoye, yabwiye Imvaho Nshya ko yari ari ku musozi n’abandi basore, babona umubyeyi w’umugore, ari kumwe n’umugabo n’abandi bantu bagenda biruka bavuza induru ngo nibabatabare umwana w’uwo mugore atwawe na Karundura.
Ati: “Kuko imvura yari yaguye, umugezi wuzuye, ibiti by’icyo kiraro bisanzwe bitubatse neza, binashaje cyane, byanyereye, umubyeyi we n’uwo muturanyi bashoboye kuwambuka, bagenda bigengesera, uwo mwana wari ubakurikiye anyuze kuri ibyo biti, ageze hagati anyereramo umugezi uramutwara. Kuko twe tuzi koga, twatabaye turoga, tumurohora yamaze gupfa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rangiro, Mutesa Jean Claude, yavuze ko umwana yarohamye bagiye mu gasoko ka Rushwati mu Murenge ayoboye bavuye mu wa Rangiro, baca iy’ubusamo kuri iki kiraro gishaje, bagombaga guca ku cyo mu kirere kiri ku bilometero 2,5 uvuye aho umwana yarohamiye.
Ati: “Bashatse guca iy’ubusamo ku kiraro cyangiritse cy’ibiti 3 gusa. Gisanzwe kinyurwaho iyo imvura itaguye ngo ibiti binyerere ariko hari hubatswe icyo mu kirere bagombye gucaho, kuko n’uwo mwana amaze kuruhorwa abagiye kuzana umurambo we baciye n’ubundi kuri icyo cyo mu kirere.’’
Yaboneyeho gusaba abaturage gukoresha icyo kiraro cyo mu kirere cyizewe, aho kujya guca ahashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Yanavuze ko mu ntangiriro z’icyumweru gitaha, bazahakora umuganda bakongera ibiti kuri icyo kiraro, bakanahatera imbariro, hagakomeza kwifashishwa n’abatanyuze kuri icyo cyo mu kirere, igihe hategerejwe ko kizubakwa birambye nubwo bikigoranye kuko umugezi wa Karundura ari mugari.